Ambasaderi Higiro Prosper uhagarariye u Rwanda muri Canada, yashyikirijwe igihembo nka Ambasaderi w’umwaka muri iki Gihugu cyo ku Mugabane wa America y’Amajyaruguru.
Ni igihembo yashyikirijwe ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki 02 Kamena 2025, nk’uko tubikesha Ambasade y’u Rwanda muri Canada.
Ambasade y’u Rwanda muri Canada, yagize iti “Muri uyu mugoroba [kuri uyu wa Kabiri] Amb. Souriya Otmani, Umuyobozi w’Abahagarariye Ibihugu byabo n’Imiryango Mpuzamahanga [muri Canada] yashyikirije Amb. Higiro Prosper Igihembo nka Ambasaderi w’umwaka.”
Bamwe mu Banyarwanda baba muri Canada, bagaragaje ibyishimo batewe n’iki gihembo cyahawe uyu Mudipolomate w’u Rwanda, bavuga ko agikwiye kubera imikorere ye inoze.
Josephine Murphy yagize ati “Arabikwiye! Amb. Prosper Higiro ntabwo ari Umudipomate wubashywe gusa, ahubwo ni n’inshuti akaba umuyobozi utangaje hano muri Canada.”
Uyu Munyarwandakazi uba muri Canada unagira uruhare mu iterambere rw’u Rwanda, yakomeje avuga ko kuba Higiro Prosper yahawe iki gihembo, bishimangira ubunyangamugayo, kwicisha bugufi ndetse n’umuhate bimuranga mu gukomeza gushimangira umubano w’u Rwanda n’amahanga.
Higiro Prosper yagizwe Ambasaderi w’u Rwanda muri Canada muri 2019, ubwo yasimburaga Shakilla Umutoni wari umaze imyaka itandatu ari ‘Chargée d’Afaires’ w’u Rwanda muri kiriya Gihugu.

RADIOTV10