• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hamenyekanye amakuru y’umuhungu utaruzuza ubukure ukekwaho gusambanya umukobwa ukuze urwaye mu mutwe

radiotv10by radiotv10
29/05/2026
in MU RWANDA, UBUTABERA
0
Uko hamenyekanye amakuru y’umuhungu utaruzuza ubukure ukekwaho gusambanya umukobwa ukuze urwaye mu mutwe

Icyitonderwa: Ifoto ntihuye n'ibivugwa mu nkuru, ni iyifashishijwe

Share on FacebookShare on Twitter

Mu Murenge wa Kagano mu Karere ka Nyamasheke, umuhungu w’imyaka 17 arakekwaho gusambanya umukobwa w’imyaka 20 ufite uburwayi bwo mu mutwe, nyuma yo kumusanga iwabo ari wenyine mu kagoroba.

Uyu musore wo mu Mudugudu wa Gitwa mu Kagari ka Gako, akekwaho gukora iki cyaha mu masaha y’umugoro wo ku wa 26 Gicurasi 2026,

Amakuru ava mu baturanyi, avuga ko ahagana saa kumi n’ebyiri, uyu musore yagiye kwa nyirakuru w’uyu mukobwa nyuma yo guhengera ari we wenyine uhari, ubundi aramusambanya.

Abaturanyi bavuga ko bucyeye bwaho ku wa 27 Gicurasi 2026, ari bwo uwo mukobwa yabibwiye abantu ko uwo musore yamusambanyije, bahita bamujyana ku Kigo Nderabuzima cya Kigobogora.

Nyuma yo kugezwa kuri iki Kigo Nderabuzima, na cyo cyamwoherereje ku Kigo gifasha abantu bakorewe ihohoterwa rishingiye ku gitsina Isange One Stop Center cyo mu Bitaro bya Kibogora, kugira ngo akorerwe isuzuma, ndetse abe yanafashwa.

Ni mu gihe uwo musore ukekwaho gusambanya uyu mukobwa, we yahise atabwa muri yombi, ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Kagano kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza hanegeranywa ibimenyetso.

Amakuru y’ifungwa ry’uyu mukore ukekwaho gusambanya uriya mukobwa, yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne.

Yagize ati “Ni byo uwo musore yatawe muri yombi akekwaho gusambanya umukobwa ufite uburwayi bwo mutwe.”

Uyu muyobozi avuga ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rwinjira mu iperereza, akaba ari na ryo ritegerejweho kugaragaza niba koko icyo cyaha cyarakozwe, cyaba cyarabaye uwagikoze akagikurikiranwaho.

Gitifu Mukamusabyimana yanaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe ku bikorwa nk’ibi by’ibyaha, kuko kuri kiriya cyaha, amakuru atatangiwe ku gihe.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

five × one =

Previous Post

Urukiko rwo muri Kenya rwateye utwatsi by’agateganyo icyifuzo cya America

Next Post

Kenya: Abanyeshuri umunani bafunzwe bakekwaho uruhare mu nkongi yibasiye inyubako y’ishuri igahitana bagenzi babo 16

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

Minisitiri Nduhungirehe ari muri Korea y’Epfo mu nama y’ubufatanye ku guhangana n’ibibazo byugarije Isi

by radiotv10
01/06/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe ari i Seoul muri Korea y’Epfo, aho yitabiriye Inama y’ubufatanye bw’iki Gihugu n’Umugabane...

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

How to Create a Home That Actually Helps You Rest

by radiotv10
01/06/2026
0

A home should be the place where your body relaxes and your mind slows down after a long day. But...

Next Post
Kenya: Abanyeshuri umunani bafunzwe bakekwaho uruhare mu nkongi yibasiye inyubako y’ishuri igahitana bagenzi babo 16

Kenya: Abanyeshuri umunani bafunzwe bakekwaho uruhare mu nkongi yibasiye inyubako y’ishuri igahitana bagenzi babo 16

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.