Nyuma y’amasaha macye bagize ikiganiro mpaka, Visi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za America, Kamala Harris na Donald Trump bahatanira kuyobora iki Gihugu, bahuriye mu gikorwa, birengagiza kutajya imbizi byari byabaranze, barasuhuzanya.
Ni nyuma y’amasaha macye kuri uyu wa Gatatu, Kamala Harris bakoze ikiganiro cya mbere bahuriyemo bagaragaza imigabo n’imigambi yabo y’ibyo bateganyiriza Abanyamerika.
Iki kiganiro cyatambutse kuri ABC News, cyaranzwe no kurebana ikijisho, aho buri umwe yashinjaga mugenzi we gutangaza ibinyoma, ndetse bashinjanya ko umwe adashoboye, bakanazura bimwe mu byaca intege mugenzi we.
Nyuma y’amasaha macye habaye iki kiganiro, kuri uyu wa Gatatu; Kamala Harris na Trump bahuriye i New York mu muhango wo kwibuka ibitero by’iterabwoba byabaye muri Leta Zunze Ubumwe za America tariki 11 Nzeri 2001 byahitanye abagera mu 3 000.
Ubwo aba bombi bahuriraga muri iki gikorwa cyo kuzirikana isabukuru y’imyaka 23 y’ibi bitero, basuhuzanyije, ndetse bigaragara ko babaye nk’abavugana amasegonda macye, mbere yuko buri umwe ahagarara aho yari yateganyirijwe.
Mike Bloomberg wahoze ari Umuyobozi wa New York wari uhagaze hagati yabo, ni we wabafashije kuramukanya ubwo yakomangaga kuri Harris ari kuvugana na Senateri Leader Chuck Schumer kugira ngo asuhuze Trump.
Ikiganiro mpaka cyahuje aba bombi, cyarangiye bivugwa ko Visi Perezida Kamala Harris akaba Umukandida w’Aba-Domcrats, yitwaye neza kurusha Donald Trump ushaka kugaruka muri White House.
Ni mu gihe Trump na we agisohoka muri iki kiganiro yavuze ko ari we witwaye neza, gusa avuga ko iki kiganiro cyari cyateguwe mu buryo bworohereza Harris mu gihe we cyari kigamije kumurwanya.
Trump yagize ati “wari umugambi wari wateguwe nk’uko nari nabivuze ko bishobora kuba, kuko iyo urebye bagendaga bankosora buri kimwe, mu gihe we nta na kimwe bamukosoraga.”
Muri iki kiganiro cyahaga buri wese umwanya ungana n’uwa mugenzi we, ubwo umwe yavugaga, microphone y’undi yabaga yafunzwe, gusa ntibyabuzaga umwe kuvuga mu mvugo itarangurura, ati “arabeshya.” “Ibyo avuga ni ibinyoma.” Ni umubeshyi.” N’andi magambo nk’aya yo gucana intege.
RADIOTV10