Saturday, July 12, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda mwaruvutsemo-Mme J.Kagame yageneye urubyiriko ubutumwa bwarubera akabando

radiotv10by radiotv10
25/04/2025
in MU RWANDA
0
Amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda mwaruvutsemo-Mme J.Kagame yageneye urubyiriko ubutumwa bwarubera akabando
Share on FacebookShare on Twitter

Madamu Jeannette Kagame yabwiye abakiri bato ko nubwo amateka mabi y’Igihugu cyabibarutse batayahisemo, ariko bakivukiyemo, bityo ko bakwiye kugira amahitamo meza bakirinda kuvoma ingengabitekerezo mbi yabibwe mu bisekuru byabo, ahubwo bakwiye kuyigendera kure no kuyirwanya.

Madamu Jeannetta Kagame yabitangaje kuri uyu wa Gatanu tariki 25 Mata 2025 mu Ihuriro ry’Urubyiruko ‘Igihango cy’Urungano’ ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri.

Yagarutse ku mateka yaranze u Rwanda yarugejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, Abanyarwanda bari no kwibuka mu gihe cy’iminsi 100.

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko Kwibuka bigomba guhoraho, kuko abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bagomba guhorana umwanya mu mitima y’ababo.

Yaboneyeho kandi kwihanganisha Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, avuga ko bitewe n’amateka mabi ndetse no kubura ababo, bigoye kubona ijambo umuntu yakoresha abihanganisha.

Yagize ati “Tubazirikana tugira tuti ‘Impore’, ni ijambo rigufi ariko ribumbatiye byinshi mu rurimi rwacu no mu mitima yacu. Kwemera kwirenga kwanyu, ni kimwe mu byubatse umusingi w’ubumwe, ubudaheranwa no kubaka Igihugu cyacu kandi kidaheza.”

Madamu Jeannette Kagame yabwiye urubyiruko ko nubwo aya mateka mabi y’Igihugu cyabo batayagizemo uruhare, ariko yabaye ku Gihugu cyabo ku buryo ingaruka zabo zishobora kubageraho, ariko ko bakwiye kugendera kure icyaha urwaho kwakira ingengabitekerezo mbi yabibwe mu babyeyi babo.

Ati “Bana bacu amateka yacu ntimwayahisemo ariko u Rwanda rwo mwaruvutsemo, na rwo rubavukamo, ni cyo Gihugu cyonyine dufite tutagira undi tukiburana, kuko ubushakashatsi bugaragaza ko habaho ihererekanywa ry’ihungabana ryambukiranye ibisekuru, ni na ko bwerekana ko ingengabitekerezo ishobora guhererekanywa mu gihe hatabaye amahitamo meza ndetse n’urungano ruyarwanira kandi rukayahererekanya.”

Madamu Jeannette Kagame yavuze ko urugendo rw’imyaka 31 ishize u Rwanda rwiyubaka nyuma yo kuva mu icuraburindi rya Jenoside yakorewe Abatutsi, rwagaragaje akamaro ko kubumbatira ubumwe n’ubudaheranwa, bityo ko buri wese akwiye guharanira ukuri ndetse no kwimakaza gushyira imbere u Rwanda n’Abanyarwanda.

Yibukije urubyiruko kuyungurura amakuru rukura mu mbuga nkoranyambaga kuko harimo n’aba yanduye asakazwa n’abagitsimbaraye ku ngengabitekerezo mbi.

Ati “Ubu hari abantu bigize impuguke ku Rwanda ku buryo buri wese abyuka yumva afite icyo aruvugaho byitwa ko agamije ineza y’Umunyarwanda, aka wa mugani ngo urusha nyina w’umwana imbabazi […] ubwo murumva icyo nashatse kuvuga.

Muri ibyo byinshi mwumva, umuhanga ni uzabasha gushishoza no gusesengura akamenya ibyo yumva n’ibyo akurikira. Mwe mukiri bato rero hari ibindi dukwiriye kuba tubasaba nk’ababyeyi ariko nanone ntabwo muri bato batakumva impamvu bikiri ngombwa guhagarara ku kuri kw’amateka yacu no gukomeza kwiyubaka.”

Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukaza umurego mu gukotanira Igihugu cyabibarutse, bagahangana n’abakomeje kwigisha ingengabitekerezo mbi.

Madamu Jeannette Kagame yayoboye iri Huriro ry’Urubyiruko
Madamu Jeannette Kagame yahaye urubyiruko ubutumwa bwarufasha gukomeza kuba ba ndebereho
Ni ihuriro ryitabiriwe n’abarenga ibihumbi bibiri
Madamu Jeannette Kagame yasabye urubyiruko gukomeza guhangana n’ababiba ingengabitekerezo mbi

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

sixteen − seven =

Previous Post

Haravugwa gusubiranamo hagati ya FARDC n’umutwe bifatanya guhangana na M23

Next Post

Uko hatahuwe Umuforomo mu Rwanda wakekwagaho kwiba imiti y’abarwayi ariko harabuze ibizibiti

Related Posts

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yazamuye mu ntera bamwe mu bakozi b’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Igorora, yohereza abandi mu...

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

by radiotv10
12/07/2025
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Kabarondo mu Karere ka Kayonza, bavuga ko bizejwe n’umushoramari amasezerano yo guhinga urusenda mu...

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

by radiotv10
11/07/2025
0

The history of humanity is, in many ways, the history of domination of one group over another. Across centuries, these...

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

by radiotv10
11/07/2025
0

Urukiko Rukuru rwatesheje agaciro ubujurire bwa Kazungu Denis wari wajuririye icyemezo yafatiwe cyo gufungwa burundu nyuma yo guhamywa ibyaha birimo...

BREAKING: Intumwa zirimo iz’u Rwanda, DRCongo, na America zahuriye ku meza y’ibiganiro i Doha

Eng.-Interior Ministers of Rwanda and DRC invited to Doha talks between Kinshasa and AFC/M23

by radiotv10
11/07/2025
0

The Minister of Interior of Rwanda and his counterpart from the Democratic Republic of Congo are in Doha, Qatar, for...

IZIHERUKA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo
MU RWANDA

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

by radiotv10
12/07/2025
0

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

12/07/2025
LIBERATION vs INDEPENDENCE:

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

11/07/2025
Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

Abacamanza barenga 100 muri Congo bagiye kwigaragambiriza imbere ya Minisiteri

11/07/2025
Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

Amakuru agezweho: Ubujurire bwa Kazungu wahamijwe kwica abarenga 10 bwateshejwe agaciro

11/07/2025
Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

11/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Uko hatahuwe Umuforomo mu Rwanda wakekwagaho kwiba imiti y’abarwayi ariko harabuze ibizibiti

Uko hatahuwe Umuforomo mu Rwanda wakekwagaho kwiba imiti y’abarwayi ariko harabuze ibizibiti

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame yirukanye abakozi b’Urwego rushinzwe Igorora barimo uwari mu buyobozi bwarwo

Kayonza: Umushoramari yabizeje ibitangaza bashora imari none bararira ayo kwarika

LIBERATION vs INDEPENDENCE:

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.