Mu rugo rw’umuturage wo mu Murenge wa Nkanka mu Karere ka Rusizi, hasanzwe inka ebyiri zari zaribwe abantu babiri, zatahuwe nyuma yo kumva muri uru rugo habirira inka kandi abaturanyi bazi ko badafite ubushobozi bwo kuzigura.
Izi nka zafatiwe mu rugo rw’uwitwa Callixte n’umugore babana witwa Esperance, ruherereye mu Mudugudu wa Nyabiranga, Akagari ka Kamanyenga muri uyu Murenge wa Nkanka.
Amakuru dukesha ikinyamakuru cyitwa Rebero, avuga ko imwe muri izi nka ari iy’uwitwa Uzayisaba Consolée, wari warayibuze muri Mutarama uyu mwaka, mu gihe indi ari iy’uwitwa Hagenimana Joseph, we wayibuze muri Gicurasi uyu mwaka.
Ubwo aba baturage baburaga inka zabo, biyambazaga inzego n’abaturage bagenzi babo, ngo babafashe gushakisha, ariko bakazibura.
Nubwo habonetse izi nka ebyiri ariko, mu bihe bitandukanye, muri aka gace ngo hakomeje kubura inka, ari na byo byatumye inzego n’abaturage bakomeza gushakisha, ari na ko hakorwa iperereza.
Umuturage wahaye amakuru iki kinyamakuru, yavuze ko haje gukekwa urugo rw’uyu witwa Callixte na Esperance, kuko abaturanyi bumvaga habirira inka, ndetse banajya kuzahirira, kandi batazi igihe baba baraguriye ayo matungo ngo kuko nta bushobozi babaziho bwatuma bagura inka.
Uyu wibwe inka ku nshuro ya kabiri yasabye ubuyobozi ko bwamufasha akajya kureba muri uru rugo niba atari ho inka ye yaba iri.
Uwatanze amakuru yagize ati “Ubuyobozi bw’Umudugudu buramuherekeza, bahageze basanga ibimenyetso atanga birahura neza n’iby’iyo nka.”
Uyu mugabo wo muri urwo rugo, yavuze ko atazi uburyo iyo nka yahageze kuko ari umwinjira, avuga ko byabazwa umugore we Espérance basanzwe banafitanye amakimbirane.
Joseph akimara kubona itungo rye, yamenyesheje Consolée wabuze irye muri Mutarama, amubwira ko aha yayikuye yahabonye indi nka ndetse ko yasanze inahaka, ahita yiyambaza ubuyobozi bw’Akagari.
Uwatanze amakuru akomeza agira ati “Na we yatanze ibimenyetso byayo byose, ajyana n’ubuyobozi bw’Umudugudu n’ubw’Akagari kuyireba, bahageze basanga ni iye.’’
Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha rwahise rutangira iperereza, hahita hatabwa muri yombi uyu mugore wo muri uru rugo ndetse n’undi mugabo witwa Anselme, bakekwaho gufatanya mu bujura bw’aya matungo.
Eseperance ukekwaho ubu bujura, yavuze ko uyu mugabo bakoranaga muri ibi bikorwa, yamuzaniraga Inka yabaga yibye akazorora, bagategereza ko zibyara bakagurisha imbyeyi cyangwa zaba ari ibimasa bakabigurisha bimaze gukura.
Aya makuru kandi yanemejwe n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nkanka, Ntivuguruzwa Gervais wavuze ko aba bantu babiri batawe muri yombi, ubu bakaba bacumbikiwe kuri Sitasiyo ya RIB ya Kamembe.
Yagize ati “Iperereza rirakomeje ngo aya makuru amenyekane neza, cyane cyane ko umugabo avuga ko uko zahageze atabizi, byabazwa umugore, umugore ntashake gutanga amakuru yuzuye ngo ukuri kumenyekane, hategerejwe icyo azabwira ubushinjacyaha.”
Ivomo: Rebero
RADIOTV10