Abantu babiri bakora mu nzego z’ibanze mu Kagari ko mu Murenge wa Mwendo mu Karere ka Ruhango, barimo SEDO na DASSO, batawe muri yombi bakekwaho kwakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw bivugwa ko yari agamije gufunguza umuturage wafungiwe gukubita umugore we.
Aba batawe muri yombi, ni Umukozi ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu (SEDO) mu Kagari ka Seruheshyi, Sekivura Fidel ndetse n’ukora mu rwego rushinzwe kunganira inzego z’ibanze mu by’umutekano (DASSO), witwa Cyizere Richard.
Batawe muri yombi ku wa Kabiri w’iki cyumweru, tariki 28 Gashyantare 2023, ubu bakaba bafungiye kuri sitasiyo y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ya Byimana.
Icyaha bakekwaho cyo kwakira ruswa y’ibihumbi 50 Frw kugira ngo basinye ku rupapuro ruha imbabazi umuturage wari ufungiye icyaha cyo gukubita no gumeretsa umugore we.
Nyuma yo gukekwaho kwakira aya mafaranga yari agamije gufunguza umuturage wari ufunze, na bo bahise batabwa muri yombi, ndetse Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rukaba rukomeje iperereza kugira ngo akorerwe dosiye ishyikirizwe Ubushinjacyaha, ngo na bwo buzabaregera Urukiko.
Ibi byemejwe kandi n’Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry wavuze ko aba bantu babiri bakurikiranyweho icyaha cyo gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke.
Iki cyaha gikekwa kuri aba barimo umukozi w’Akagari na DASSO, gihanishwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’itandatu ndetse n’ihazabu y’amafaranga yikubye inshuro ziri hagati y’eshatu n’eshanu z’agaciro k’indonke bakekwaho kwakira.
RADIOTV10