Wednesday, January 28, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze

radiotv10by radiotv10
17/05/2024
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko kwakira kandidatire ya Perezida Kagame mu Matora azabaho bwa mbere manda ari imyaka 5 byagenze
Share on FacebookShare on Twitter

Perezida Paul Kagame, akaba na Chairman wa RPF-Inkotanyi, watowe n’Abanyamuryango b’uyu Muryango kugira ngo azawuhagararire mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, yashyikirije Komisiyo y’Igihugu y’Amatora kandidatire ye, imushimira ko ibyo asabwa yabizanye.

Ni igikorwa cyabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 17 Gicurasi 2024, ku munsi wa mbere wo kwakira kandidatire z’abifuza kuzahatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite ateganyijwe mu kwezi hagati kwa Nyakanga.

Perezida Paul Kagame yageze ku cyicaro cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, ari kumwe na Madamu Jeannette Kagame, ndetse n’abandi bamwe mu Banyamuryango ba RPF-Inkotanyi, barimo Umunyamabanga Mukuru wawo, Gasamagera Wellars, Vice Chairman w’Umuryango, Hon. Consolée Uwimana ndetse n’Abakomiseri batandukanye.

Chairman wa RPF-Inkotanyi akigera mu cyumba cya Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, yakiriwe n’Abayobozi b’iyi Komisiyo, barimo Perezida wayo, Hon. Oda Gasinzigwa wagize ati “Muri uyu mwanya tubahaye ikaze muri Komisiyo y’Amatora.”

Perezida Kagame na we yahise ashyikiriza Perezida wa Komisiyo inyandiko zikubiyemo kandidatire ye, ati “Byose birimo.” 

Hon. Oda Gasinzigwa yahise agaragaza bimwe mu bikubiye mu nyandiko za Perezida Kagame usaba kuba Umukandida, zirimo igaragaza ko nta bundi bwenegihugu afite cyangwa ko yaretse ubundi bwenegihugu.

Perezida wa Komisiyo amaze gusuzuma izi nyandiko, yahise abwira Chairman wa RPF-Inkotanyi, ati “Koko byose twamaze kubisuzuma, twabonye ibyo musabwa mwabitugejejeho.”

Ubwo iki gikorwa cyarimo gihumuza, Hon. Oda Gasinzigwa yashimiye Perezida Paul Kagame wifuje kongera guhatana mu Matora y’Umukuru w’Igihugu, ndeste ko n’iki gikorwa cyagenze neza, anaboneraho kumwifuriza amahirwe masa.

Perezida Kagame yatorewe kuzahagararira uyu Muryango muri Werurwe uyu mwaka wa 2024, mu Nteko Rusange y’Umuryango wa RPF-Inkotanyi yabaye tariki 09 Werurwe 2024.

Aya matora Perezida Kagame azongera guhataniramo umwanya wo gukomeza kuyobora Abanyarwanda, mu Matora azabaho bwa mbere manda z’Umukuru w’Igihugu ari imyaka itanu nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryo muri 2003 ryavuguruwe muri 2015.

Umukuru w’u Rwanda uri ku musoza wa manda y’Imyaka irindwi, yizeje Abanyarwanda ko igihe cyose azaba agishobojwe, atazabura gukomeza gufatanya n’Abanyarwanda mu kwiyubakira Igihugu.

Ishyaka Riharanira Demokarasi no Kurengera Ibidukikije DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) na ryo ryemeje ko rizatanga umukandida muri aya matora azaba muri Nyakanga.

Mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kane tariki 16 Gicurasi 2024, Komisiyo y’Igihugu y’Amatora; yatangaje ko hari abantu umunani bagaragaje ko bifuza kuzatanga kandidatire nk’abakandida bigenga mu Matora y’Umukuru w’Igihugu.

Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ubwo bageraga kuri Komisiyo y’Igihugu y’Amatora
Perezida Kagame ubwo yashyikirizaga Kandidatire ye Perezida wa Komisiyo y’Amatora
Bari kumwe kandi n’Umunyamabanga Mukuru wa RPF-Inkotanyi, Hon. Gasamagera Wellars
Perezida wa Komisiyo yasuzumye inyandiko za Perezida Kagame

Perezida Kagame yatanze kandidatire ye

Photos/Igihe

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

15 + three =

Previous Post

Ikipe yabaye iya 8 muri Shampiyona y’u Rwanda yakoze igikorwa cyo kwishimira kwesa umuhigo (AMAFOTO)

Next Post

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Related Posts

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame yakiriye mu Biro bye, abarimo Prof. Dong-Sup Yoon usanzwe ari Perezida wa Yonsei University, Kaminuza yo muri...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi
IMYIDAGADURO

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

27/01/2026
Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Ibirambuye ku mugabo ukekwaho Jenoside wari umaze imyaka 23 yihisha mu mwobo ucukuye mu nzu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Inama zikomeje kugirwa ukizamuka mu gukoresha imbuga nkoranyambaga washyizeho ubutumwa bwumvikanamo ubwishongozi

Perezida Kagame yakiriye abarimo Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza y’ubukombe muri Korea y’Epfo

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.