Perezida wa Angola João Lourenço yirukanye Minisitiri w’Iterambere ry’Ubukungu n’Imibereho myiza y’abaturage, nyuma y’imyigaragambyo ikomeye y’abamaganaga icyemezo cya Guverinoma cyo gukuraho nkunganire Leta yashyiraga ku bikomoka kuri Peteroli.
Ntabwo Perezida Lourenço yigeze atangaza icyatumye yirukana minsitiri Manuel Nunes Júnior, ariko biravugwa ko yazize icyo cyemezo yafashe cyo gukuraho iyo nkunganire avuga ko bigamije kugabanya amafaranga Leta isohora, nyamara atigeze agisha inama ibukuru.
Icyo cyemezo cyari cyateje imyigargambyo yahitanye abasaga batanu, abandi umunani barakomereka ubwo Polisi yabiraragamo ngo ibatatanye.
Eugenie NYIRANSABIMANA
RADIOTV10