Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi

radiotv10by radiotv10
17/10/2023
in MU RWANDA, UBUTABERA
1
Uko isabune yatumye babiri bafatanwa ibitemewe na bo bagatabwa muri yombi
Share on FacebookShare on Twitter

Abagabo babiri bafatiwe mu Murenge wa Mukura mu Karere ka Huye, bafite ibihumbi 65 Frw y’amiganano, nyuma y’uko umwe muri abo ajyanye inote ya 5 000 Frw agiye kugura isabune, umucuruzi akabitahura.

Aba bagabo babiri barimo uw’imyaka 39 n’undi w’imyaka 34, bombi bafatiwe mu Mudugudu wa w’Akagera mu Kagari ka Rango mu Murenge wa Mukura, ku ya 15 Ukwakira 2023.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, Superintendent of Police (SP) Emmanuel Habiyaremye, yavuze ko Polisi aba bagabo bafashwe nyuma y’uko umwe yishuye umucuruzi amafaranga y’amiganano.

Ati “Twahawe amakuru n’umucuruzi wo mu Kagari ka Rango, avuga ko hari umuntu uje kugura isabune amwishyura inote ya bitanu, ayitegereje neza asanga ni amiganano. Hahise hatangira igikorwa cyo kumufata, abapolisi bahageze basanga koko inote yari amwishyuye ari inyiganano, n iko guhita afatwa.”

SP Emmanuel Habiyaremye yakomeje agira ati “Amaze gufatwa haje kumenyekana amakuru y’uko hari mugenzi we baturanye, bakunze no kugendana ukekwaho kuba afite andi mafaranga y’amiganano, na we wahise utabwa muri yombi, nyuma y’uko bamusatse bakamusangana andi mafaranga y’amiganano angana n’ibihumbi 60; agizwe n’inote 12 za bitanu.”

Aba bagabo bashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kuri Sitasiyo ya Ngoma, ndetse n’amafaranga bafatanywe.

 

ICYO ITEGEKO RITEGANYA

Ingingo ya 269 mu itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko; Umuntu wese, ku bw’uburiganya wigana, uhindura amafaranga y’ibiceri cyangwa inoti akoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, ibyakwitiranywa nayo, impapuro zifite agaciro k’amafaranga y’igihugu zashyizweho umukono n’inzego zibifitiye ububasha, ziriho tembure yayo cyangwa ikirango cyayo, cyangwa izindi mpapuro zikoreshwa mu Rwanda cyangwa mu mahanga, uzana cyangwa ukwiza mu Rwanda izo mpapuro n’izo noti azi ko ziganywe cyangwa ko zahinduwe, aba akoze icyaha.

Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka itanu (5) ariko kitarenze imyaka irindwi (7).

RADIOTV10

Comments 1

  1. Mukantwali says:
    2 years ago

    Nanjye nkorera nyabugogo ejobundi umu mama yaje guhaha Ari kumwe n’umugabo ariko uwo mugabo yahise amubwira ati”uransanga imbere”hinjira umugore agura agafuka ka 200 ampa inoti y’inkorano ndamugarurira, agura irobo y’indagara yishyura Indi noti ndamugarurira,arakomeza arahaha ariko ahaha ducye kugirango njye mugarurira mbibona tugeze mubihimbi 13000 ndasakuza haza inzego z’umutekano haboneka n’abandi yahahiye yishyura amakorano bamwe bari barangije no kuyagarurira aba clients. Bati”twabonye uno mugore arikumwe n’umugabo bafite igikapu cyuzuye amafranga umugabo akajya ahereza umugore bakishyura.” Duheruka twakwa number ngo tuzahamagarwa tuzagarurirwe nanubu turacyategereje.

    Reply

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

14 + 16 =

Previous Post

Rutsiro: Gahunda bashimaga batangiye kuyikemanga kubera ibyabaye batayitekerezagaho

Next Post

Amakuru mashya n’ibirambuye ku wakoze ibyatumye Isi ya ruhago izamo impagarara i Burayi

Related Posts

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

by radiotv10
28/01/2026
0

Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere (RDB) rwatangaje ko hari abantu bakomeje kurwiyitirira cyangwa biyitirira kwamamaza ikirango cy’ubukerarugendo ‘Visit Rwanda’ mu nyungu zabo...

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

by radiotv10
28/01/2026
0

Umukobwa wo mu Murenge wa Mururu mu Karere ka Rusizi, aravugwaho kuba amaze gukanda ubugabo umubyeyi we inshuro ebyiri, ndetse...

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

by radiotv10
28/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yasobanuye birambuye iby’ikirego yarezemo iy’u Bwongereza mu Rukiko Nkemurampaka, ku bijyanye no kutabahiriza amasezerano zombi zagiranye, ivuga...

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

Batunga agatoki ubuyobozi kubarutisha igikorwa cy’amajyambere

by radiotv10
28/01/2026
0

Bamwe mu bo mu Murenge wa Karenge mu Karere ka Rwamagana, bavuga ko babuzwa n’ubuyobozi kubaka no kuvugurura inzu zabo,...

Simple steps you can follow to build real confidence

Simple steps you can follow to build real confidence

by radiotv10
28/01/2026
0

Confidence isn’t about being the loudest person in the room or having everything figured out. It’s about feeling comfortable with...

IZIHERUKA

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?
IBYAMAMARE

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

by radiotv10
28/01/2026
0

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

28/01/2026
Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

28/01/2026
AFC/M23 says it will not withdraw from any area within liberated territories

AFC/M23 yatanze umucyo ku ‘mikoranire’ n’u Rwanda yahawe ibisobanuro biyobya

28/01/2026
Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

Amakuru meza muri Rayon yerecyeye umukinnyi uri mu b’ingenzi bayo Bassané

28/01/2026
Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

Uko u Rwanda rwafashe icyemezo cyo kujyana mu Nkiko u Bwongereza n’icyo rushingiraho rubwishyuza Miliyari 100Frw

28/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Amakuru mashya n’ibirambuye ku wakoze ibyatumye Isi ya ruhago izamo impagarara i Burayi

Amakuru mashya n’ibirambuye ku wakoze ibyatumye Isi ya ruhago izamo impagarara i Burayi

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Ni iki cyatumye indirimbo y’umuhanzi uzwi mu Rwanda ijya hanze nyuma y’imyaka umunani?

Hatanzwe umuburo ku bitwaza ‘Visit Rwanda’ mu bikorwa by’uburiganya

Iby’umukobwa uvugwaho gukanda imyanya y’ibanga y’umbyeyi we ubugirakabiri ntibivugwaho rumwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.