Tuesday, December 30, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA IMIBEREHO MYIZA

Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye

radiotv10by radiotv10
04/10/2024
in IMIBEREHO MYIZA, MU RWANDA
0
Uko byifashe nyuma y’ifungwa ry’Ibitaro bya Nyarugenge n’ibirambuye ku cyabiteye
Share on FacebookShare on Twitter

Minisiteri y’Ubuzima iravuga ko ifungwa ry’agateganyo ry’Ibitaro bya Nyarugenge, ryaturutse ku mirimo yo kubaka iri gukorwa kuri ibi Bitaro, kandi yo yamenyesheje amavuriro kugira ngo adakomeza kuhohereza abarwayi, mu gihe RADIOTV10 yasuye ibi Bitaro igasanga hari bamwe bakibigana barimo n’ababyeyi bari ku nda bagatahira aho. Dore umwuka uhari nyuma y’ifungwa ry’ibi Bitaro.

MINISANTE ivuga ko kubera imirimo yo kubisana yari itangiye, abarwayi bari kujyanwa kwivuriza mu bindi bitaro kimwe no mu Bigo Nderabuzima.

Amakuru y’ifungwa ry’Ibitaro by’akarere ka Nyarugenge yatangiye gucicikana ku wa Gatatu Tariki 2 Ukwakira 2024.

Umuvugizi wa Minisiteri y’Ubuzima, Julien mahoro Niyingabira, avuga ko kuri ibi Bitaro hari gukorwa imirimo y’ubwubatsi ku buryo bitari gukunda ko bikomeza kuvura abarwayi.

Ati “Ni imirimo y’ubwubatsi iri gukorwa bisaba ko nta kandi kazi kahakorerwa. Ni cyo cyatumye biba bihagaritswe kugira ngo icyo kibazo kibanze gikemurwe kugira ngo serivisi z’ubuvuzi zikomeze.”

Umunyamakuru wa RADIOTV10 yasuye ibi Bitaro kuri uyu wa Kane, asanga hari abakora amasuku, abaganga bari gutunganya imirimo yasigaye, ibitanda abawayi bararaho byari aho n’imirimo y’ubwubatsi ijyanye no gusana na yo yari iri gukorwa.

Nta rujya n’uruza ruhari, gusa nanone hari abarwayi  bacye bagaragaraye baza kuhivuriza, ariko bagasubizwayo babwirwa ko ibi Bitaro bitari gukorwa. Barimo n’abagore batwite ndetse barimo uwari ugiye kubyara.

Umwe yagize ati “Nahaje ku itariki 27 z’ukwezi kwa Munani, baza kumpa rendez-vous y’uyu munsi ubu nibwo nari nje none nsanze Ibitaro bitari gukora kandi nari nje kubyara, abacunga umutekano bambwiye ko ari ukujya Nyaruyenzi cyangwa ku Muhima.”

Umunyamakuru yasanze hari bamwe mu barwayi bari baje kuhivuriza barimo n’ababyeyi bari ku nda

Minisiteri y’Ubuzima ivuga ko imirimo yakorerwaga muri ibi Bitaro yimuriwe mu bindi byo mu mujyi wa Kigali no ku bindi Bigo Nderabuzima bitandukanye byegereye ibi Bitaro kugirango abarwayi babashe kuhavurirwa.

Umuvugizi w’iyi minisiteri Bwana Julien Mahoro Niyingabira avuga ko mbere yo gufata uyu mwanzuro babimenyesheje Ibigo Nderabuzima kugiran go bajye bohereza abarwayi kuri ayo mavuriro.

Muri ibi Bitaro nta rujya n’uruza ruhagaragara

NTAMBARA Gareleon
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

seventeen + 8 =

Previous Post

Congo: Tshisekedi yatanze itegeko nyuma y’impanuka ikanganye yabereye mu Kivu

Next Post

Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane

Related Posts

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Abantu batanu barimo Heradi Sefu Josué uzwi nka Prophet Joshua, bari baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kugayisha agaciro...

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

by radiotv10
30/12/2025
0

Perezida Paul Kagame akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, yashimiye abasirikare n’abo mu zindi nzego z’umutekano z’u Rwanda ku bw’akazi...

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

by radiotv10
30/12/2025
0

Guverinoma y’u Rwanda yibukije ko muri uyu mwaka wa 2025 hari inzira zizewe zashoboraga gutuma ibibazo by’amakimbirane biri mu karere byumwihariko...

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

Eng.-President Kagame’s end-of-year message to the Rwanda Defence Force

by radiotv10
30/12/2025
0

President Paul Kagame, the Commander-in-Chief of the Rwanda Defence Force, has commended Rwanda’s soldiers and members of other security organs...

AFC/M23 yongeye gutanga impuruza ku marorerwa FARDC, FDLR n’ingabo z’u Burundi bari gukorera Abanyamulenge

Rwanda states that the Kinshasa-backed FDLR remains the most significant unaddressed security threat

by radiotv10
30/12/2025
0

The Government of Rwanda has emphasized that in 2025 there were credible pathways that could have helped resolve regional conflicts,...

IZIHERUKA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu
MU RWANDA

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

by radiotv10
30/12/2025
0

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

30/12/2025
Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

30/12/2025
Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

Ubutumwa Perezida Kagame yageneye abasirikare b’u Rwanda n’abo mu zindi nzego z’umutekano

30/12/2025
Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

Umugaba Mukuru w’abarwanyi ba AFC/M23 Gen.Makenga yahaye ubutumwa abatekereza ko urugamba rwarangiye

30/12/2025
U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

U Rwanda rwagaragaje iby’ingenzi umwaka wa 2025 ukwiye gusiga ku bibazo byo muri Congo

30/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane

Congo: Abamaze kumenyekana ko bahitanywe n’ubwato bwarohamye mu Kivu bikubye kane

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amakuru agezweho ku barimo Prophet Joshua baherutse gutabwa muri yombi bakurikiranyweho kugayisha ifaranga ry’Igihugu

Hashyizwe hanze amakuru y’icyateye impanuka ikomeye yari ihitanye nimero ya mbere ku Isi mu iteramakofe

Dore amafoto y’abayobozi bakuru ba AFC/M23 barindiwe umutekano bidasanzwe i Goma

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.