Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze

radiotv10by radiotv10
05/08/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko abasirikare ba FARDC babyitwayemo ubwo babonaga M23 ije gufata umupaka bari barinze
Share on FacebookShare on Twitter

Umutwe wa M23 wafashe umupaka wa Nyaruhanje uhuza Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na Uganda, mu gihe abasirikare ba FARDC bari bawurinze bahise bafata utwangushye bahungira muri Uganda, batarashe isasu na rimwe.

Uyu mupaka wa Nyaruhanje wafashwe na M23 ku mugoroba wo kuri iki Cyumweru tariki 04 Nyakanga 2024, aho bivugwa ko ifatwa ry’uyu mupaka, ryahagaritse urujya n’uruza rwinjira muri Congo.

Amakuru yavuye kuri uyu mupaka wafashwe, avuga ko abasirikare ba Congo bari ku burinzi bw’uyu mupaka ubwo uyu mutwe wafataga uyu mupaka, bahise bava mu birindiro byabo, bagahungira muri Uganda.

Uyu mupaka wafashwe na M23, mu gihe umutwe wa M23 ukomeje gufata ibice werecyeza mu majyaruguru ahaherereye Pariki y’Igihugu cya Congo.

Uyu mupaka wa Nyaruhanje uherereye mu bilometero bicye uvuye ku wa Ishasha wo mu gace ka Kanungu na wo wafashwe n’uyu mutwe wa M23.

Mu masaha 24 yari yashize mbere y’uko M23 ifata uyu mupaka wa Nyaruhanje, abandi bo mu nzego z’umutekano za Congo 114 barimo abasirikare n’abapolisi bari bafite intwaro 43 na bo bari bambutse berecyeza muri Uganda bishyikiriza inzego z’iki Gihugu ku biro bishizwe abinjira n’abasohoka ku mupaka wa Ishasha.

Ushinzwe amakuru ku ruhande rwa Uganda, Kiconco Tabaro; yavuze ko ingabo za Uganda zakajije umutekano kuri uyu mupaka, ndetse n’impunzi zaturutse muri Uganda, zikaba zajyanywe mu kigo cya Nyakabande mu karere ka Kisoro ndetse na Matanda mu Karere ka Kanungu.

Umutwe wa M23 ukomeje gufata ibi bice mu gihe inama iherutse guhuza Guverinoma y’u Rwanda n’iya DRC yabaye mu cyumweru gishize, yari yanzuye ko impande zihanganye mu mirwano imaze igihe mu burasirazuba bwa DRC zigomba kuyihagarika kuva kuri iki Cyumweru tariki 04 Kanama 2024.

Ni icyemezo M23 yagaragaje ko kitayireba cyane ko itari yatumiwe mu nama cyafatiwemo, nubwo yashimiye umuhate wagaragajwe wo gushaka ko ibibazo bimaze igihe mu burasirazuba bwa Congo bibonerwa umuti.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + sixteen =

Previous Post

General Muhoozi yateguje kuza mu Rwanda anavuga uko abona ibirori by’irahira rya Perezida Kagame

Next Post

Umuvugizi wa Guverinoma yamaganye ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police
FOOTBALL

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

by radiotv10
28/01/2026
0

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye itangazo ry’iricurano ryayitiriwe rivuga kuri M23

Umuvugizi wa Guverinoma yamaganye ubutumwa bwitiriwe Perezida Kagame

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.