Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uhatanira kuzaba Perezida yatangaje icyo yazakora cyazazana impinduka mu kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda

radiotv10by radiotv10
11/07/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uhatanira kuzaba Perezida yatangaje icyo yazakora cyazazana impinduka mu kwinjira mu gisirikare cy’u Rwanda
Share on FacebookShare on Twitter

Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Philippe Mpayimana, yatangaje ko aramutse atowe; urubyiruko rwose rwazajya rujya mu gisirikare mu rwego rwo gukarishya ubwirinzi bw’u Rwanda.

Mpayimana Philippe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamarizaga mu Ntara y’Amajyepfo, aho yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Ngoma mu Karere Huye, ndetse no mu Murenege wa Musha mu Karere ka Gisagara.

Mpayimana yavuze ko aramutse atowe, yazamura urwego rw’ubwirinzi bw’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rwose rukajya runyura mu gisirikare, bityo abakiri bato bakarushaho kukiyumvamo, no gushaka abakijyamo bikoroha.

Ati “Nk’Igihugu cy’u Rwanda tugomba gukomeza gahunda yo kwirinda. Ni yo mpamvu kuba urubyiruko rwose rwajya mu gisirikare biri mu bizongera ubwirinzi bw’Igihugu, noneho ingufu zitakazwa mu guhamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikare zikagabanuka, aho urubyiruko rwose ruzaba rwaratojwe igisirikare.”

Yavuze kandi ko natorwa azafasha abantu kubona imishinga ibateza imbere, ku buryo imirimo mu Gihugu yiyongera, bityo n’ubushomeri bukaba amateka.

Ati “Nifuza ko imirimo yiyongera mu Banyarwanda kandi imirimo yose igahabwa gahunda, igashyigikirwa, ikanasora, igatuma twunganira ibigega nk’icya Mituweli, ikigega cyo kugoboka abari mu byago, mu biza, abakene, abatishoboye, hakabaho n’ikigega cyo gufasha abashomeri, igihe umuntu ataye akazi agafashwa kugira ngo azabone akandi adahungabanye.”

Uyu mukandida yagarutse ku mwuga w’itangazamakuru ndetse no ku bakomisiyoneri. Ku bijyanye no guhanga imirimo y’ubunyamakuru, Mpayimana yasobanuye ko nk’uwize itangazamakuru abona ko kuri buri Murenge hashyizwe igitangazamakuru byafasha urubyiruko kubona ibyo rukora, abikorera bakabona aho bamamariza ibikorwa byabo, n’ibitangazamakuru na byo bigatera imbere.

Naho ku bijyanye n’ubukomisiyoneri, yavuze ko burimo akajagari, buri wese mu babukora akaba ashyiraho ibiciro uko yishakiye. Ati “Ni akajagari kandi byica ubucuruzi. Ni umurimo wahabwa gahunda, abawukora bagasora, hanyuma tukarushaho gukora neza.”

Gahunda y’umukandida Mpayimana Philippe, ikubiye mu ngingo 52 yayishyikirije abaturage yanditse, anafata umwanya wo kuzibasobanurira.

Mpayimana Philippe ubwo yiyamamarizaga mu Majyepfo

Yavuze ko yifuza ko urubyiruko rwose rwajya runyura mu gisirikare

Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eight − four =

Previous Post

AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Next Post

Gaza: Hongeye gutangwa umuburo wihuse utavugwaho rumwe

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya
AMAHANGA

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Gaza: Hongeye gutangwa umuburo wihuse utavugwaho rumwe

Gaza: Hongeye gutangwa umuburo wihuse utavugwaho rumwe

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.