Umugore wo mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, akurikiranyweho kwica umugabo we amuhoye amafaranga 500 Frw yari amuhaye ngo ajye kuyahahisha, ariko agashaka kuyisubiza.
Uyu mugore w’imyaka 39 akurikiranywe n’Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Huye, bwamaze gushyikiriza ikirego Urukiko Rwisumbuye rwa Huye.
Akekwaho kwica umugabo we w’imyaka 41 amukubise umuhini mu mutwe, mu ijoro ryo ku ya 24 Gicurasi 2023 saa mbiri z’ijoro.
Ubushinjacyaha busobanura ko iki cyaha cyabereye mu Mudugudu wa Kivumu mu Kagari ka Rwanza mu Murenge wa Save mu Karere ka Gisagara, ubwo nyakwigendera n’umugore we bari batashye bavuye mu kabari kunywa inzoga.
Buvuga ko ubwo bari batashye, umugabo yahaye umugore we amafaranga maganatanu (500 Frw) ngo ajye guhaha, ariko agashaka kuyisubiza, bigatuma bayarwanira, ari na bwo umugore yahise afata umuhini bahurisha umuceri, akawukubita nyakwigendera mu mutwe, agahita ajya mu cyumba, yajya kureba agasanga yapfuye.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange
Ingingo ya 107: Ubwicanyi buturutse ku bushake n’uko buhanwa
Umuntu wica undi abishaka, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.
RADIOTV10