Ntibitura Jean Bosco uherutse kugirwa Guverineri mushya w’Intara y’Iburengerazuba, yabanje kunyura imbere ya Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, kugira ngo hasuzumwe dosiye ye imusabira izi nshingano.
Ni nyuma yuko mu mpera z’icyumweru gishize, Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ahinduye Guverineri w’iyi Ntara y’Iburengerazauba, akamugira Ntibitura Jean Bosco.
Nyuma y’iminsi ibiri hakozwe izi mpinduka, kuri uyu wa Kabiri tariki 26 Ugushyingo 2024, Inteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, yatangaje ko Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena, yasuzumye dosiye isabira Ntibitura kwemezwa nka Guverineri.
Ubutumwa bwatanzwe n’Inteko Ishinga Amategeko, bugira buti “Komisiyo ya Politiki n’Imiyoborere muri Sena iri gusuzuma Dosiye ya Ntibitura Jean Bosco usabirwa kwemezwa na Sena ku mwanya wa Guverineri w’Intara y’Iburengerazuba.”
Ubuyobozi bw’Inteko Ishinga Amategeko, buvuga nyuma yuko iyi Komisiyo isuzumye iyi dosiye, izakora Raporo ikazagezwa ku Nteko Rusange ya Sena, ubundi ikayifataho umwanzuro.
Ntibitura Jean Bosco wahawe izi nshingano, yari asanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Umutekano w’Imbere mu Gihugu mu Rwego rw’Igihugu rw’Umutekano n’Iperereza NISS.
Yasimbuye Hon. Dushimimana Lambert wari umaze umwaka n’amezi abiri ahawe izi nshingano, kuko yari yazihawe mu ntangiro za Nzeri 2023 ubwo yasimburaga Habitegeko François, mu gihe we [Dushimimana] yari asanzwe ari Umusenateri muri Sena yaburaga umwaka ngo irangize manda.
RADIOTV10