Perezida Yoweri Kaguta Museveni yatangaje ko mu rwego rwo guhangana na Ebola, ingendo ziva cyangwa zijya mu Turere tubiri twugarijwe n’iyi ndwara, zibujijwe ndetse n’ingendo zikaba zibujijwe hagati ya saa moya z’umugoroba (19:00’) kugeza saa kumi n’ebyiri z’igitondo (06:00’).
Uturere twashyizwe mu kato, ni Mubende na Kassanda aho Ebola imaze kwivugana abantu bagera muri 19, aho aya mabwiriza azubahirizwa mu gihe cy’iminsi 21.
Mu ijambo rye ritangaza aya mabwiriza mashya, yatanze ku ya 15 Ukwakira, Perezida Museveni yagize ati “Ingendo zijya cyangwa ziva mu Turere twa Mubende na Kassanda, zirabujijwe.”
Kugeza ubu muri Uganda, habarwa abantu 60 bamaze kugaragarwaho indwara ya Ebola kuva yatangazwa ko yagaragaje muri Mubende.
Museveni kandi yakomeje avuga ko “Hagomba kubaho amasaha ntarengwa y’ingendo mu Turere twa Mubende na Kassanda, ingendo zibujijwe kuva saa moya z’umugoroba kugeza saa kumi n’ebyiri za mugitondo.”
Yakomeje agira ati “Ibinyabiziga by’abantu ku giti cyabo ndetse n’abamotari, ntibemerewe kujya mu Turere twa Mubende na Kassanda kugira ngo badakwirakwiza Ebola.”
Yavuze ko abantu bazajya bajya muri utu Turere ku bw’impamvu runaka, bazajya babanza kwaka uruhusa polisi ikabemerera cyangwa ikabahakanira.
Yatangaje ko imodoka zitwaye ibicuruzwa ari zo zonyine zemerewe kugera muri utu Turere kandi na zo zigakora ku manywa ntizirenze saa kumi n’imwe z’umugoroba, kandi abagezeyo na bo ngo bagomba kumarayo iminsi 21.
Amashuri azakomeza gukora muri utwo Turere ariko mu gihe umunyeshuri, umwarimu cyangwa undi mukozi w’ishuri agaragaje ibimenyetso bya Ebola, agomba kuguma mu rugo akabanza agasuzumwa n’inzego z’ubuvuzi.
Ati “Ahantu hose hasengerwa ndetse n’ahakorerwa ibikorwa by’imyidagaduro muri utu Turere, bigomba guhagarara. Imihango yo gushyingura igomba gukorwa n’abakozi bo mu nzego z’ubuvuzi mu gihe umuntu yishwe na Ebola cyangwa atari yo.”
RADIOTV10