Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe umupaka wa Nyaruhanje uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mu gihe abasirikare ba FARDC bari bawurinze bahise bafata utwangushye bahungira muri Uganda, batarashe isasu na rimwe.

Uyu mupaka wa Nyaruhanje wafashwe na M23 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2024, aho bivugwa ko ifatwa ry’uyu mupaka, ryahagaritse urujya n’uruza rwinjira muri Congo.

Amakuru yavuye kuri uyu mupaka wafashwe, avuga ko abasirikare ba Congo bari ku burinzi bw’uyu mupaka ubwo uyu mutwe wafataga uyu mupaka, bahise bava mu birindiro byabo, bagahungira muri Uganda.

Uyu mupaka wafashwe na M23, mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice werecyeza mu majyaruguru ahaherereye Pariki y’Igihugu cya Congo.

Uyu mupaka wa Nyaruhanje uherereye mu bilometero bicye uvuye ku wa Ishasha wo mu gace ka Kanungu na wo wafashwe n’uyu mutwe wa M23.

Mu masaha 24 yari yashize mbere y’uko M23 ifata uyu mupaka wa Nyaruhanje, abandi bo mu nzego z’umutekano za Congo 114 barimo abasirikare n’abapolisi bari bafite intwaro 43 na bo bari bambutse berecyeza muri Uganda bishyikiriza inzego z’iki Gihugu ku biro bishizwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Ishasha.

Ushinzwe amakuru ku ruhande rwa Uganda, Kiconco Tabaro; yavuze ko ingabo za Uganda zakajije umutekano kuri uyu mupaka, ndetse n’impunzi zaturutse muri Uganda, zikaba zajyanywe mu kigo cya Nyakabande mu karere ka Kisoro ndetse na Matanda mu Karere ka Kanungu.

Umutwe wa M23 ukomeje gufata ibi bice mu gihe inama iherutse guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC yabaye mu cyumweru gishize, yari yanzuye ko impande zihanganye mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC zigomba kuyihagarika kuva kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024.

Ni icyemezo M23 yagaragaje ko kitayireba cyane ko itari yatumiwe mu nama cyafatiwemo, nubwo yashimiye umuhate wagaragajwe wo gushaka ko ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo bibonerwa umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × one =

Previous Post

General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Next Post

Umuvugizi wa Guverinoma yamaganye ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yamaganye ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.