Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Abasirikare bafite ibikoresho bihanitse bongeye guca ingando kwa Bobi Wine barahagota

radiotv10by radiotv10
14/12/2021
in MU RWANDA
0
Uganda: Abasirikare bafite ibikoresho bihanitse bongeye guca ingando kwa Bobi Wine barahagota
Share on FacebookShare on Twitter

Urugo rwa Hon. Robert Kyagulanyi uzwi ka Bobi Wine rwongeye kuzengurukwa n’abasirikare n’Abapolisi ku buryo ubu atemerewe kuva iwe cyangwa ngo hagire uhinjira.

Hon. Robert Kyagulanyi usanzwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama 2021.

Ubwo aya matora yabaga, urugo rwa Bobi Wine nabwo rwari rwagoswe n’abasirikare n’Abapolisi bari bamufungiye iwe ngo adasohoka akajya guteza imidugararo muri rubanda.

Aba bashinzwe umutekano muri Uganda, bahavuye nyuma y’uko bitegetswe n’Urukiko Rukuru mu gihe bari bahamaze iminsi irenga 10.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, abashinzwe umutekano muri Uganda bongeye kuzindukira ku rugo rwa Bobi Wine bararugota ku buryo atemerewe gusohoka.

Abasirikare n’Abapolisi babujije Bobi Wine kuva iwe mu gihe byari biteganyijwe uyu munsi aramuka ajya mu bikorwa byo gushyikira umukandida wo mu ishyaka rye uri guhatanira kuyobora Akarere ka Kayumba.

Bobi Wine ukunze kwita Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umunyagitugu, yazindutse agaragaza aka karengane yakorewe ko gufungirwa iwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bobi Wine yagize ati “Igisirikare cyongereye abasirikare bagota urugo rwanjye. Nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira.”

Yakomeje agira ati “Museveni ibi ni ikimwaro gikabije. Yamfungiye mu nzu ubundi abuza abantu kujya i Kiyunga. Ibi ni byo bizatuma tudacika integer kugeza igihe Uganda izigenga.”

Ubu butumwa bwa Bobi Wine buherekejwe n’amafoto agaragaza inzego z’umutekano zagose urugo ndetse zifite ibikoresho bihambaye zanashyize mu nzira ibyuma bishinze bibuza ibinyabiziga gutambuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten − three =

Previous Post

U Rwanda rurasaba ibisobanuro ku Banyarwanda 8 bahamijwe ibyaha na ICTR boherejwe muri Niger

Next Post

Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Related Posts

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abantu babiri bo mu Ntara y’Iburengerazuba n’iy’Amajyepfo, bitabye Imana bakubiswe n’inkuba, barimo umwana w’imyaka itandatu, mu gihe hari abandi bahungabanye...

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

by radiotv10
29/01/2026
0

An interview can feel scary, but good preparation makes it easier. Whether it’s your first interview or not, these five...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

IZIHERUKA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda
MU RWANDA

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

29/01/2026
Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

Hatangajwe ibihano byafashwe kubera ibidasanzwe byabaye kuri ‘Final’ y’icya Afurika bitabonywe na benshi

29/01/2026
Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Five things you must know before a job interview

Five things you must know before a job interview

29/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Mu minsi ibiri ikurikirana inkuba zishe abantu mu Ntara ebyiri z’u Rwanda

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.