Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko byagenze ngo umwarimu afatirwe ku ishuri yigishaho i Rubavu n’ibyo akekwaho

radiotv10by radiotv10
24/09/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Nyabihu: Akarere kahaye karibu umwarimu wari wasezeye ku kazi nyuma akisubira akanikingiza

Icyitonderwa: Ifoto yakuwe kuri Internet, ni iyifashishijwe ntihuye n'ibivugwa mu nkuru

Share on FacebookShare on Twitter

Umwarimu wigisha mu Ishuri ribanza ryo mu Murenge wa Cyanzarwe mu Karere ka Rubavu, ari mu maboko y’inzego z’ubutabera, nyuma yo gufatirwa aho yigisha abanje gutangwaho amakuru n’umuyobozi w’ishuri avuga ko yatekeye umutwe bamwe mu babyeyi n’abarimu akabarya amafaranga.

Uyu mwarimu wigisha mu Ishuri Ribanza rya Kinyanzovu, akekwaho kuba yarariye ibihumbi 100 Frw ababyeyi babiri abizeza kubafasha kubonera ishuri abana babo mu Rwunge rw’Amashuri rwa Busasamana.

Amakuru kandi avuga ko uretse ayo mafaranga yariye ababyeyi b’abana, yanariye andi ibihumbi 730 Frw by’abarimu bagenzi be batanu, bamuhaye abizeza kubakira inguzanyo yo kubona amacumbi, izwi nka ‘Gira Iwawe’.

Uyu murezi yatawe muri yombi afatiwe ku ishuri yigishaho riherereye mu Kagari ka Kinyanzovu mu Murenge wa Cyanzarwe, nyuma yuko atanzweho amakuru n’umuyobozi wa ririya shuri yigishaho.

Aya makuru kandi yemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, Mugisha Honoré, uvuga ko ifatwa rye ryaje nyuma yuko habaye impuruza.

Yagize ati “Yafashwe biturutse ku mpuruza yakozwe n’Umuyobozi w’Ishuri yigishaho, kubera ko na we yari atabajwe n’ababyeyi yatekeye umutwe akabambura utwabo.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko uretse ababyeyi batabaje, hari n’abarimu bigisha ku ishuri rimwe n’uyu, na bo bamushinja kubary amafaranga, ndetse bakaba banavuga ko bafite ibimenyetso by’ibyo bamushinja.

Inzego zishinzwe iperereza zatangiye kurikora, kugira ngo nihaboneka ibimenyetso bifatika, uyu mwarimu akorerwe dosiye azagezwe imbere y’inzego.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

2 × four =

Previous Post

Umuryango wibarutse impanga eshatu zasanze abana batatu usanganywe urasaba ubufasha

Next Post

Yasanze yanditsweho ubutaha bw’umurengera none amaze imyaka itandatu mu gihirahiro

Related Posts

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

Youth entrepreneurship & burnout: When ‘start-up culture’ becomes pressure

by radiotv10
06/11/2025
0

In recent years, entrepreneurship has become one of the most popular dreams among young people. The idea of being your...

IZIHERUKA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi
AMAHANGA

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

by radiotv10
06/11/2025
0

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Yasanze yanditsweho ubutaha bw’umurengera none amaze imyaka itandatu mu gihirahiro

Yasanze yanditsweho ubutaha bw’umurengera none amaze imyaka itandatu mu gihirahiro

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.