Lieutenant Arielle Sekamana waganirije ba Nyampinga b’u Rwanda, yababwiye ko uko babyuka bakitera ibirungo bagira ngo bagaragare neza, bagomba no kugaragaza neza Igihugu cyabibarutse.
Yabivuze ubwo Madamu Jeannette Kagame yakiraga bamwe muri ba Nyampinga b’u Rwanda ndetse n’ibisonga byabo kuri uyu wa Kane tariki 28 Mata 2022.
Muri iki kiganiro, Madamu Jeannette Kagame yasabye abakobwa kurenga imbogamizi bari guhura na zo muri ibi bihe bakoresheje ubushobozi bifitemo.
Madamu Jeannette Kagame yagize ati “Ubushobozi tubona mwifitemo bujye bubaherekeza kandi bubafashe no mu bigoye. Tubifurije gusoza uru rugamba mwemye.”
Lieutenan Arielle Sekamana umwe mu baganirije ba bakobwa, yabibukije ko bafite ababakurikira benshi ku mbuga nkoranyambaga zabo ariko ko badakwiye kuzikoresha bagaragaza ubwiza bwabo gusa.
Ati “Icyo mbasaba, mu magambo macye ni uko igihe cyose mubyutse mu gitondo mukitera ibirungo mu maso ubundi mugashyira ifoto ku mbuga nkoranyambaga ukavuga ibyo wakoze, ujye wibuka no gufata umwanya wo kuvuga ku Gihugu cyawe kandi na cyo ukivuge ibigwi nk’uko na we witeye ibirungo kuko ni Igihugu cyawe.”
Miss Mutesi Jolly yashimiye Madamu Jeannette Kagame wabahaye agaciro akabakira, ndetse ko biteguye gukomeza kugahesha Igihugu cyabo kuko na cyo gihora kikabaha.
Yagize ati “Agaciro waduhaye, dusanzwe twiha agaciro mu byo dukora bitandukanye ariko noneho turakakiriye kandi twizeye ko imbaraga twakoresha mu muryango mugari wacu, tugiye kugakuba kabiri.”
Minisitiri wa Siporo Aurore Mimosa Munyangaju wari muri iki kiganiro, yabwiye ba nyampinga ko bahisemo kuba ab’ikitegererezo kandi ko ibyo byavuga byose biba bitegerejwe na benshi.
Ati “Icyo mwakora cyose uyu munsi, nka bakuru banyu aho twaba turi hose dukoma amashyi tuvuga ngo abana bacu b’abakobwa bagomba gutera imbere.”
Minisitiri wa Siporo kandi yasabye ba nyampinga kujya bakora siporo kugira ngo banarusheho kugira ubuzima bwiza, abizeza ko abazabishaka azabafasha mu myitozo ngororamubiri.
Ni ikiganiro cyakiriwe neza n’umuryango nyarwanda aho bamwe bemeza ko kitareba gusa ba nyampinga ahubwo ko kireba abakobwa bose kubera inama zavugiwemo zibibutsa ko abakobwa ari bo ba mutima w’ingo z’ejo hazaza.
RADIOTV10