Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko ifungwa ry’agateganyo ry’Ibitaro bya Nyarugenge, ryaturutse ku mirimo yo kubaka iri gukorwa kuri ibi Bitaro, kandi yo yamenyesheje amavuriro kugira ngo adakomeza kuhohereza abarwayi, mu gihe RADIOTV10 yasuye ibi Bitaro igasanga hari bamwe bakibigana barimo n’ababyeyi bari ku nda bagatahira aho. Dore umwuka uhari nyuma y’ifungwa ry’ibi Bitaro.
MINISANTE ivuga ko kubera imirimo yo kubisana yari itangiye, abarwayi bari kujyanwa kwivuriza mu bindi bitaro kimwe no mu Bigo Nderabuzima.
Amakuru y’ifungwa ry’Ibitaro by’akarere ka Nyarugenge yatangiye gucicikana ku wa Gatatu Tariki 2 Ukwakira 2024.
Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien mahoro Niyingabira, avuga ko kuri ibi Bitaro hari gukorwa imirimo y’ubwubatsi ku buryo bitari gukunda ko bikomeza kuvura abarwayi.
Ati “Ni imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa bisaba ko nta kandi kazi kahakorerwa. Ni cyo cyatumye biba bihagaritswe kugira ngo icyo kibazo kibanze gikemurwe kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zikomeze.”
Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye ibi Bitaro kuri uyu wa Kane, asanga hari abakora amasuku, abaganga bari gutunganya imirimo yasigaye, ibitanda abawayi bararaho byari aho n’imirimo y’ubwubatsi ijyanye no gusana na yo yari iri gukorwa.
Nta rujya n’uruza ruhari, gusa nanone hari abarwayi bacye bagaragaraye baza kuhivuriza, ariko bagasubizwayo babwirwa ko ibi Bitaro bitari gukorwa. Barimo n’abagore batwite ndetse barimo uwari ugiye kubyara.
Umwe yagize ati “Nahaje ku itariki 27 z’ukwezi kwa Munani, baza kumpa rendez-vous y’uyu munsi ubu nibwo nari nje none nsanze Ibitaro bitari gukora kandi nari nje kubyara, abacunga umutekano bambwiye ko ari ukujya Nyaruyenzi cyangwa ku Muhima.”
Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imirimo yakorerwaga muri ibi Bitaro yimuriwe mu bindi byo mu mujyi wa Kigali no ku bindi Bigo Nderabuzima bitandukanye byegereye ibi Bitaro kugirango abarwayi babashe kuhavurirwa.
Umuvugizi w’iyi minisiteri Bwana Julien Mahoro Niyingabira avuga ko mbere yo gufata uyu mwanzuro babimenyesheje Ibigo Nderabuzima kugiran go bajye bohereza abarwayi kuri ayo mavuriro.
NTAMBARA Gareleon
RADIOTV10