Sunday, December 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Uko umubano w’u Rwanda na USA ugiye kumera bitandukanye n’uko bamwe babikeka- Impuguke

radiotv10by radiotv10
12/08/2022
in MU RWANDA, POLITIKI
0
Uko umubano w’u Rwanda na USA ugiye kumera bitandukanye n’uko bamwe babikeka- Impuguke
Share on FacebookShare on Twitter

Impuguke mu bya politiki yemeza ko umubano w’u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America ugiye kurushaho kuba mwiza mu gihe hari abakeka ko ushobora kuzamo akabazo bitewe no kuba u Rwanda rukomeje gutsembera USA ko rudashobora gufungura Paul Rusesabagina.

Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za America ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken wagize uruzinduko mu Rwanda, yagiranye ikiganiro na Perezida Paul Kagame cyagarutse ku ngingo zinyuranye zirimo ikibazo cya Paul Rusesabagina.

Blinken wanagiranye ikiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane tariki 11 Kanama 2022, yirinze kugaruka kuri iki kibazo, gusa avuga ko Ibihugu byombi bizakomeza kukiganiraho.

Uyu mudipolomate ukomeye wa USA, yashimangiye ko Paul Rusesabagina usanzwe ari umuturage ufite uburenganzira bwo gutura muri USA, yahawe ubutabera butanyuze mu mucyo.

Muri iki kiganiro n’Abanyamakuru cyarimo na Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Dr Vincent Biruta, we yahamije koi fatwa ndetse n’urubanza bya Rusesabagina, byose byakozwe hubahirijwe amategeko yaba ay’u Rwanda ndetse n’amategeko mpuzamahanga.

Dr Vincent Biruta kandi yashimangiye ko Guverinoma y’u Rwanda idashobora gukangwa n’iki gitutu ikomeje kotswa na Leta Zunze Ubumwe za America ngo irekure Paul Rusesabagina.

Ni ingingo yumvikana ko u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za America zidahuriyeho, bamwe bakeka ko bishobora kugira ingaruka ku mibanire y’Ibihugu byombi.

Gusa impugukemu bya Politiki, Dr Buchanan Ismael akaba n’umwarimu muri Kaminuza, yabwiye RADIOTV10 ko we atari ko abibona.

Yagize ati “Ahubwo mugiye kubona impinduka mu mibanire ya America n’u Rwanda mu kongera agaciro k’ibyo bageneraga u Rwanda mu bufatanye bwabo.”

Dr Buchanan ashingira ku kuba kuba uyu muyobozi wa Dipolomasi ya America yiboneye ukuri kw’ibyo bamwe mu banyapolitiki ba America bajyaga bashingiraho basaba irekurwa rya Rusesabagina.

Ati “We afite uko yabonye ishusho ubwo abakomeza kuvuga niba ari ba bandi barwanira uburenganzira bwa muntu mujya mwumva, ni umuryango wa Rusesabagina…”

Leta Zunze Ubumwe za America, zisanzwe ari umufatanyabikorwa w’u Rwanda ukomeye kubera inkunga isanzwe irugenera.

Muri 2021 USA yahaye u Rwanda inkunga ya miliyoni 147$ yo guteza imbere inzego zitandukanye. Mu myaka itatu ishize Yatanze miliyoni 116$ zo guteza imbere urwego rw’ubuzima. Amerika kandi yanahaye u Rwanda miliyoni 23$ zo guhangana na COVID-19.

Blinke mu Kiganiro n’Abanyamakuru kuri uyu wa Kane
Na Minisitiri Biruta
Abanyamakuru

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 5 =

Previous Post

DRC: Batakambiye America bayisaba kujyayo gucukura amabuye y’agaciro

Next Post

Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

Related Posts

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

by radiotv10
06/12/2025
0

Imiryango 214 itishoboye y'abahinzi ba Kawa yo mu Mirenge ya Rwinkwavu na Kabarondo yatangiye guhabwa ibiti bya Kawa ibihumbi 80,...

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

Amafoto ukwiye kureba yaranze umunsi w’isinywa ry’amasezerano y’amateka y’u Rwanda na DRCongo

by radiotv10
05/12/2025
0

I Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, ahari hahanzwe amaso n’Isi yose, haraye habereye umuhango wo gusinya amasezerano...

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

Abayoboye Uturere tw’Umujyi wa Kigali n’abahozi mu buyobozi bwawo muri manda ya mbere ubu bari he?

by radiotv10
05/12/2025
0

Impinduka mu buyobozi bw’umujyi wa Kigali hari abo zahiriye abandi ntizabahira , Hashize imyaka itanu manda ya mbere irangiye kuva...

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

Abasirikarekazi b’u Rwanda beretse abagore bo muri Sudani y’Epfo uko bakwirwanaho igihe hari ubahohoteye

by radiotv10
05/12/2025
0

Abagore bo mu Ngabo z’u Rwanda bari mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo, bagaragarije abagore n’abakobwa bo muri iki Gihugu...

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

Imirwano muri Congo ikomeje guca ibintu, Abanyekongo benshi bari gukiza amagara bahungira mu Rwanda

by radiotv10
05/12/2025
0

Abanyekongo biganjemo abagore n’abana bakomeje guhungira mu Rwanda nyuma yuko imirwano ikomeje gukara mu bice bimwe mu byo muri Kivu...

IZIHERUKA

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda
FOOTBALL

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

by radiotv10
07/12/2025
0

Gen. Makenga wa M23 na Corneille Nagaa bagaragaye barindiwe umutekano bidasanzwe

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

06/12/2025
Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

06/12/2025
U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

U Burusiya bwagize icyo bwizeza u Buhindi nyuma y’amasezerano mu bya gisirikare

06/12/2025
Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

Kayonza: Abahinga Kawa bahawe amatungo magufi yo kubafasha kongera umusaruro

06/12/2025
Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

Umukinnyi wa Filimi wamamayeho ubugome budasanzwe ku Isi uzwi nka Tagawa yitabye Imana

05/12/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

Hari n’abambara amashati yonyine nta pantalo- CP.Kabera yanenze imyambarire idasanzwe mu bitaramo

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Amafoto: Ibyaranze umukino unogeye ijisho wahuje amakipe y’inzego z’umutekano mu Rwanda

AFC/M23 yageneye ubutumwa u Burundi bwakajije imbaraga mu bufasha buha ubutegetsi bwa Congo

Kolari iri mu zubatse izina mu Rwanda yatangiye kwizihiza mu buryo budasanzwe izabukuru y’imyaka 30

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.