Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Philippe Mpayimana, yatangaje ko aramutse atowe; urubyiruko rwose rwazajya rujya mu gisirikare mu rwego rwo gukarishya ubwirinzi bw’u Rwanda.
Mpayimana Philippe yabitangaje kuri uyu wa Gatatu tariki 10 Nyakanga 2024 ubwo yiyamamarizaga mu Ntara y’Amajyepfo, aho yakoreye ibikorwa byo kwiyamamaza mu Murenge wa Ngoma mu Karere Huye, ndetse no mu Murenege wa Musha mu Karere ka Gisagara.
Mpayimana yavuze ko aramutse atowe, yazamura urwego rw’ubwirinzi bw’u Rwanda, by’umwihariko urubyiruko rwose rukajya runyura mu gisirikare, bityo abakiri bato bakarushaho kukiyumvamo, no gushaka abakijyamo bikoroha.
Ati “Nk’Igihugu cy’u Rwanda tugomba gukomeza gahunda yo kwirinda. Ni yo mpamvu kuba urubyiruko rwose rwajya mu gisirikare biri mu bizongera ubwirinzi bw’Igihugu, noneho ingufu zitakazwa mu guhamagarira urubyiruko kwinjira mu gisirikare zikagabanuka, aho urubyiruko rwose ruzaba rwaratojwe igisirikare.”
Yavuze kandi ko natorwa azafasha abantu kubona imishinga ibateza imbere, ku buryo imirimo mu Gihugu yiyongera, bityo n’ubushomeri bukaba amateka.
Ati “Nifuza ko imirimo yiyongera mu Banyarwanda kandi imirimo yose igahabwa gahunda, igashyigikirwa, ikanasora, igatuma twunganira ibigega nk’icya Mituweli, ikigega cyo kugoboka abari mu byago, mu biza, abakene, abatishoboye, hakabaho n’ikigega cyo gufasha abashomeri, igihe umuntu ataye akazi agafashwa kugira ngo azabone akandi adahungabanye.”
Uyu mukandida yagarutse ku mwuga w’itangazamakuru ndetse no ku bakomisiyoneri. Ku bijyanye no guhanga imirimo y’ubunyamakuru, Mpayimana yasobanuye ko nk’uwize itangazamakuru abona ko kuri buri Murenge hashyizwe igitangazamakuru byafasha urubyiruko kubona ibyo rukora, abikorera bakabona aho bamamariza ibikorwa byabo, n’ibitangazamakuru na byo bigatera imbere.
Naho ku bijyanye n’ubukomisiyoneri, yavuze ko burimo akajagari, buri wese mu babukora akaba ashyiraho ibiciro uko yishakiye. Ati “Ni akajagari kandi byica ubucuruzi. Ni umurimo wahabwa gahunda, abawukora bagasora, hanyuma tukarushaho gukora neza.”
Gahunda y’umukandida Mpayimana Philippe, ikubiye mu ngingo 52 yayishyikirije abaturage yanditse, anafata umwanya wo kuzibasobanurira.
Prince Theogene NZABIHIMANA
RADIOTV10