Umusore w’imyaka 20 y’amavuko ukekwaho kwiba ibikoresho birimo televiziyo n’inkweto mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Rukira mu Karere ka Ngoma, yafashwe ari kubishakira umukiliya mu wundi Murenge.
Uyu musore akekwaho kwiba igare, televiziyo yo mu bwoko bwa Flat Screen n’imiguru itatu y’inkweto mu bujura akekwaho gukora ku wa 16 Ukwakira 2023, aciye mu rihumye umuturage wari wagiye guhinga.
Yafatiwe mu Mudugudu wa Karimbi mu Kagari ka Mahango mu Murenge wa Kibungo, mu gihe ibyo akekwaho kwiba yari yabyibye mu Mudugudu wa Bweranka mu Kagari ka Kibatsi mu Murenge wa Rukira.
Uyu musore yatangiye gushakishwa nyuma y’uko umuturage wari wibwe ibi bikoresho, yageraga mu rugo saa sita n’igice avuye guhinga agasanga bamwibye batoboye inzu.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko hahise hatangira ibikorwa byo gushakisha uwamwibye.
Ati “Mu gihe yari agishakishwa, nyuma y’amasaha abiri, haje kumenyekana andi makuru y’uko hari umuntu urimo gushakira umukiriya televiziyo n’igare, mu Murenge wa Kibungo uhana imbibi n’uwo byari byibwemo. Abapolisi bahageze barabimusangana, ni ko guhita bamuta muri yombi.”
Polisi y’u Rwanda ivuga ko uyu musore akimara gufatwa, yiyemereye ko ibyo bikoresho ari ibyo yari yibye mu Murenge wa Rukira, nyuma yo kwica urugi rw’inzu y’umuturage akoresheje icyuma yari yaracuze muri ferabeto.
Uyu musore kandi yahise ashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha (RIB) kuri sitasiyo ya Rukira, kugira ngo hakomeze iperereza, mu gihe ibyo yafatanywe byasubijwe nyirabyo.
RADIOTV10