Sunday, April 12, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko u Rwanda rwakiriye ukuri kwahuranyije Perezida Macron yabwije Tshisekedi

radiotv10by radiotv10
06/03/2023
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko u Rwanda rwakiriye ukuri kwahuranyije Perezida Macron yabwije Tshisekedi
Share on FacebookShare on Twitter

Guverinoma y’u Rwanda ivuga ko ubutumwa bwatanzwe na Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, busobanutse kandi buvuga ukuri guhagije kurimo n’uguhuye n’ukuvugwa n’u Rwanda.

Mu mpera z’icyumweru twaraye dusoje, Perezida Emmanuel Macron yagiriye uruzinduko rw’amateka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

Muri uru ruzinduko, Perezida Macron yakiriwe na mugenzi we Felix Tshisekedi bagirana ibiganiro byabereye mu muhezo, byakurikiwe n’ikiganiro aba Bakuru b’Ibihugu bagiranye n’itangazamakuru.

Muri iki kiganiro cyavugiwemo ukuri kwinshi bamwe batakekaga ko Perezida Macron yavugira imbere ya Tshisekedi kuko bamwe bakekaga ko aje gushimangira ivanjiri y’ikinyoma yakunze guterurwa na Tshisekedi na Guverinoma ye yo gushinja u Rwanda.

Perezida Macron yagaragarije Guverinoma ya DRC ko ibibazo by’umutekano mucye byabaye akarande mu burasirazuba bw’iki Gihugu, bushinze imizi ku mbaraga nke z’imiyoborere yacyo.

Macron ubwo yasubizaga Umunyamakuru wari uteruye kimwe na Guverinoma ya Congo ihora ishinja amahanga kuba inyuma y’ibibazo biri muri iki Gihugu, yagize ati “Kuva mu 1994 ntabwo ari ikibazo cy’u Bufaransa, mumbabarire kubivuga uko. Ntimwabashije kubungabunga ubusugire bw’Igihugu, yaba mu rwego rwa gisirikare, yaba urw’umutekano ndetse n’ubuyobozi, ibyo ni ukuri.”

Yakomeje agira ati “Ntimukwiye guhora mushaka impamvu zituruka hanze mushinja abandi ibibazo. Mumaze igihe kinini mu bihe nk’ibi byahitanye ubuzima bw’abagera muri za miliyoni tutagomba kwirengagiza. Abafite uruhare rwo kubihagarika ba mbere ni hano ntabwo ari u Bufaransa.”

Ni ijambo risobanutse- u Rwanda

Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko Perezida Emmanuel Macron yavugishije ukuri kwatunguye benshi ndetse ko n’ubutegetsi bwa kiriya Gihugu bwari bwamutumiye, bushobora kuba bwaratunguwe.

Avuga ko biriya ari n’ikosa rya dipolomasi ya Congo Kishasa kuko bumvaga Macron agiye kubashyigikira ariko bikarangira abashyize hanze.

Ati “Ntekereza ko ririya ni n’ikosa muri dipolomasi kuko gutumira umuntu utanagereranya uvuge uti ‘ese azavuga iki?’. Buriya ari nk’ahandi mu Bihugu by’iwabo ntekereza ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga sinzi ko basubirana na we mu ndege bamubwiye kuriya. Ntibishoboka.”

Yavuze ko ikinyoma cyakunze guhimbwa na Guverinoma ya Congo, igakomeza kugikwirakwiza kandi itubahiriza imyanzuro yagiye ifatwa yo gushaka umuti, cyari gikwiye guhinyuzwa nk’uko Macron yabigenje.

Ati “Abayobozi ba Congo ntabwo mushobora gufata ibyemezo bifatirwa hano ngo nimurangiza ngo mujye gufata abandi bantu nk’aho mubaragiye. Abo bajya kubwira bazi gusoma no kwandika, abo bajya kubwira bafite amakuru y’ibibera hano [muri Congo]. Tujya tuvuga ngo MONUSCO imara iki hariya, mwibwira se ko abanyamahanga bayirimo batabanza gutanga amakuru buri gitondo?”

Agaruka ku byatangajwe na Perezida Macron, Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma y’u Rwanda, Alain Mukuralinda yavuze ko bigaragaza ko u Bufaransa buhagaze mu nzira nziza ku bibazo byo muri Congo.

Yagize ati “Ni pozisiyo [aho u Bufaransa buhagaze] isobanutse, ni pozisiyo ihuye n’iyo Guverinoma y’u Rwanda yatangaje ku wa Mbere mu itangazo yasohoye ko dushyigikiye ibyemezo byagiye bifatwa hano mu karere, ni byo bigoma kujya imbere, ni byo bigomba gushyirwa mu bikorwa.”

Guverinoma ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, imaze iminsi isaba ko u Rwanda rwafatirwa ibihano ngo kubera ibinyoma iki Gihugu kirushinja, nyamara Perezida Emmanuel Macron we yagaragaje ko ikibazo kidaturuka hanze ya Congo ahubwo ko kiri muri kiriya Gihugu ubwacyo.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

9 − two =

Previous Post

Ikindi kirungo mu mubano w’u Rwanda n’u Burundi: Ndayishimiye yoherereje P.Kagame ubutumwa

Next Post

Yakoresheje amayeri atangaje ariko ntiyamuhira ubwo yari avanye ibitemewe muri Congo

Related Posts

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

by radiotv10
12/04/2026
0

Tariki 12 Mata 1994, yakomeje kuba umunsi mubi ku Batutsi bariho bakorerwa Jenoside yari igeze ku munsi wa gatandatu, aho...

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

by radiotv10
11/04/2026
0

Tariki 11 Mata 1994 wari umunsi wa gatanu wa Jenoside yakorewe Abatutsi, uri mu minsi ikomeye muri aya mateka ashaririye,...

How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

by radiotv10
11/04/2026
0

Life can feel overwhelming with endless responsibilities, distractions, and opportunities. It’s easy to get caught up in things that don’t...

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

Leta ya Michigan muri America yemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi wo Kwibuka Jenoside

by radiotv10
10/04/2026
0

Ubuyobozi bwa Leta ya Michigan muri Leta Zunze Ubumwe za America, bwemeje ku mugaragaro itariki 07 Mata nk’umunsi buzajya bwifatanya...

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

10/04/1994: Kiliziya Gatulika yagaragaje ko ibabajwe n’urupfu rwa Habyarimana, Abatutsi biciwe muri Kiliziya ya Gahanga,…

by radiotv10
10/04/2026
1

Tariki 10 Mata 1994 wari umunsi wa kane wa Jenoside yakorewe Abatutsi, waranzwe n’ubwicanyi bukomeye bwabereye mu bice binyuranye by’Igihugu,...

IZIHERUKA

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi
MU RWANDA

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

by radiotv10
12/04/2026
0

Ukuri kuvugwa ku ifungwa rya Semuhungu Eric uzwi ku mbuga nkoranyambaga

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

11/04/2026
Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

11/04/2026
11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/1994: Umunsi ukomeye MINUAR yatereranye Abatutsi muri ETO-Kicukiro, i Kiziguro hicwa 5.500

11/04/2026
Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

Abaherutse kujya mu isanzure bagarutse ku Isi nyuma yo kugenda ibilometero birenga miliyoni 1

11/04/2026
How to Choose What Matters Most in Life

How to Choose What Matters Most in Life

11/04/2026
ADVERTISEMENT
Next Post
Yakoresheje amayeri atangaje ariko ntiyamuhira ubwo yari avanye ibitemewe muri Congo

Yakoresheje amayeri atangaje ariko ntiyamuhira ubwo yari avanye ibitemewe muri Congo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

12/04/1994: LONI yategetse ko ingabo zayo ziva mu Rwanda, MDR-Power ivugira kuri Radio ijambo rutwitsi

RIB yemeje ifungwa rya Eric Semuhungu ariko yirinda kugira byinshi ibitangazaho

Hagiye hanze amashusho agaragaza indege y’intambara ya FARDC iri gusuka ibisasu muri Minembwe

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.