Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko byifashe muri Congo: M23 yagaragaje igifaru yambuye FARDC ishinja amarorerwa

radiotv10by radiotv10
24/12/2024
in AMAHANGA, UMUTEKANO
0
Uko byifashe muri Congo: M23 yagaragaje igifaru yambuye FARDC ishinja amarorerwa
Share on FacebookShare on Twitter

Mu rugamba rwahinduye isura mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, umutwe wa M23 uravuga ko uruhande bahanganye rukomeje kurasa mu baturage, ariko ko wafashe kimwe mu bifaru byarwo.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere imirwano ikajije umurego, aho uruhande rwa M23 rushinja FARDC gukomeza kugaba ibitero ku birindiro by’uyu mutwe, ikanarasa mu bice bituwemo n’abaturage.

Umuvugizi wa M23 mu bya gisirikare, Col Willy Ngoma, mu butumwa yatanze ku mugoroba wo kuri uyu wa mbere tariki 23 Ukuboza 2024, yavuze ko nyuma yuko uyu mutwe ukubise incuro uruhande bahanganye mu gace ka Lubero, rwahise rujya kwihimura ku baturage.

Yagize ati “Nyuma yo kubirukana aho barwaniraga Lubero, Guverinoma yahise ikomereza kujya gufunga umuhanda wa Goma-Rutshuro, ubundi barasa ibisasu biremereye mu bice bituwemo n’abaturage mu gace ka Kibumba.”

Muri ubu butumwa buherekeje ifoto ya Col Willy Ngoma ahagaze imbere y’igifaru bambuye FARDC, yakomeje agira ati “Turakomeza kurinda abaturage bacu, kandi turashimira Felix Tshisekedi ku bw’iyi mpano y’igifaru.”

Iyi mirwano yakajije umurego muri ibi byumweru bibiri, mu gihe impande zihanganye muri iyi ntambara, zari zikiri mu gahenge kemerejwe mu biganiro byahuje Guverinoma y’u Rwanda n’iya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ndetse hagashyirwaho urwego rwa gisirikare ruhuriweho n’Ibihugu bitatu (RDC, u Rwanda na Angola) rwahawe inshingano zo kugenzura ko aka gahenge kubahirizwa.

Uru rwego ruzwi nka MVA-R (Mécanisme de Aérification Ad hoc Renforcé) rumaze ukwezi n’igice dore ko rwatangijwe ku mugaragaro tariki 05 Ugushyingo 2024, rugizwe n’abasirikare 24, barimo 18 b Angola, batatu (3) b’u Rwanda ndetse n’abandi batatu (3) ba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

two × five =

Previous Post

Rubavu: Ikibazo bamaranye imyaka itanu bagihaweho igisubizo kibasaba kwitekerezaho

Next Post

Nyamasheke: Uko abagabo babiri baguwe gitumo babaga ihene bari bibye

Related Posts

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Mu rubanza ruburanishwa n’Urukiko Rukuru rwa Gitega mu Burundi ruregwamo abantu 16 baregwa ibikorwa byo kuryamana kw’abahuje ibitsina rwavutsemo impaka...

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

by radiotv10
28/01/2026
0

Umuhuzabikorwa wa AFC/M23, Corneille Nangaa yavuze ko kuba iri Huriro ryakorana n’u Rwanda bitavuze ko rurifasha, ahubwo ko hari impamvu...

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukozi w’Imana wo muri Kenya, Paul Nthenge Mackenzie wari umuyobozi w’Itorero rimwe, umaze imyaka itatu atawe muri yombi akurikiranyweho uruhare...

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

Ifoto ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu imugaragaza ari kuvugira kuri Telefone yagiye yomekwaho utuntu duhisha kamera yayo n’akarango...

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

by radiotv10
27/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ryatangaje ko ridateze kurekura igice na kimwe mu byo ryafashe,...

IZIHERUKA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka
AMAHANGA

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Nyamasheke: Uko abagabo babiri baguwe gitumo babaga ihene bari bibye

Nyamasheke: Uko abagabo babiri baguwe gitumo babaga ihene bari bibye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Urubanza rw’abaregwa ubutinganyi rwavutsemo impaka

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.