Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Uko mwitera ibirungo mu maso munabitera Igihugu cyanyu- Lieutenant Arielle abwira ba Nyampinga

radiotv10by radiotv10
30/04/2022
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Madamu J.Kagame yakiriye ba Nyampinga barimo n’w’uyu mwaka Miss Muheto abagira inama

Umwe ubu akora mu nzego z'umutekano

Share on FacebookShare on Twitter

Lieutenant Arielle Sekamana waganirije ba Nyampinga b’u Rwanda, yababwiye ko uko babyuka bakitera ibirungo bagira ngo bagaragare neza, bagomba no kugaragaza neza Igihugu cyabibarutse.

Yabivuze ubwo Madamu Jeannette Kagame yakiraga bamwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda ndetse n’ibisonga byabo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022.

Muri iki kiganiro, Madamu Jeannette Kagame yasabye abakobwa kurenga imbogamizi bari guhura na zo muri ibi bihe bakoresheje ubushobozi bifitemo.

Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Ubushobozi tubona mwifitemo bujye bubaherekeza kandi bubafashe no mu bigoye. Tubifurije gusoza uru rugamba mwemye.”

Lieutenan Arielle Sekamana umwe mu baganirije ba bakobwa, yabibukije ko bafite ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga zabo ariko ko badakwiye kuzikoresha bagaragaza ubwiza bwabo gusa.

Ati “Icyo mbasaba, mu magambo macye ni uko igihe cyose mubyutse mu gitondo mukitera ibirungo mu maso ubundi mugashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ukavuga ibyo wakoze, ujye wibuka no gufata umwanya wo kuvuga ku Gihugu cyawe kandi na cyo ukivuge ibigwi nk’uko na we witeye ibirungo kuko ni Igihugu cyawe.”

Miss Mutesi Jolly yashimiye Madamu Jeannette Kagame wabahaye agaciro akabakira, ndetse ko biteguye gukomeza kugahesha Igihugu cyabo kuko na cyo gihora kikabaha.

Yagize ati “Agaciro waduhaye, dusanzwe twiha agaciro mu byo dukora bitandukanye ariko noneho turakakiriye kandi twizeye ko imbaraga twakoresha mu muryango mugari wacu, tugiye kugakuba kabiri.”

Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju wari muri iki kiganiro, yabwiye ba nyampinga ko bahisemo kuba ab’ikitegererezo kandi ko ibyo byavuga byose biba bitegerejwe na benshi.

Ati “Icyo mwakora cyose uyu munsi, nka bakuru banyu aho twaba turi hose dukoma amashyi tuvuga ngo abana bacu b’abakobwa bagomba gutera imbere.”

Minisitiri wa Siporo kandi yasabye ba nyampinga kujya bakora siporo kugira ngo banarusheho kugira ubuzima bwiza, abizeza ko abazabishaka azabafasha mu myitozo ngororamubiri.

Ni ikiganiro cyakiriwe neza n’umuryango nyarwanda aho bamwe bemeza ko kitareba gusa ba nyampinga ahubwo ko kireba abakobwa bose kubera inama zavugiwemo zibibutsa ko abakobwa ari bo ba mutima w’ingo z’ejo hazaza.

Na Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju
Miss Jolly yagize icyo avuga

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

one × five =

Previous Post

Platini yahishuye aho yakuye amafaranga yubakishije etaje y’akataraboneka yujuje

Next Post

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yabaye nk’isonga umurwayi wari ukirembye- Umusesenguzi mu by’ubukungu

Related Posts

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

by radiotv10
27/01/2026
0

Umwe mu bamaze igihe bakoresha imbuga nkoranyambaga mu Rwanda unazwi mu mwuga w’itangazamakuru, yagiriye inama utarazimaraho igihe ukomeje kunyuzaho ubutumwa...

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

by radiotv10
27/01/2026
0

Nyuma yuko hari uwanditse avuga ngo “umwaka urahise undi uratashye Miss Namie akoze ubukwe ariko nta kanunu ko gusama”, uyu...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

IZIHERUKA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka
AMAHANGA

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

by radiotv10
27/01/2026
0

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

27/01/2026
Ibindi byagiye hanze bitari byavuzwe kuri dosiye y’umwarimu wa Kaminuza ufunzwe

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

27/01/2026
AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya mu kirego cy’akabakaba Miliyari 100Frw u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

27/01/2026
Miss Naomie wagaragaje ibya Hoteli Château le Marara yongeye kuvuga nyuma y’icyemezo cyafashwe

Igisubizo cyihuse Miss Naomie yahaye uwibajije impamvu adatwita

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yabaye nk’isonga umurwayi wari ukirembye- Umusesenguzi mu by’ubukungu

Intambara ya Ukraine n’u Burusiya yabaye nk’isonga umurwayi wari ukirembye- Umusesenguzi mu by’ubukungu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Telefone Netanyahu yagaragaye yitabiraho yazamuye impaka

Inama ufite uburambe mu mbuga nkoranyambaga n’itangazamakuru mu Rwanda yagiriye ukizamuka uvugwaho kwishongora

Andi makuru yamenyekanye kuri dosiye y’Umwarimu wa kaminuza uherutse gufungwa hamwe n’abakobwa batatu

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.