• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Abasirikare bafite ibikoresho bihanitse bongeye guca ingando kwa Bobi Wine barahagota

radiotv10by radiotv10
14/12/2021
in MU RWANDA
0
Uganda: Abasirikare bafite ibikoresho bihanitse bongeye guca ingando kwa Bobi Wine barahagota
Share on FacebookShare on Twitter

Urugo rwa Hon. Robert Kyagulanyi uzwi ka Bobi Wine rwongeye kuzengurukwa n’abasirikare n’Abapolisi ku buryo ubu atemerewe kuva iwe cyangwa ngo hagire uhinjira.

Hon. Robert Kyagulanyi usanzwe uri mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweri Kaguta Museveni banahatanye mu matora y’Umukuru w’Igihugu yabaye muri Mutarama 2021.

Ubwo aya matora yabaga, urugo rwa Bobi Wine nabwo rwari rwagoswe n’abasirikare n’Abapolisi bari bamufungiye iwe ngo adasohoka akajya guteza imidugararo muri rubanda.

Aba bashinzwe umutekano muri Uganda, bahavuye nyuma y’uko bitegetswe n’Urukiko Rukuru mu gihe bari bahamaze iminsi irenga 10.

Gusa mu gitondo cyo kuri uyu wa Kabiri tariki 14 Ukuboza 2021, abashinzwe umutekano muri Uganda bongeye kuzindukira ku rugo rwa Bobi Wine bararugota ku buryo atemerewe gusohoka.

Abasirikare n’Abapolisi babujije Bobi Wine kuva iwe mu gihe byari biteganyijwe uyu munsi aramuka ajya mu bikorwa byo gushyikira umukandida wo mu ishyaka rye uri guhatanira kuyobora Akarere ka Kayumba.

Bobi Wine ukunze kwita Perezida Yoweri Kaguta Museveni, Umunyagitugu, yazindutse agaragaza aka karengane yakorewe ko gufungirwa iwe.

Mu butumwa yanyujije kuri Twitter ye, Bobi Wine yagize ati “Igisirikare cyongereye abasirikare bagota urugo rwanjye. Nta muntu wemerewe gusohoka cyangwa kwinjira.”

Yakomeje agira ati “Museveni ibi ni ikimwaro gikabije. Yamfungiye mu nzu ubundi abuza abantu kujya i Kiyunga. Ibi ni byo bizatuma tudacika integer kugeza igihe Uganda izigenga.”

Ubu butumwa bwa Bobi Wine buherekejwe n’amafoto agaragaza inzego z’umutekano zagose urugo ndetse zifite ibikoresho bihambaye zanashyize mu nzira ibyuma bishinze bibuza ibinyabiziga gutambuka.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

U Rwanda rurasaba ibisobanuro ku Banyarwanda 8 bahamijwe ibyaha na ICTR boherejwe muri Niger

Next Post

Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Related Posts

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Next Post
Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Abanyarwanda 23% batswe Ruswa, muri Polisi yo mu Muhanda ruswa iri kuri 15%

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Umuhanzikazi France Mpundu nyuma yo kwambikwa impeta yahishuye ko agiye kwibaruka imfura

AFC/M23 iravuga ko igihe kigeze ngo igire icyo ikora kuko ibintu byafashe intera

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.