• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko babiri bafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze ‘Liquor’ z’akayabo ka za Miliyoni

radiotv10by radiotv10
09/06/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko babiri bafatanywe umurundo wa magendu y’inzoga zikaze ‘Liquor’ z’akayabo ka za Miliyoni
Share on FacebookShare on Twitter

Abantu babiri bafatanywe magendu y’amacupa 474 y’inzoga zikomeye zizwi nka ‘Liquor’, zifite agaciro ka Miliyoni zikabakaba 20 Frw, zirimo izasanzwe mu rugo rw’uwari warahagize ububiko mu Murenge wa Kanombe mu Karere ka Kicukiro.

Aba bantu bafashwe ku wa Kabiri w’iki cyumweru tariki 06 Kamena 2023, barimo uw’imyaka 40 y’amavuko n’undi wa 27.

Bafashwe na Polisi y’u Rwanda, Ishami rishinzwe kurwanya ubucuruzi bwa magendu (ASOC), ubwo Abapolisi bo muri iri shami bari mu kazi kabo ahazwi nka Rwandex mu Karere ka Kicukiro, bakabanza gufata umwe wari utwaye amacupa 40 kuri moto.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, Superintendent of Police (SP) Sylvestre Twajamahoro, yagize ati “Hanyuze moto yari itwaweho inzoga za likeri, baje gusanga ari magendu nyuma yo kuyihagarika, uwari uyitwaye ahita afatwa.” 

SP Sylvestre Twajamahoro avuga ko uyu wabanje gufatwa, yabajijwe aho azikuye, akavuga ko ari iz’umucuruzi utuye mu Mudugudu wa Murindi mu Kagari ka Kabeza mu Murenge wa Kanombe, hagahita hakorwa igikorwa cyo kumufata.

Yagize ati “Abapolisi bageze iwe basanga afite mu bubiko amacupa 474 y’inzoga za likeri zitandukanye, na we ahita afatwa.”

Izi nzoga za Liquor zirimo izisanzwe zizwi nka Savanna, Drostdy, Double Black, Hennessy, Jack Daniel, Jameson, Black label, Bailey, Martelle, Camino, Amarula, Vodka, Hendrick, Red label, Saphire, Martin, Chivas, Veuve Cliequot, na Tequila Patrol, zafatanywe aba bantu, zifite agaciro ka 19 810 000 Frw.

SP Twajamahoro yaburiye abishora mu bucuruzi nk’ubu butemewe, ko Polisi yabahagurukiye, kandi ko amayeri bakoresha yatahuwe, ku buryo n’abatarafatwa, bari bugufi gukacirwa.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

8 − six =

Previous Post

Shaddyboo yongeye kuzamura impaka kubera inama yagishije abantu

Next Post

Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Label ikomeye mu Rwanda kuki ibyayo biyoyoka ariko bikagirwa ubwiru?

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.