Tuesday, July 1, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Havutse agatsiko kagaba ibitero ku Bapolisi kakabambura imbunda

radiotv10by radiotv10
08/11/2022
in MU RWANDA
0
Uganda: Havutse agatsiko kagaba ibitero ku Bapolisi kakabambura imbunda
Share on FacebookShare on Twitter

Polisi ya Uganda ivuga ko igitero giherutse kugabwa ku biro bya Polisi mu gace ka Busiika mu Karere ka Luweero ndetse kigahitana Abapolisi babiri, cyakozwe n’agatsiko kiyise ‘Coalition for Change’ kagamije kwigwizaho intwaro.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi, yavuze ko uwitwa Ssemogerere ukekwaho kuba umuyobozi w’aka gatsiko yatawe muri yombi.

Yagize ati “Ikibazo cyo kugaba ibitero ku biro bya polisi bagatwara imbunda, gikorwa n’itsinda ry’abantu bibwira ko bahindura Guverinoma ku ngufu.”

Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi yavuze ko intego y’aka gatsiko, ari ugukomeza kwambura imbunda Abapolisi ubundi kagakomeza kuzigwizaho kagamije gukomeza ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ati “Rero ntabwo bikiri ubugizi bwa nabi bw’abantu bitwaza imihoro ngo bibe. Intego yabo ni ukwica no gutwara intwaro.”

Yavuze ko aka gatsiko kagaba igitero ku biro bya Polisi nyuma yo gucunga ko Abapolisi bagiye kuko nka kiriya cyaguyemo abapolisi babiri, cyabaye ahagana saa moya n’igice z’umugoroba.

Ati “Baza ari benshi. Ariko nko muri Busiika bari barindwi bafite imbunda ebyiri za AK-47 na masotera imwe nkuko byavuye mu iperereza ryacu ry’ibanze. Ubusanzwe Ibiro bya Polisi bya Busiika haba Abapolisi icumi, ariko ubwo bazaga hari Abapolisi batandatu.”

Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi yavuze ko aka gatsiko katagamije ibyaha bisanzwe by’ubujura, ahubwo ko kagamije ibikorwa byo guhungabanya umutekano kuko uretse kugaba ibitero ku biro bya Polisi, banabigaba ku nzego z’umutekano zigenga bakabambura intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × 4 =

Previous Post

Hamenyekanye amakuru mashya kuri Imam wari wakatiwe imyaka 5 kubera kwica ingurube

Next Post

Perezida Kagame mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Related Posts

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
30/06/2025
0

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

Ishingiro ry’icyizere u Rwanda rufitiye amasezerano mashya yarwo na Congo n’itandukaniro ryayo n’ayabanje

by radiotv10
30/06/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ifitiye icyizere amasezerano y’amahoro iherutse gusinyana n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, kuko bayafashijwemo n’Igihugu...

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

Leaders from Kampala University visit Kigali Genocide Memorial, denounce Genocide denial

by radiotv10
30/06/2025
0

Leaders from Kampala University visited the Kigali Genocide Memorial, denouncing those who continue to deny the 1994 Genocide against the...

IZIHERUKA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato
IMIBEREHO MYIZA

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
30/06/2025
0

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

30/06/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

30/06/2025
Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

Byinshi ku rukundo rw’abahanzi Nyarwanda bagiye kurushingana n’uko gukorana byavuyemo gukundana

30/06/2025
Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Perezida Kagame mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Perezida Kagame mu nama yiga ku bya Congo itagaragayemo Tshisekedi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Ibivugwa kuri bombori bombori mu rugo rw’abasitari bazwi mu Rwanda Kimenyi na Muyango

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.