Jacob Oulanyah L’Okori wari Perezida y’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda uherutse kwitaba Imana abura iminsi micye ngo yuzuze imyaka 57, yizihirijwe isabukuru n’umuryango we.
Jacob Oulanyah L’Okori witabye Imana mu mpera z’icyumweru gishize nk’uko byatangajwe na Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni ku itariki 19 Werurwe 2022, yavutse tariki 23 Werurwe 1965.
Uyu wari Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, yaguye muri Leta Zunze Ubumwe za America aho yari aherutse kujya kwivuriza.
Kuri uyu wa Gatatu tariki 23 Werurwe 2022, abo mu muryango we bamukoreye ibirori by’isabukuru ye y’imyaka 57 nubwo yapfuye atarayuzuza.
Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda na yo yifurije isabukuru nziza nyakwigendera.
https://twitter.com/Parliament_Ug/status/1506678360008757260
Umuhungu wa nyakwigendera witwa Andrew Ojok wagarutse ku byarangaga umubyeyi we, yavuze ko yari umugabo ukunda gukora ibikorwa by’urukundo.
Uyu muhungu wa nyakwigendera Oulanyah, yavuze ko igihe cyose yumvaga yafasha ababayeho mu buzima bugoye ndetse no gufasha abari mu bibazo kubisohokamo.
Naho mwishywa wa nyakwigendera, we yavuze ko iteka Oulanyah yakoreraga ibintu ku gihe kandi ko yakoreshaga igihe neza.
Yagize ati “Iyo wazaga kumureba wakerereweho nk’iminota itanu, Oulanyah yashoboraga kukubwira ati ‘aka kanya ntabwo ari wowe nakageneye, ni ak’undi muntu’.”
Umuryango wa nyakwigendera wamukoreye ibirori by’isabukuru, wagarutse kuri byinshi byamurangaga birimo kuba yakundaga Imana n’abantu atarobanuye ku butoni.
RADIOTV10