Mu Karere ka Kayunga muri Uganda, haravugwa urupfu rw’umugore n’abana be babiri basanze bamanitse mu migozi aho bikekwa ko byakozwe n’uyu mugore wabanje kumanika abo yibarutse ubundi na we agahita yimanika.
Uyu mugore n’abana be babiri babasanze kuri uyu wa Mbere tariki 27 Ukuboza 2021 aho bose bari bamanitse mu migozi.
Umuyobozi w’Umudugudu wa Ntooke aho ibi byabereye, yavuze ko uyu mugore yitwa Natako akaba yari afite umugabo witwa Patrick Kasimbi usanzwe ukora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto mu mujyi wa Kayunga.
Uyu muyobozi avuga ko uyu nyakwigendera n’umugabo we bari bafitanye ibibazo bimaze igihe ndetse ko bari baratandukaye.
Umwe mu baturanyi witwa Teddy Namulindwa yagize ati “Umugore yari yaragarutse mu rugo mu mezi atandatu ashize nyuma yo kumara amezi arindwi yaragiye.”
Uyu muturanyi yatangaje ko nyakwigendera n’umugabo we bari barwanye mu gitondo mbere y’uko umugabo ava mu rugo mu ma saa tatu za mu gitondo.
Uyu muturanyi kandi avuga ko akana gato kari kahoze gakina na benzi bako ariko nyina akaza kugahamagara agasaba kwinjira mu nzu.
Teddy Namulindwa avuga ko nyuma yaje kubona mu rugo rw’aba bantu, yaje kubona hacumba umwotsi akajya kureba ibibaye agezeyo asanga bose uko ari batatu bamanitse mu mugozi.
Umuyobozi wa Polisi muri aka gace, Zaina Damusanga yatangaje ko amakuru amaze kumenyekana mu iperereza ry’ibanze ari uko uriya mugore Nakato yabanje kumanika abana be babiri ubundi na we agahita yiyahura kubera amakimbirane yo mu rugo.
RADIOTV10