• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko abakomando ba AFC/M23 bajya kuburizamo imigambi iba icurwa na FARDC bakagaruka ntawubimenye

radiotv10by radiotv10
06/03/2026
in AMAHANGA, POLITIKI, UMUTEKANO
0
Haravugwa gukaza umurego kw’imirwano hagati ya AFC/M23 na Wazalendo
Share on FacebookShare on Twitter

Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23, Dr Balinda Oscar yatangaje ko hari abasirikare b’abakomando b’iri huriro bari hafi ya Kisangani, bagaba ibitero byo kujya kuburizamo imigambi ya FARDC iba iri gucurwa, bagahita basubira mu birindiro byabo.

Ni nyuma yuko iri huriro ryemeje ko abasirikare baryo bari hafi y’Umujyi wa Kisangani baherutse kujya gushwanyaguza drones za FARDC ziba ziri gutegurwa ngo zigabe ibitero mu birindiro bya AFC/M23 no mu bice bituwemo n’abaturage bigenzurwa n’iri huriro.

Dr Oscar Balinda, Umuvugizi Wungirije wa AFC/M23; avuga ko nyuma yo kubona ko i Kisangani ari ho hagizwe igicumbi n’uruhande bahanganye cyo guteguriramo ibitero, abasirikare b’iri huriro bajya kuburizamo iyo migambi.

Yagize ati “AFC-M23 ifite amatsinda y’abakomando ajya hafi ya Kisangani, akagaba ibitero bigamije kuburizamo umugambi wo guhungabanya ibice igenzura.”

Yatangaje ko aba basirikare badasanzwe ari bo banaherutse gukora igikorwa cya gisirikare cyo gusenya biriya bikoresho bya FARDC biba bigiye gukoreshwa mu kugaba ibitero.

Ati “Ingabo z’abakomando zigenda amanywa n’ijoro, zijya gukora akazi zarangiza zikagaruka. Rero baragiye barakora, barangije baragaruka.”

Dr Balinda avuga ko bashaka kurandura ibi bikorwa bibi bikorwa n’uruhande bahanganye, bityo banabashe gusubukura ibiganiro bihuza iri huriro na Leta ya Congo.

Ati “Iryo terabwoba ni ryo dushaka guhagirika kugira ngo twubahirize agahenge, dusubire ku meza y’ibiganiro, tugere ku mahoro arambye.”

Iri huriro rya AFC/M23 riherutse gupfusha uwari umuvugizi w’igisirikare cyaryo, wishwe arasiwe hafi ya Rubaya mu bitero by’indege zitagira abapilote za FARDC, riherutse gutangaza ko uru ruhande bahanganye rukomeje kwica inzirakarengane n’abasirikare baryo, ariko ko ridashobora gukomeza kubirebera.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

18 − seven =

Previous Post

Agezweho: Abanyanyarwanda baba muri UAE na Bahrain nta n’umwe uragirwaho ingaruka n’ibitero bya Iran

Next Post

Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

America na Iran bongeye gukozanyaho bikomeye

by radiotv10
01/06/2026
0

Leta Zunze Ubumwe za America zatangaje ko zagabye ibitero ku birindiro by’Ingabo za Iran, mu gihe iki Gihugu na cyo...

Next Post
Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

Iby’ingenzi bikubiye mu itangazo rihuriweho n’u Burayi na America ku bibera muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.