Mu Murenge wa Gashanda mu Karere ka Ngoma, haravugwa umugabo ukekwaho kuruma igitsina cy’umuhungu we nyuma yo kumukeka ko ari umugabo wari uri kumusambanyiriza umugore we.
Ibi byabereye mu Mudugugu wa Kanege mu Kagari ka Muenge mu Murenge wa Gashanda, aho uyu mugabo witwa Rugerinyange Vedaste yahise atabwa muri yombi.
Abaturage bo muri aka gace, bavuga ko uwo mugabo yarumye ubugabo w’umuhungu we witwa Niyomugabo Jean Bosco kubera gufuhira umugore we, dore ko yamukegaho kumuca inyuma.
Umwe mu baturage, aganira n’ikinyamakuru cyitwa Ukweli Times dukesha aya makuru, yagize ati “Yamurumye azi ko ari we umusambanyiriza umugore, ntabwo yamurumye azi ko ari umwana we. Byarangiye amuriye igitsina cyarakomeretse cyane ariko ntabwo cyavuyeho.”
Aba baturage bavuga ko ubwo uyu mugabo yarumaga igitsina cy’umuhungu we, yumvise amubwira ati “papa uranyishe mbabarira.” Akaba ari bwo yahise amureka.
Uyu muhungu warumwe igitsina n’umubyeyi we, avuga ko yasanze ari kumwe na nyina, agahita amusingira akamuruma ku gitsina.
Ati “Twagiye hasi ahita afata araruma nibwo bamunkuyeho yaragiye kuyicaho. Sinzi icyabimuteye nta n’urushyi yankojeje cyangwa ingumi, yaraje araruma ni bwo navugije induru baza bamunkuraho.”
Umugore w’uyu mugabo na we yemeza ibi byabaye ku muhungu wabo, akavuga ko byabaye ubwo umugabo we yasangaga bari kwarura inzoga.
Yagize ati “Nari kumwe n’uyu muhungu amfatiye itoroshi nanjye ndimo kudaha mu kidomoro. Yari yabanje kumpamagara ngo nzane inzoga nzicururize mu Nyungwe, mbyanze yahise aza ansanga mu cyumba n’uyu ahita amukwega bitura hasi.”
Aya makuru kandi anemezwa n’Ubuyobozi bw’Inzego z’Ibanze nk’uko byatangajwe n’Umuyobozi w’Umudugudu wa Kanege, Nkurunziza Hassan.
Uyu muyobozi avuga ko biriya byabaye ahagana saa tatu z’ijoro ubwo uwo mugabo bita Rugerinyange yageraga iwe akaruma umuhungu we witwa Niyomugabo Jean Bosco ubwo yasangaga ari kumwe n’umuugore we akagira ngo n’umugabo wari waje kumuca inyuma.
Yagize ati “Natwe twahise duhuruza haza Polisi haza DASSO uwo mugabo Rugerinyange Vedaste bahise bamutwara arimo arabazwa n’inzego z’Umutekano na RIB ibyo yakoze.”
Uyu Muyobozi avuga ko uyu mugabo n’umugore we n’ubundi basanzwe bagirana amakimbirane.
RADIOTV10









