• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukekwaho kwiba mudasobwa wafashwe nyuma yuko hagaragaye amashusho ya camera z’umutekano ntagifunze

radiotv10by radiotv10
23/04/2026
in MU RWANDA
0
Ukekwaho kwiba mudasobwa wafashwe nyuma yuko hagaragaye amashusho ya camera z’umutekano ntagifunze
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore wari uherutse gutabwa muri yombi akekwaho kwiba mudosobwa ebyiri z’Ikigo cya Buyoga mu Murenge wa Buyoga mu Karere ka Rulindo, wafashwe nyuma yuko hagiye hanze amashusho ya camera z’umutekano, yarekuwe ndetse ubu ari kumwe n’umuryango we nk’uko bamwe mu bawugize babihamije.

Amakuru y’irekurwa ry’uyu musore witwa Dufitimana Lamecky, ryemejwe n’abo mu muryango we, babimeyesheje umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu.

Uyu munyamakuru yatangaje ko “Lamecky wari mu bakekwaho kwiba mudasobwa i Buyoga yarekuwe.” Ndetse umwe muri bakuru be [abavandimwe ba Dufitimana Lamecky] akaba yamubwiye ko “Umwana wacu byarangiye atashye. Turishimye nk’umuryango we, ibyishimo ni byose nyuma yoguhangayika.”

Dufitimana Lamecky yari yatawe muri yombi tariki 14 Mata 2026 afatiwe mu Murenge wa Kabaya, mu Karere ka Ngororero, mu gihe mudasobwa zari zibwe ari iz’Ikigo cy’Ubuzima cyo mu Karere ka Rulindo.

Amakuru avuga ko uyu ukekwaho gukora ubu bujura yari asanzwe akorera muri Kompanyi y’ubucukuzi bw’amabuye y’agacio izwi nka Kabaya Mining Ltd.

Uyu musore yari yafashwe nyuma yuko hagaragaye amashusho yafashwe na camera z’umutekano zerekana umuntu wari winjiye mu cyumba cyarimo ibyo bikoresho by’ikoranabuhanga, akabicomora bucece, ubundi akabyiba.

Ubu bujura bwabereye kuri Centre de Santé ya Buyoga yo mu Karere ka Rulindo mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki 10 rishyira ku wa Gatandatu tariki 11 Mata 2026.

Yari yafashwe nyuma yuko hagaragaye amashusho
Yari yafatiwe mu Karere ka Ngororero
Yamaze kugera mu muryango nyuma yo kurekurwa

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 6 =

Previous Post

Akurikiranyweho kuvuga amagambo y’ingengabitekerezo ya Jenoside ubwo yasabwaga kujya kurarana n’abandi Irondo ku Rwibutso

Next Post

Menya imihanda yo muri Kigali igiye gutangirizwamo gahunda y’igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi z’abagenzi

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Menya imihanda yo muri Kigali igiye gutangirizwamo gahunda y’igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi z’abagenzi

Menya imihanda yo muri Kigali igiye gutangirizwamo gahunda y’igisate cyagenewe kunyurwamo gusa na bisi z’abagenzi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.