Umugabo ukekwaho kwiba moto mugenzi we qari wabanje kuyimutwaraho, yafatiwe kuri Sitasiyo ya Lisansi iri mu Murenge wa Busasamana mu Karere ka Nyanza, yagiye kunywesha Lisansi.
Uyu mugabo wafashwe ku bufatanye bwa Polisi ikorera mu Karere ka Nyanza n’inzego z’ibanze, yafatiwe mu Mudugudu wa Bigega mu Kagari ka Kivumu mu Murenge wa Busasamana, saa sita z’ijoro ryo ku wa Kabiri tariki 04 Nyakanga 2023.
Uyu mugabo w’imyaka 38 ukekwaho kwiba Moto ifite Pulake ya RD 265 U, yayibye ubwo uwari umutwaye yayisigaga hanze akajya kureba umuturanyi we ngo aze amugeze aho yashakaga kugera kuko nyirayo we adasanzwe ari umumotari.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, avuga ko nyiri iyi moto asanzwe akora akazi ko gukata amatike y’imodoka zitwara abagenzi mu gasantere ka Bandagure mu Murenge wa Rusatira.
Avuga ko uyu ukekwako kwiba moto yaje abwira nyirayo ko avuye i Huye, ariko ko yari yabuze imodoka, agasaba nyirayo usanzwe ari inshuti ye ko yamugeza i Nyanza ku Bigega.
SP Emmanuel Habiyaremye ati “Yemeye kumutwara, bageze imbere amubwira ko we adakora akazi k’ubumotari ahubwo ko amushakira umomotari umutwara, undi amubwira ko ntakibazo, akijya mu rugo rw’uwo mumotari, moto isigaye ku irembo ahita ayikubita umugeri aragenda.”
Nyiri iki kinyabiziga yaragarutse arakibura, ni ko guhita yiyambaza Polisi, hahita hatangira ibikorwa byo kugishakisha.
SP Emmanuel Habiyaremye yakomeje avuga ko uyu ukekwaho kwiba moto “yaje gufatirwa ku Bigega kuri Sitasiyo aho yari agiye kunyweshereza lisansi.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko, uyu mugabo ukekwaho kwiba moto, akimara gufatwa yiyemereye ko yari yayibye mugenzi we basanzwe baziranye nyuma y’uko yari amusabye kumugeza imbere gato kugira ngo arebe ko yabona imodoka.
Uwafashwe yashyikirijwe urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rusatira kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe Moto yafashwe yasubijwe nyirayo.
RADIOTV10