Umugabo w’imyaka 43 y’amavuko wari warafashe ishyamba rya Leta riri mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, akarigira irye akajya aritemamo ibiti akanarihingamo, yarifatiwemo.
Uyu mugabo witwa Godfroid yafatiwe muri iri shyamba rya Leta yaragize irye riherereye mu Mudugudu wa Gituku mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira.
Iri shyamba rya Leta ryari ryarigaruriwe n’uyu mugabo waritemagamo ibiti ndetse akaba yari yararihinzemo ibigori.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba Superintendent of Police, (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko uyu mugabo yafashwe nyuma y’amakuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati “Polisi yari ifite amakuru aturuka ku baturage bo mu Mudugudu wa Gituku ko Ndayisabye yigabije ishyamba rya Leta riherereye muri uwo Mudugudu aritemamo ibiti ndetse akaba yaranarihinzemo ibigori.”
SP Hamdun Twizeyimana avuga ko Polisi yahise itegura ibikorwa byo kumufata “aza kurifatirwamo ku mugoroba wo ku wa Gatandatu, amaze gutema ibiti 27 ahita atabwa muri yombi.”
Uyu mugabo kandi uretse kuba yatemaga ibiti muri iri shyamba rya Leta yari yaragize irye, yari yaranatangiyemo kurihingamo ibigori.
Uyu mugabo akimara gufatwa yahise ashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukira, ruzakomeza gukora iperereza.
ICYO ITEGEKO RITEGANYA
Itegeko N°48/2018 ryo ku ya 13/08/2018, mu ngingo yaryo ya 44 ivuga ko hagamijwe kurengera ibinyabuzima, ibikorwa bikurikira birabujijwe: gutwika amashyamba, pariki z’Igihugu n’ibyanya; gutwika ibishanga, inzuri, ibihuru, ibyatsi hagamijwe ubuhinzi cyangwa gutunganya inzuri z’amatungo ndetse n’ibindi bikorwa ibyo aribyo byose byangiza ibidukikije birabujijwe.
Ingingo ya 59 y’iri tegeko ivuga ko umuntu wese utuma ibimera bikomye bipfa, ubisenya, ubisarura cyangwa ubyangiza, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itatu (3) ariko kitarenze imyaka itanu (5) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1.000.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000FRW).
Itegeko nº68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange mu ngingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe, ariko atarenze miliyoni ebyiri, imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
RADIOTV10