Monday, December 22, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko hatahuwe Umuforomo mu Rwanda wakekwagaho kwiba imiti y’abarwayi ariko harabuze ibizibiti

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in MU RWANDA
1
Uko hatahuwe Umuforomo mu Rwanda wakekwagaho kwiba imiti y’abarwayi ariko harabuze ibizibiti
Share on FacebookShare on Twitter

Umukozi ukorera Ikigo Nderabuzima kimwe cyo mu Karere ka Muhanga, wakekwagaho kwiba imiti y’iri Vuriro yitwikiriye ijoro akajya kuyikura mu bubiko bwayo, yafatiwe mu cyuho ari kuyiha umushoferi wagombaga kuyimugereza ku wo bikekwa ko yayigurishaga.

Ubuyobozi bw’Ikigo Nderabuzima cya Gitega cyo mu Murenge wa Kibangu mu Karere ka Muhanga, buvuga ko bari bamaze igihe babura imiti, ariko bagakeka uyu muforomo wari ushinzwe ububiko bwayo.

Uwintore Jean Bosco uyobora iki Kigo Nderabuzima, yabwiye ikinyamakuru cyitwa Umuseke, ko uyu muforomo yakoraga ubu bujura bw’imiti mu gihe cy’ijoro, abandi bakozi batashye.

Uyu mukozi w’iri Vuriro, ajya gufatwa; yabanje kubwira umuzamu ko hari icyo yibagiriwe mu bubiko bw’imiti, akamukingurira, ari bwo yibaga iyo miti yabaye intandaro yo gufatwa.

Yagize ati “Twagiye tubura imiti y’abarwayi mu bihe bitandukanye, ubu ni bwo twamenye ko ushinzwe ububiko bwayo ari we wayibaga.”

Uyu muyobozi w’iki Kigo Nderabuzima, avuga ko nyuma yuko uyu muforomo yibye iyo miti, yahise avugana n’uwo bikekwa ko basanzwe bakorana muri ubu bujura ukorera i Muhanga, akamwoherereza imodoka n’umushoferi, ndetse akaba ari ho yaje gufatirwa.

Umuyobozi w’iri Vuriro wigiriye kwirebera iby’ubu bujura akoresheje moto y’akazi, yagize ati “Nageze aho imodoka iri nsanga nta mushoferi uyirimo ndungurutse mbona harimo ikarito irimo iyo miti.”

Muri ako kanya, ni bwo uyu muforomo yaje kugaragara ashaka gutoroka, ariko uyu muyobozi w’iri Vuriro aba ari we umwifatira babanza kugundagurana, nyuma aza gushyikirizwa inzego, ndetse zimuta muri yombi, zihita zinashakisha ukekwaho ko bakoranaga akamwoherereza iyi miti.

Aya makuru kandi yanemejwe n’Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye wavuze ko yaba uyu muforomo n’uwo bakekwaho gukorana, bombi bafashwe bakaba bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Nyamabuye.

RADIOTV10

Comments 1

  1. Stephano Nzacahinyeretse says:
    8 months ago

    It is said accauasion and misconduct

    Reply

Leave a Reply to Stephano Nzacahinyeretse Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − 1 =

Previous Post

Amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda mwaruvutsemo-Mme J.Kagame yageneye urubyiriko ubutumwa bwarubera akabando

Next Post

Iburasirazuba: Havuzwe uburyo mbere ya Jenoside hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abari abakozi b’Abatutsi

Related Posts

Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

by radiotv10
22/12/2025
0

Umuhungu w’imyaka 28 usanzwe ari umukozi wo mu rugo ruherereyeye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro, ari gushakishwa...

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

by radiotv10
22/12/2025
0

Kwizera Elias w’imyaka 25 wabarizwaga mu kagari ka Kingwa ko mu murenge wa Gitambi yasanzwe mu mazi y’amashyuza mu kagari...

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

by radiotv10
22/12/2025
0

In today’s Rwanda, a new generation is quietly redefining success. Young people are dreaming bigger than ever, building careers in...

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

Habaye ibiganiro hagati y’u Rwanda n’u Burusiya

by radiotv10
20/12/2025
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe yagiranye ibiganiro na mugenzi we w’u Burusiya, Sergey Lavrov, byibanze ku guteza imbere...

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

Imiterere y’isoko ry’amatungo ryegereye ahakorera inzego za Leta zirimo urw’umutekano ikomeje kubashyira mu bibazo

by radiotv10
20/12/2025
0

Bamwe mu barema isoko ry’amatungo magufi ryo mu Murenge wa Kabarondo, bavuga ko babangamirwa n’uko ritazitiye, bigatuma amatungo yangiza ubusitani...

IZIHERUKA

Hashyizwe hanze umubare w’abasirikare b’u Burundi bapfiriye muri Congo mu mezi abiri gusa
AMAHANGA

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

by radiotv10
22/12/2025
0

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

22/12/2025
Kayonza: Umugabo wari ufite umugore wahukanye yaranze gutaha bamusanze yimanitse

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

22/12/2025
Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

Rusizi: Uwavuye mu rugo agiye kugura inyama yasanzwe mu mashyuza yapfuye

22/12/2025
How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

How young Rwandans build modern careers while staying connected to culture and community

22/12/2025
UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

UPDATE: Hemejwe ifungwa ry’umwe mu ba-Dj bazwi mu Rwanda hanasobanurwa icyo yakoze

21/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iburasirazuba: Havuzwe uburyo mbere ya Jenoside hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abari abakozi b’Abatutsi

Iburasirazuba: Havuzwe uburyo mbere ya Jenoside hakorwaga inama z’ibanga zigahezwamo abari abakozi b'Abatutsi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

AFC/M23 yashyize hanze ubuhamya bw’Abanyekongo bari guhohoterwa bikabije n’Igisirikare cy’u Burundi

Bidasubirwaho ubu Rayon ifite umutoza mushya mukuru: Menya amasezerano yasinye

Hari urujijo ku mukozi wo mu rugo w’umuhungu ukekwaho kwica uw’umukobwa bakoranaga muri Kigali

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.