Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hamenyekanye amakuru yatumye hatahurwa ukekwaho gusambanya umwana muto arusha imyaka 52

radiotv10by radiotv10
20/02/2025
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Umugabo ariyemerera ko yicishije umwana we mu gihe umuhungu we akiriho
Share on FacebookShare on Twitter

Umugabo w’imyaka 55 y’amavuko wo mu Murenge wa Karengera mu Karere ka Nyamasheke, ari mu maboko ya RIB nyuma yo gukekwaho gusambanya umwana w’imyaka itatu, bikamenyekana nyuma y’ibyumweru bibiri.

Uyu mugabo wo mu Mudugudu wa Mwiyando mu Kagari ka Gashashi, ubu ufungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe mu Karere ka Rusizi, yafashwe tariki 17 Gashyantare 2025, nyuma yuko hamenyekanye amakuru y’uko uyu mugabo akekwaho gusambanya uyu mwana w’imyaka itatu.

Amakuru yamenyekanye tariki 13 Gashyantare 2025, ubwo umubyeyi w’umwana wasambanyijwe yari ari kumwoza, umwana akamubwira ko ababara cyane, yamubaza icyo yabaye akamubwira ko ari ukubera uwo mugabo akamuvuga izina.

Umwe mu baturanyi b’uyu mubyeyi, yavuze ko ubwo yari amaze kumva ibyo yabwirwaga n’uyu mwana we, yahise agira amakenga.

Ati “Yamujyanye ku Kigo Nderabuzima cya Giheke, bahita bamwohereza kuri Isange One Stop Center mu bbitaro bya Gihundwe, basanga koko umwana yarasambanyijwe, umugabo afatwa ku wa 17 Gashyantare.”

Mukarukundo Therese, umubyeyi w’uyu mwana, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Imvaho Nshya ko ubwo umwana we yakorerwaga ishyano, yari yagiye mu isoko kugurisha imyaka, amusigira nyirakuru.

Ati “Uriya mugabo na we yari yaje guhingira nyirakuru w’umwana, akorera amafaranga. Ahingutse ageze mu rugo rw’uriya mukecuru yahingiraga, imvura iragwa, umukecuru amusigira umwana yibwira ko ntakibazo, ajya gucyura ihene yari yaziritse ku gasozi, yanga ko zinyagirwa.”

Uyu mubyeyi avuga ko ubwo uwo mukecuru yari agiye, uyu mugabo yahise abwira umwana ngo amujye hejuru, ariko amubwira ko adakwiye kugira uwo azabibwira.

Ati “Natashye nimugoroba njya kuzana umwana nk’uko bisanzwe, umwana arambwira ngo Eugène yamujombye umusumari mu kibuno, nyoberwa ibyo avuga kuko nta gikomere nabonaga ku kibuno, na Eugène yavugaga natekerezaga uwo mugabo kuko asanzwe aza guhingira mama, sinumva ko yamukorera ibya mfura mbi, ngira ngo ni abana bakinishaga umusumari, ndabyihorera.”

Avuga ko umwana yakomeje kumubwira ko ababara mu gitsina, ntabyiteho ariko tariki 13 Gashyantare yaje kugira amakenga ubwo n’ubundi yamwozaga akamubwira ko ababara mu gitsina, ari bwo yahisemo kugana inzego z’ubuzima kugira ngo barebe ikibazo afite, biza kugaragara ko yasambanyijwe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twelve + eight =

Previous Post

Dore akayabo k’amafaranga agiye kwishyurwa abari mu ndege yakoze impanuka idasanzwe

Next Post

Beatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye mu birori nogerajisho (AMAFOTO)

Related Posts

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

IZIHERUKA

Simple steps you can follow to build real confidence
MU RWANDA

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

28/01/2026
Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Beatha wamamaye mu ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ yasezeranye mu birori nogerajisho (AMAFOTO)

Beatha wamamaye mu ndirimbo 'Azabatsinda Kagame' yasezeranye mu birori nogerajisho (AMAFOTO)

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Simple steps you can follow to build real confidence

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.