Urupfu rwa Yahya Sinuar wari Umuyobozi w’Umutwe wa Hamas, ni yo nkuru ikomeje kugarukwaho mu bitangazamakuru mpuzamahanga. Nyuma y’urupfu rwe, amahanga arimo Ibihugu by’ibihangange, yagize icyo avuga, ndetse bamwe bagaragaza ko ari inkuru nziza.
Nyuma y’umwaka n’iminsi umunani Hamas itangije intamabara kuri Israel; iki cyumweru kirangiye zihinduye imirishyo muri uyu mutwe, aho ku mugoroba wo ku ya 17 Ukwakira 2024; Umuvugizi w’Ingabo za Israel yemeje urupfu rwa Yahya Sinuar.
Yagize ati “Yahya Sinuar; umuyobozi w’umutwe w’iterabwoba wa Hamas; unashinjwa ubwicanyi bwo ku itariki 07 Ukwakira 2023, yapfuye.”
Iyi ni inkuru yanyuze imitima y’abaturage ba Isarel, bamwe bahise bakora ibirori byo kwishimira ko uwari uyoboye urutonde rw’abahigwa kurusha abandi atazongera gufata icyemezo cyo guhitana abaturage ba Israel. Abo bavuye mu bwihisho bajya ahabona barabyina.
Asobanura ku rupfu rw’umuyobozi wa Hamas; Minisitiri w’Ingabo za Israel Gen Yoav Gallant; yavuze ko ingabo ze zamwishe ahunga.
Yagize ati “Yahya sinuar yishwe agerageza guhunga. Ntabwo yapfuye nk’umuyobozi w’Ingabo, ahubwo apfuye yirwanaho ku giti cye gusa. Ubu ni ubutumwa bwiza ku banzi bacu bose. Ingabo zacu biteguye guhinga umuntu wese uhungabanya abaturage ba Israel n’inzego z’umutekano zacu.”
Aya makuru akimara kwemezwa; Perezida wa Isael, Isaac Herzog yanditse ubutumwa bugaragaza ko anyuzwe, ndetse ko yiteguye kwemera ubundi buryo bwose bwahagarika intambara, ariko bukaba burimo ingingo yo kubohora abaturage ba Israel bari bamaze umwaka mu maboko y’abarwanyi ba Hamas.
I Washington na bo ni uko babyumva nk’uko Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris yabitangaje.
Yagize ati “Leta Zunze Ubumwe za America, Israel n’isi yose turaruhutse. Mu mwaka ushize inzego zishinzwe iperereza za America zakoranye n’igisirikare cya Israel mu gushaka ako Sinuar yari aherereye. Twishimiye umusaruro byatanze. Israel ifite uburenganzira bwo kwirwanaho kandi abahungabanya umutekano wayo bose bagomba kubiryozwa. Ubu hari icyizere ko bizagerwaho. Hamas yaciwe intege kandi n’abayobozi bayo bose bishwe, ibi bitanga amahirwe yo guhagarika intambara muri gaza.”
Icyakora kuri Minisitiri w’Intebe, Benjamin Netanyahu; avuga ko urugamba ari bwo rugiye gutangira, ariko atanga ingingo ishobora gutuma ahagarika intambara.
Yagize ati “Iri ntabwio ari iherezo ry’intambara yo muri Gaza, ahubwo ni intangirizo y’iherezo. Ndagira ngo menyeshe abaturage bo muri Gaza ko iyi ntambara ishobora no kurangira uyu munsi mu gihe Hamas yashyira intwaro hasi ikanarekura abaturage bacu. Israel izacunga umutekano w’umuturage uzagarura imfungwa zacu, ariko nugirira nabi abo baturage bacu; Israel izaguhiga igushyikirize ubutabera.”
Yahya Sinuar yishwe ku munsi yari yuzurijeho isabukuru y’amezi atatu yari amaze ahawe inshingano zo kuyobora Hamas, aho yari yasimbuyeho Ismail Haniyeh wiciye muri Iran ku itariki 31/7/2024.
Iyi si inshuro ya mbere Yahya Sinuar afashwe n’igisirikare cya Israel; kuko mu mwaka wa 1988 yatawe muri yombi ashinjwa kugira uruhare mu rupfu rw’abasirikare babiri n’Abanya-Palestine bane yashinjaga gukorana n’inzego za Israel.
Yahya Sinuar yamaze imyaka 21 muri gereza yo muri Israel, nubwo yari muri icyo gihano; ntiyigeze ava ku izima.
Michael Koubi yakoraga mu rwego rw’ubutasi mu Gihugu cya Israel Shin Bet mu masaha 180 yamaze ahata ibibazo Yahya Sinuar; ngo yamusigiye ubutumwa bugira buti “Yahya Sinuar igihe yari afunze; yayoboraga imfungwa zose z’Abanya-Palentina. Yarambwiye ngo: Hamas ni umugore wanjye, Hamas ni umwana wanjye, Hamas ni ibintu byose kuri njye. Nzakora ibishoboka byose kugira ngo hamas igere ku ntego zayo. Nzakora n’ibishoboka byose ngo nice Abanya-Israel benshi bashoboka bari muri Gaza cyangwa hanze yayo.”
Yahya Sinuar yarekuwe muri 2011 abisikanye n’umusirikare wa Israel washimuswe na Hamas. Ku myaka 61 y’amavuko yari afite; apfuye ari ku ku rutonde rw’abashakishwa n’Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyo Hamas yakoreye abaturage ba Israel.
David NZABONIMPA
RADIOTV10