Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana

radiotv10by radiotv10
10/09/2022
in MU RWANDA
0
Uganda: Umuyobozi uri muri batanu bakomeye mu Gihugu yahishuye ko hari abashaka kumwivugana
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko ya Uganda, Anita Annet Among yasabye inzego gukora iperereza ryihuse ku bafite umugambi wo gushaka kumwica.

Anita Annet Among yatangaje ko afite impungenge ko ashobora kugirirwa nabi akicwa kandi ko yifuza ko Minisiteri y’Umutekano yihutira kubyinjiramo vuba na bwangu.

Anita Annet Among wagiye ku ntebe yo kuyobora Inteko Ishinga Amategeko asimbuye Jacob Oulanyah witabye Imana, ntiyagaragaje ibimenyetso by’iki kikango afite ko hari abashaka kumugirira nabi.

Yabitangaje mu Nteko Rusange y’Abadepite yabaye ku wa Kane tariki 08 Nzeri 2022, aho yavuze ko abantu bataramenyekana bakomeje kumutera ubwoba ndetse ko yamaze kwiyambaza inzego z’umutekano akazibimenyesha.

Yagize ati “Ni ibintu nari nabanje gusangiza gusa umuyobozi w’abatavuga rumwe na Leta ariko ubu mbivugiye mu ruhame. Nahawe raporo ko hari abashaka kunyica…hari abantu bashaka kunyivugana.”

Yavugaga ibi ubwo yasubizaga Umuyobozi w’abatavuga rumwe n’ubutegetsi, Hon Matthias Mpuuga ku birego bya bamwe mu Banya-Uganda bakomeje kuburirwa irengero bigakekwa ko bashimuswe n’inzego z’umutekano z’Igihugu.

Anita Annet Among yakomeje agira ati “Nyakubahwa Minisitiri w’Intebe mukore iperereza ku biri kuba kandi muhere ku byanjye kuko atari ibihuha. Ndasabye mubikurikirane mufatanyije n’inzego z’umutekano w’imbere kuko kugeza ubu imodoka yanjye hari abantu bakomeje kuyikurikira.”

Yakomeje agira ati “Niba hari ushaka kwica Anita kandi iyi ntebe narayicajwemo n’Imana, ndamumenyesha ko nzakorera Igihugu cyanjye kugeza igihe nzananirirwa.”

Hon Matthias Mpuuga wazamuye ikibazo cy’ababurirwa irengero, yavuze ko no ku munsi wabanjirije uwo yatangarijeho ibi, hari umuryango wo muri Nansana wamubwiye ko umugore ukiri muto witwa Teddy Nalubwama yatwawe n’abantu bambaye impuzankano hakaba hari hashize iminsi itanu ntawuzi aho aherereye.

Minisitiri w’Intebe, Robinah Nabbanja yasezeranyije ko bagiye gukukirana ibi bibazo byose.

Yagize ati “Iyi Guverinoma yita cyane ku iyubahirizwa ry’ihame ryo kugendera ku mategeko kandi ihora ishimira inzego z’umutekano. Uwo ari we wese uzagerageza gukora ibinyuranyije n’amategeko azabiryozwa.”

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

ten + 18 =

Previous Post

Abayobozi ba RP babuze ayo bacira n’ayo bamira bagaragarijwe ameza bivugwa ko yaguzwe 1.200.000Frw

Next Post

Hamenyekanye igihe amashuri azatangirira…Menya ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023

Related Posts

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo, yatangaje ko ku wa Mbere tariki 02 Gashyantare 2026 ari umunsi w’Ikiruhuko rusange, bitewe no...

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yashyize mu myanya abayobozi barimo Brig Gen Jean Paul Nyirubutama wagizwe Umujyanama Mukuru...

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

by radiotv10
30/01/2026
0

Ubushakashatsi bw’Umuryango urwanya ruswa n’akarengane, Transparency International Rwanda, bwakorewe mu mashuri makuru na za kaminuza, bwagaragaje ko abantu 8% batanze...

Barafinda wigeze  kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

Barafinda wigeze kugarukwaho cyane yatawe muri yombi

by radiotv10
30/01/2026
0

RIB yataye muri yombi abantu batatu barimo Barafinda Sekikubo Fred wigeze kwiyita Umunyapolitiki w’akataraboneka, akanajya kuri Komisiyo y’Amatora avuga ko...

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

Gnassingbé uyoboye ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo muri Congo ari mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Perezida w’Inama y’Abaminisitiri ya Togo, Faure Essozimna Gnassingbé wanahawe inshingano na Afurika Yunze Ubumwe z’ubuhuza mu gushaka umuti w’ibibazo byo...

IZIHERUKA

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda
MU RWANDA

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

by radiotv10
30/01/2026
0

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

30/01/2026
Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

30/01/2026
General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

General (Rtd) James Kabarebe yabonye umwungiriza mu nshingano afite muri Perezidansi y’u Rwanda

30/01/2026
Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

Hashyizwe hanze imibare igaragaza uko ruswa y’igitsina muri za kaminuza zo mu Rwanda ihagaze

30/01/2026
Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

Filimi mpuzamahanga igezweho muri iyi minsi igiye kwerekanwa i Kigali muri gahunda ikiri nshya

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Hamenyekanye igihe amashuri azatangirira…Menya ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023

Hamenyekanye igihe amashuri azatangirira...Menya ingengabihe y’umwaka w’amashuri wa 2022-2023

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

Umutoza wa Senegal nyuma yo gucibwa 100,000$ yageneye ubutumwa abari batangiye kuyamukusanyiriza

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.