Thursday, January 29, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko babiri bafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze ‘Liquor’ z’akayabo ka za Miliyoni

radiotv10by radiotv10
09/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko babiri bafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze ‘Liquor’ z’akayabo ka za Miliyoni
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri bafatanywe magendu y’amacupa 474 y’inzoga zikomeye zizwi nka ‘Liquor’, zifite agaciro ka Miliyoni zikabakaba 20 Frw, zirimo izasanzwe mu rugo rw’uwari warahagize ububiko mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Aba bantu bafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 06 Kamena 2023, barimo uw’imyaka 40 y’amavuko n’undi wa 27.

Bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC), ubwo Abapolisi bo muri iri shami bari mu kazi kabo ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro, bakabanza gufata umwe wari utwaye amacupa 40 kuri moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yagize ati “Hanyuze moto yari itwaweho inzoga za likeri, baje gusanga ari magendu nyuma yo kuyihagarika, uwari uyitwaye ahita afatwa.” 

SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko uyu wabanje gufatwa, yabajijwe aho azikuye, akavuga ko ari iz’umucuruzi utuye mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, hagahita hakorwa igikorwa cyo kumufata.

Yagize ati “Abapolisi bageze iwe basanga afite mu bubiko amacupa 474 y’inzoga za likeri zitandukanye, na we ahita afatwa.”

Izi nzoga za Liquor zirimo izisanzwe zizwi nka Savanna, Drostdy, Double Black, Hennessy, Jack Daniel, Jameson, Black label, Bailey, Martelle, Camino, Amarula, Vodka, Hendrick, Red label, Saphire, Martin, Chivas, Veuve Cliequot, na Tequila Patrol, zafatanywe aba bantu, zifite agaciro ka 19 810 000 Frw.

SP Twajamahoro yaburiye abishora mu bucuruzi nk’ubu butemewe, ko Polisi yabahagurukiye, kandi ko amayeri bakoresha yatahuwe, ku buryo n’abatarafatwa, bari bugufi gukacirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eighteen − eight =

Previous Post

Shaddyboo yongeye kuzamura impaka kubera inama yagishije abantu

Next Post

Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Related Posts

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Uwera Jean Maurice wari umunyamakuru, akaba yagizwe Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, yashimiye Perezida Paul Kagame ku cyizere yamugiriye,...

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

IZIHERUKA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda
MU RWANDA

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

by radiotv10
29/01/2026
0

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

29/01/2026
Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

28/01/2026
Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ubutumwa bw’umunyamakuru Uwera Jean Maurice nyuma yo guhabwa inshingano na Guverinoma y’u Rwanda

Abigaragambiriza isenywa ry’inzu zabo mu mujyi w’Igihugu kimwe muri Afurika bahuye n’uruva gusenya

Nyuma y’umukino uryoheye ijisho APR igeze kuri Final y’icy’Intwari ijya gutegereza hagati ya Rayon na Police

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.