Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hakozwe operasiyo yo gufata umusore wakoze ubujura izuba riva n’icyamufatishije

radiotv10by radiotv10
18/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hakozwe operasiyo yo gufata umusore wakoze ubujura izuba riva n’icyamufatishije
Share on FacebookShare on Twitter

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko ukekwaho kwiba ibikoresho birimo televiziyo n’inkweto mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yafashwe ari kubishakira umukiliya mu wundi Murenge.

Uyu musore akekwaho kwiba igare, televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen n’imiguru itatu y’inkweto mu bujura akekwaho gukora ku wa 16 Ukwakira 2023, aciye mu rihumye umuturage wari wagiye guhinga.

Yafatiwe mu Mudugudu wa Karimbi mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, mu gihe ibyo akekwaho kwiba yari yabyibye mu Mudugudu wa Bweranka mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira.

Uyu musore yatangiye gushakishwa nyuma y’uko umuturage wari wibwe ibi bikoresho, yageraga mu rugo saa sita n’igice avuye guhinga agasanga bamwibye batoboye inzu.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha uwamwibye.

Ati “Mu gihe yari agishakishwa, nyuma y’amasaha abiri, haje kumenyekana andi makuru y’uko hari umuntu urimo gushakira umukiriya televiziyo n’igare, mu Murenge wa Kibungo uhana imbibi n’uwo byari byibwemo. Abapolisi bahageze barabimusangana, ni ko guhita bamuta muri yombi.”

Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore akimara gufatwa, yiyemereye ko ibyo bikoresho ari ibyo yari yibye mu Murenge wa Rukira, nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage akoresheje icyuma yari yaracuze muri ferabeto.

Uyu musore kandi yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukira, kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe ibyo yafatanywe byasubijwe nyirabyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

eleven − 8 =

Previous Post

Bahishuye ibidasanzwe mu Rwanda bishobora gukurikira ibyago byo gupfusha ababo

Next Post

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yagaragaye avuna sambwe binogeye ijisho mu mbyino Nyarwanda (VIDEO)

Related Posts

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400
AMAHANGA

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

by radiotv10
28/01/2026
0

AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

28/01/2026
Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

Bashyize hanze iy’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga ya Se ubugirakabiri

28/01/2026
Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yagaragaye avuna sambwe binogeye ijisho mu mbyino Nyarwanda (VIDEO)

Minisitiri muri Guverinoma y’u Rwanda yagaragaye avuna sambwe binogeye ijisho mu mbyino Nyarwanda (VIDEO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Hasohotse andi makuru ku mupasiteri umaze igihe akurikiranwaho impfu z’abantu 400

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.