Saturday, September 20, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe

radiotv10by radiotv10
03/06/2025
in AMAHANGA
0
Uko ijambo Fayulu yahereyemo ubutumwa Kabila rishobora kumuhuza na Tshisekedi batavuga rumwe
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida wa Félix Tshisekedi wa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashimye ibyatangajwe na Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’iki Gihugu, amwizeza guhura bakaganira, nyuma yuko uyu munyapolitiki ageneye ubutumwa abarimo Joseph Kabila amusaba kuva i Goma.

Ni nyuma yuko kuri uyu wa Mbere tariki 02 Kamena 2025, umunyapolitiki Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi muri Congo, ageneye ubutumwa abarimo Tshisekedi, Corneille Nangaa na Joseph Kabila.

Mu butumwa yageneye Félix Tshisekedi, uyu munyapolitiki Martin Fayulu yibukije uyu Mukuru w’Igihugu ko afite inshingano zo kurinda ubumwe bw’Abanyekongo kugira ngo abo mu bihe bizaza batazasanga iki Gihugu mu kangaratete.

Yakomeje agira ati “Ndifuza ko duhura atari ku bw’impuhwe ahubwo ku bw’ibiganiro by’imbonankubone, nta kwiyerurutsa nta guca ku ruhande ahubwo ari ugukunda Igihugu, kugira ngo haboneke umuti w’ibibazo bihari.”

Nyuma y’ubu butumwa Martin Fayulu yanagize icyo asabiramo Joseph Kabila ko agomba kuva mu mujyi wa Goma uri mu maboko ya AFC/M23, Perezida Félix Tshisekedi abinyujije mu muvugizi we Tina Salama, yamusubije, agaragaza ko yakiriye neza ibyo yatangaje.

Mu butumwa Tina Salama yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, yagize ati “Perezida wa Repubulika yashimye umuhate wo gukunda Igihugu n’umuhate wo kugira uruhare mu bumwe bw’Igihugu byagaragajwe na Martin Fayulu kandi yemeye ko afite ubushake bwo guhura na we mu rwego rwo gukura Igihugu cyacu mu bibazo byugarije inzego zacu n’ubusugire bwacu.”

Martin Fayulu atangiye kureshywa na Tshisekedi, nyuma yuko na we ashinje Joseph Kabila Kabange wabaye Perezida wa DRC, ubugambanyi ngo bwo gukorana n’Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Congo.

Mu butumwa Fayulu yageneye Kabila, uretse kumusaba kuva mu Mujyi wa Goma, yanamusabye kugana inzira z’ibiganiro, ngo aho kujya kwifatanya n’abo yise abanzi.

Ni mu gihe Joseph Kabila na we yamusubije amubwira ko ari Umunyekongo ufite uburenganzira bwo kugera aho ari ho hose muri Congo, kandi ko n’i Goma na ho ari muri iki Gihugu yigeze kubera Perezida, anamubwira ko niba yifuza ko baganira yazamusanga i Goma.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

3 × two =

Previous Post

Amakuru mashya: Hatangajwe umunsi w’ikiruko ku bakozi b’inzego za Leta n’iz’abikorera mu Rwanda

Next Post

AFC/M23 yagaragaje ko ishobora kuba yiteguye urugamba rukomeye

Related Posts

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

by radiotv10
19/09/2025
0

Muri Teritwari ya Masisi mu Ntara ya Kivu ya Ruguru, imirwano ihanganishije Ihuriro AFC/M23 n’igisirikare cya Congo (FARDC) n’abagifasha, yakomeye,...

AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

by radiotv10
19/09/2025
0

Ingingo yo guhererekanya imfungwa hagati y’Ihuriro AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ni imwe mu zabaye ingorabahizi, ndetse...

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

Mu rugamba rwa AFC/M23 na FARDC hongeye kugaragazwa uruhande rwakoreshejwe intwaro rutura

by radiotv10
19/09/2025
0

Ihuriro AFC/M23 riratabaza amahanga ko uruhande bahanganye rugizwe na FARDC ifatanyije n’abarimo FDLR n’Ingabo z’u Burundi, rwabyutse rurasa ibisasu bakoresheje...

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

AFC/M23 yafashe icyemezo gishyira igorora abakoresha umupaka wa ‘Grande Barrière’ w’u Rwanda na Congo

by radiotv10
18/09/2025
0

Ubuyobozi bw’Intara ya Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwamenyesheje abatuye Umujyi wa Goma ko bemerewe kwambuka umupaka munini uzwi...

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

Eng.-AFC/M23 takes decision to ease border crossing at Rwanda-Congo ‘Grande Barrière’

by radiotv10
18/09/2025
0

The leadership of North Kivu Province that was appointed by AFC/M23 “informs all residents of the city of Goma that...

IZIHERUKA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits
IMIBEREHO MYIZA

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

by radiotv10
20/09/2025
0

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

19/09/2025
Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

19/09/2025
Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

Urugamba hagati ya AFC/M23 na FARDC i Masisi rwahinduye isura

19/09/2025
AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

AMAKURU MASHYA: Hatangajwe impinduka ku masaha y’ibikorwa birimo utubari n’utubyiniro mu Rwanda mu cyumweru cy’irushanwa

19/09/2025
AFC/M23 yatanze umucyo ku byavugwaga ko igiye gusinyana amasezerano n’ubutegetsi bwa Congo

Hagaragajwe icyatumye kimwe mu byo AFC/M23 n’ubutegetsi bwa Congo bari bemeranyijweho kinanirana

19/09/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya ku cyemezo cyari cyafashwe na M23

AFC/M23 yagaragaje ko ishobora kuba yiteguye urugamba rukomeye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Key elements to know about the new Rwandan Digital ID and its benefits

Si ibintu byashoborwa na buri wese kubana na Weasel-Umunyarwandakazi Teta Sandra yatoboye aravuga

Iby’ingenzi biri mu masezerano hagati ya Rwanda Premier League n’umufatanyabikorwa mushya yungutse

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.