Wednesday, July 2, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo umuturage ashake gutemesha umuhoro Umuyobozi muri Rutsiro

radiotv10by radiotv10
11/04/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Rutsiro: Bizejwe ibitangaza nabo bicinya icyara ko bagiye gukira none ubukene n’inzara birabarembeje
Share on FacebookShare on Twitter

Umuturage w’imyaka 30 ari gushakishwa nyuma yo kugerageza gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kigeyo mu Karere ka Rutsiro ubwo yitambikaga ubuyobozi bwari bugiye gufata umuvandimwe we ukekwaho ubujura.

Uri gushakishwa, yitwa Bernard wagerageje kwitambika ubuyobozi ubwo bwajyaga gufata umuvandimwe we Nshimiyumukiza Frédéric batuye mu Muduguru wa Nkamba mu Kagari ka Buhindure mu Murenge wa Kigeyo.

Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Igihe, avuga ko ibi byabaye mu ijoro ryo ku ya 09 Mata 2025 ubwo uwitwa Ndayisaba Fabrice utuye muri aka gace yibwaga ibikoresho birimo mudasobwa na telefone, hagakekwa ko byibwe na Nshimiyumukiza Frédéric.

Ubwo inzego zajyaga gufata uyu ukekwaho ubu bujura, umuvandiwe we witwa Bernard yitambitse inzego, ndetse yirukankana Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge ashaka kumutemesha umuhoro.

Aya makuru yemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, SP Karekezi Twizere Bonaventure wavuze ko hahise hatabwa muri yombi abantu babiri bakekwaho kwiba biriya bikoresho, barimo uyu Nshimyumukiza Frédéric w’imyaka 19 akaba umuvandimwe wa Bernard washatse gutema Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge.

SP Karekezi Twizere Bonaventure, yavuze ko uyu “Bernard

w’imyaka 30, yagerageje kwitambika imbere ubuyobozi bw’Umurenge akangisha Umuyobozi w’Umurenge umupanga kugira adafata abakekwaho icyaha.”

SP Karekezi Twizere Bonaventure yavuze ko uyu Bernard yahise atoroka, ubu akaba ari gushakishwa n’inzego kugira ngo abazwe ibi yakoze byo kwitambika inzego no gusagarira Umuyobozi.

Muri babiri bafashwe, uretse Nshimiyumukiza Frédéric, hatawe muri yombi kandi uwitwa Imaniranzi Jean d’Amour, ukekwaho ubufatanyacyaha muri ubu bujura aho bivugwa ko yacungiraga Frédéric ubwo yibaga ibyo bikoresho, aba bombi bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Kivumu.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

6 + 18 =

Previous Post

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

Next Post

Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania araregwa ibyaha biremereye

Related Posts

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bageze mu izabukuru bo mu Murenge wa Gikundamvura mu Karere ka Rusizi, bavuga ko amafaranga bari batangiye guhabwa...

Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

by radiotv10
01/07/2025
2

The National Identification Agency (NIDA) in Rwanda has announced plans to launch a new digital national ID that will include...

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

by radiotv10
01/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Gehengeri mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko urugendo rurerure abana babo bari munsi y’imyaka...

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

by radiotv10
01/07/2025
0

Dosiye ikubiyemo ikirego kiregwamo Ingabire Victoire Umuhoza uregwa ibyaha birimo guhungabanya Umudendezo w’Igihugu, yamaze kugezwa mu Rukiko kugira ngo ruzamuburanishe...

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

Umusore warohamye mu cyuzi nyuma y’impanuka y’ubwato bwari bufite ikibazo yabonetse yapfuye

by radiotv10
30/06/2025
0

Ishami rya Polisi y’u Rwanda rishinzwe Umutekano wo mu Mazi, ryabonye umurambo w’umusore w’imyaka 19 warohamye mu cyuzi cya Rugeramigozi...

IZIHERUKA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro
AMAHANGA

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

by radiotv10
01/07/2025
0

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

01/07/2025
Hazafatwa imboni z’amaso, intoki zose,…: Ibindi ku irangamuntu-Koranabuhanga igiye gutangira gutangwa mu Rwanda

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

01/07/2025
Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

Rwamagana: Babona hari icyakorwa ngo abana babo badakomeza kuva mu ishuri bakiri bato

01/07/2025
Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

Ikirego kiregwamo umunyapolitiki Ingabire Victoire cyamaze kugezwa mu Rukiko

01/07/2025
Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

Mu mvugo yumvikanamo icyizere Tshisekedi yagize icyo avuga ku masezerano ya Congo n’u Rwanda

30/06/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania araregwa ibyaha biremereye

Umunyapolitiki ukomeye utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Tanzania araregwa ibyaha biremereye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 irashinja Ubutegetsi bwa Congo gukora igikorwa cy’ubugome ndengakamere nyuma y’amasezerano y’amahoro

Bahawe ‘Saza Neza’ bibaha icyizere cyo kuramba bayamburwa batazi ikibiteye none bagiye gusaza nabi

Eye scans, fingerprints to be collected,…: New digital ID to be rolled out in Rwanda

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.