Tuesday, January 27, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko u Rwanda rwakiriye ukuri kwahuranyije Perezida Macron yabwije Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
06/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko u Rwanda rwakiriye ukuri kwahuranyije Perezida Macron yabwije Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubutumwa bwatanzwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, busobanutse kandi buvuga ukuri guhagije kurimo n’uguhuye n’ukuvugwa n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri uru ruzinduko, Perezida Macron yakiriwe na mugenzi we Felix Tshisekedi bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo, byakurikiwe n’ikiganiro aba Bakuru b’Ibihugu bagiranye n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro cyavugiwemo ukuri kwinshi bamwe batakekaga ko Perezida Macron yavugira imbere ya Tshisekedi kuko bamwe bakekaga ko aje gushimangira ivanjiri y’ikinyoma yakunze guterurwa na Tshisekedi na Guverinoma ye yo gushinja u Rwanda.

Perezida Macron yagaragarije Guverinoma ya DRC ko ibibazo by’umutekano mucye byabaye akarande mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bushinze imizi ku mbaraga nke z’imiyoborere yacyo.

Macron ubwo yasubizaga Umunyamakuru wari uteruye kimwe na Guverinoma ya Congo ihora ishinja amahanga kuba inyuma y’ibibazo biri muri iki Gihugu, yagize ati “Kuva mu 1994 ntabwo ari ikibazo cy’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga uko. Ntimwabashije kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba urw’umutekano ndetse n’ubuyobozi, ibyo ni ukuri.”

Yakomeje agira ati “Ntimukwiye guhora mushaka impamvu zituruka hanze mushinja abandi ibibazo. Mumaze igihe kinini mu bihe nk’ibi byahitanye ubuzima bw’abagera muri za miliyoni tutagomba kwirengagiza. Abafite uruhare rwo kubihagarika ba mbere ni hano ntabwo ari u Bufaransa.”

 

Ni ijambo risobanutse- u Rwanda

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Perezida Emmanuel Macron yavugishije ukuri kwatunguye benshi ndetse ko n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwari bwamutumiye, bushobora kuba bwaratunguwe.

Avuga ko biriya ari n’ikosa rya dipolomasi ya Congo Kishasa kuko bumvaga Macron agiye kubashyigikira ariko bikarangira abashyize hanze.

Ati “Ntekereza ko ririya ni n’ikosa muri dipolomasi kuko gutumira umuntu utanagereranya uvuge uti ‘ese azavuga iki?’. Buriya ari nk’ahandi mu Bihugu by’iwabo ntekereza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga sinzi ko basubirana na we mu ndege bamubwiye kuriya. Ntibishoboka.”

Yavuze ko ikinyoma cyakunze guhimbwa na Guverinoma ya Congo, igakomeza kugikwirakwiza kandi itubahiriza imyanzuro yagiye ifatwa yo gushaka umuti, cyari gikwiye guhinyuzwa nk’uko Macron yabigenje.

Ati “Abayobozi ba Congo ntabwo mushobora gufata ibyemezo bifatirwa hano ngo nimurangiza ngo mujye gufata abandi bantu nk’aho mubaragiye. Abo bajya kubwira bazi gusoma no kwandika, abo bajya kubwira bafite amakuru y’ibibera hano [muri Congo]. Tujya tuvuga ngo MONUSCO imara iki hariya, mwibwira se ko abanyamahanga bayirimo batabanza gutanga amakuru buri gitondo?”

Agaruka ku byatangajwe na Perezida Macron, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bigaragaza ko u Bufaransa buhagaze mu nzira nziza ku bibazo byo muri Congo.

Yagize ati “Ni pozisiyo [aho u Bufaransa buhagaze] isobanutse, ni pozisiyo ihuye n’iyo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku wa Mbere mu itangazo yasohoye ko dushyigikiye ibyemezo byagiye bifatwa hano mu karere, ni byo bigoma kujya imbere, ni byo bigomba gushyirwa mu bikorwa.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze iminsi isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano ngo kubera ibinyoma iki Gihugu kirushinja, nyamara Perezida Emmanuel Macron we yagaragaje ko ikibazo kidaturuka hanze ya Congo ahubwo ko kiri muri kiriya Gihugu ubwacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

1 × three =

Previous Post

Ikindi kirungo mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi: Ndayishimiye yoherereje P.Kagame ubutumwa

Next Post

Yakoresheje amayeri atangaje ariko ntiyamuhira ubwo yari avanye ibitemewe muri Congo

Related Posts

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

Guverinoma y’u Rwanda yamaze gutanga ikirego mu Rukiko Ruhoraho rushinzwe Ubukemurampaka, iregamo iy’u Bwongereza nyuma yo guhagarika amasezerano Ibihugu byombi...

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

by radiotv10
27/01/2026
0

Brigadier General Godfrey Gasana wahoze ari Umugaba Wungirije w’Ingabo zirwanira mu Kirere akaba aherutse kugirwa Umupilote wihariye wa Perezida wa...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

by radiotv10
27/01/2026
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza, Bill na Joyce Cummings; ndetse n’abagira uruhare...

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

by radiotv10
27/01/2026
0

President Paul Kagame and First Lady Jeannette Kagame hosted international philanthropists Bill and Joyce Cummings, along with key actors in...

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

by radiotv10
27/01/2026
0

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ku bufatanye n’Ihuriro ry’Imiryango itari iya Leta, bari mu bukangurambaga bwo gukumira indwara zititaweho, zirimo...

IZIHERUKA

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi
MU RWANDA

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

by radiotv10
27/01/2026
0

AFC/M23 yavuze umwanzuro yafashe nyuma yo kubona ko uruhande bahanganye rukomeje kwenyegeza imirwano

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

27/01/2026
Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

27/01/2026
Perezida na Madamu Jeannette Kagame bakiriye ku meza abakora ibikorwa by’ubugiraneza mpuzamahanga

Eng.-President Kagame and First Lady host International Philanthropists

27/01/2026
Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

Ikibazo cy’abarumwa n’imbwa mu Rwanda cyahagurukiwe hanagaragazwa imibare y’uko gihagaze

27/01/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yakoresheje amayeri atangaje ariko ntiyamuhira ubwo yari avanye ibitemewe muri Congo

Yakoresheje amayeri atangaje ariko ntiyamuhira ubwo yari avanye ibitemewe muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Iby’ingenzi wamenya ku kirego u Rwanda rwarezemo Igihugu cy’i Burayi

Igisubizo AFC/M23 ihaye abayisaba kurekura ibice yafashe

Brig.Gen.Gasana uherutse kugirwa Umupilote Wihariye wa Perezida yahererekanyije ububasha n’uwamusimbuye

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.