Saturday, January 31, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka

radiotv10by radiotv10
12/09/2024
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Uko Trump na Kamala babyitwayemo ubwo bahuraga nyuma gato bahanganye mu kiganiro-mpaka
Share on FacebookShare on Twitter

Nyuma y’amasaha macye bagize ikiganiro mpaka, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris na Donald Trump bahatanira kuyobora iki Gihugu, bahuriye mu gikorwa, birengagiza kutajya imbizi byari byabaranze, barasuhuzanya.

Ni nyuma y’amasaha macye kuri uyu wa Gatatu, Kamala Harris bakoze ikiganiro cya mbere bahuriyemo bagaragaza imigabo n’imigambi yabo y’ibyo bateganyiriza Abanyamerika.

Iki kiganiro cyatambutse kuri ABC News, cyaranzwe no kurebana ikijisho, aho buri umwe yashinjaga mugenzi we gutangaza ibinyoma, ndetse bashinjanya ko umwe adashoboye, bakanazura bimwe mu byaca intege mugenzi we.

Nyuma y’amasaha macye habaye iki kiganiro, kuri uyu wa Gatatu; Kamala Harris na Trump bahuriye i New York mu muhango wo kwibuka ibitero by’iterabwoba byabaye muri Leta Zunze Ubumwe za America tariki 11 Nzeri 2001 byahitanye abagera mu 3 000.

Ubwo aba bombi bahuriraga muri iki gikorwa cyo kuzirikana isabukuru y’imyaka 23 y’ibi bitero, basuhuzanyije, ndetse bigaragara ko babaye nk’abavugana amasegonda macye, mbere yuko buri umwe ahagarara aho yari yateganyirijwe.

Mike Bloomberg wahoze ari Umuyobozi wa New York wari uhagaze hagati yabo, ni we wabafashije kuramukanya ubwo yakomangaga kuri Harris ari kuvugana na Senateri Leader Chuck Schumer kugira ngo asuhuze Trump.

Ikiganiro mpaka cyahuje aba bombi, cyarangiye bivugwa ko Visi Perezida Kamala Harris akaba Umukandida w’Aba-Domcrats, yitwaye neza kurusha Donald Trump ushaka kugaruka muri White House.

Ni mu gihe Trump na we agisohoka muri iki kiganiro yavuze ko ari we witwaye neza, gusa avuga ko iki kiganiro cyari cyateguwe mu buryo bworohereza Harris mu gihe we cyari kigamije kumurwanya.

Trump yagize ati “wari umugambi wari wateguwe nk’uko nari nabivuze ko bishobora kuba, kuko iyo urebye bagendaga bankosora buri kimwe, mu gihe we nta na kimwe bamukosoraga.”

Muri iki kiganiro cyahaga buri wese umwanya ungana n’uwa mugenzi we, ubwo umwe yavugaga, microphone y’undi yabaga yafunzwe, gusa ntibyabuzaga umwe kuvuga mu mvugo itarangurura, ati “arabeshya.” “Ibyo avuga ni ibinyoma.” Ni umubeshyi.” N’andi magambo nk’aya yo gucana intege.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

nineteen + 19 =

Previous Post

Kwirinda imibonano ikingiye n’idakingiye n’uwagaragaje ibimenyetso,…: Hasohotse amabwiriza yo kurwanya MPox mu Rwanda

Next Post

Umusore waguwe gitumo ari gusambanya inka akabanza no kwanga kuyivaho yavuze icyabimuteye

Related Posts

Eng.-AFC/M23 releases distressing footage of atrocities committed by opposing forces

Itangazo ry’akababaro ka AFC/M23 ku bikorwa by’ubugome byakozwe n’uruhande bahanganye

by radiotv10
30/01/2026
0

Ihuriro AFC/M23 riravuga ko uruhande bahangane rugizwe n’abarimo igisirikare cya DRC (FARDC) rwagabye ibitero bibiri byikurikiranya, birimo icya grenade yatewe...

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

Niger irashyira mu majwi Ibihugu birimo icy’i Burayi ku gitero cyagabwe ku kigo cy’Igisirikare

by radiotv10
30/01/2026
0

Guverinoma ya Niger iyobowe n’igisirikare yatangaje ko ibihugu birimo u Bufaransa, Benin na Côte d’Ivoire bishinjwa kugira uruhare mu gutera...

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

Igisubizo Iran ihaye America nyuma y’ibyo yise ibikangisho ikomeje kuyishyiraho

by radiotv10
29/01/2026
0

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran yatangaje ko ingabo z’igihugu ziteguye kwihutira gusubiza mu buryo bukomeye igitero icyo ari cyo cyose...

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

Nta kindi gihe Congo yayobowe nabi nk’ubu-Umunyapolitiki wabaye mu nzego nkuru z’Igihugu

by radiotv10
29/01/2026
0

Yagaragaje impamvu muzi y’ibibazo byazonze DRC ihabanye n’ihora ivugwa n’ubutegetsi Umunyapolitiki Matata Ponyo Mapon wabaye mu nzego zo hejuru muri...

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

AFC/M23 yatanze ubufasha bwakiranywe ibyishimo n’abagizweho ingaruka n’inkongi idasanzwe

by radiotv10
29/01/2026
0

Ubuyobozi bw’inzego z’ibanze muri Kivu ya Ruguru bwashyizweho n’Ihuriro AFC/M23, bwatanze ubufasha ku bagizweho ingaruka n’inkongi y’umuriro yabereye mu gace...

IZIHERUKA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye
IMIBEREHO MYIZA

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

by radiotv10
31/01/2026
0

Ibivugwa ku biri kugarukwaho cyane by’umusore uba muri America wagongeye mugenzi we muri Kigali agapfa

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

31/01/2026
RIB yataye muri yombi Perezida w’Urukiko ukurikiranyweho ishimishamubiri rishingiye ku gitsina

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

31/01/2026
Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

Ibigo 17 bya Leta byungutse abafite ubumenyi bwisumbuyeho mu ikusanyamibare ryifashisha AI

31/01/2026
The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

The Power of Storytelling: Podcast Culture Rising in Rwanda

31/01/2026
AMAKURU MASHYA: Hatanzwe iminsi ibiri y’ikuruhuko yikurikiranya mu Rwanda

Hatangajwe Konji rusange mu Rwanda

30/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Umusore waguwe gitumo ari gusambanya inka akabanza no kwanga kuyivaho yavuze icyabimuteye

Umusore waguwe gitumo ari gusambanya inka akabanza no kwanga kuyivaho yavuze icyabimuteye

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Minisitiri w’Intebe yibibukije igisobanuro cy’Umuganda gikwiye gutuma buri wese yumva ko kuwusiba bidakwiye

Iby’umusore uba muri America ukurikiranyweho kwica agongeye mugenzi we i Kigali bigeze he

Umugabo ukiri muto ukekwaho kwica umugore babanaga yavuze ko yamuhoye kumutuka ‘imbwa’

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.