Wednesday, September 11, 2024

Uganda: Havutse agatsiko kagaba ibitero ku Bapolisi kakabambura imbunda

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Polisi ya Uganda ivuga ko igitero giherutse kugabwa ku biro bya Polisi mu gace ka Busiika mu Karere ka Luweero ndetse kigahitana Abapolisi babiri, cyakozwe n’agatsiko kiyise ‘Coalition for Change’ kagamije kwigwizaho intwaro.

Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi ya Uganda, Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi, yavuze ko uwitwa Ssemogerere ukekwaho kuba umuyobozi w’aka gatsiko yatawe muri yombi.

Yagize ati “Ikibazo cyo kugaba ibitero ku biro bya polisi bagatwara imbunda, gikorwa n’itsinda ry’abantu bibwira ko bahindura Guverinoma ku ngufu.”

Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi yavuze ko intego y’aka gatsiko, ari ugukomeza kwambura imbunda Abapolisi ubundi kagakomeza kuzigwizaho kagamije gukomeza ibi bikorwa by’ubugizi bwa nabi.

Ati “Rero ntabwo bikiri ubugizi bwa nabi bw’abantu bitwaza imihoro ngo bibe. Intego yabo ni ukwica no gutwara intwaro.”

Yavuze ko aka gatsiko kagaba igitero ku biro bya Polisi nyuma yo gucunga ko Abapolisi bagiye kuko nka kiriya cyaguyemo abapolisi babiri, cyabaye ahagana saa moya n’igice z’umugoroba.

Ati “Baza ari benshi. Ariko nko muri Busiika bari barindwi bafite imbunda ebyiri za AK-47 na masotera imwe nkuko byavuye mu iperereza ryacu ry’ibanze. Ubusanzwe Ibiro bya Polisi bya Busiika haba Abapolisi icumi, ariko ubwo bazaga hari Abapolisi batandatu.”

Maj Gen Geoffrey Tumusiime Katsigazi yavuze ko aka gatsiko katagamije ibyaha bisanzwe by’ubujura, ahubwo ko kagamije ibikorwa byo guhungabanya umutekano kuko uretse kugaba ibitero ku biro bya Polisi, banabigaba ku nzego z’umutekano zigenga bakabambura intwaro.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Related Posts