Monday, July 14, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira

radiotv10by radiotv10
14/04/2025
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MUZIKA
0
Uko umuhanzi Jose Chameleone amerewe nyuma y’indwara yari yatumye benshi bamuhangayikira
Share on FacebookShare on Twitter

Umuhanzi w’ikirangirire muri Uganda no mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, Dr Jose Chameleone, yatangaje ko ubu amerewe neza, nyuma y’igihe yaragiye kwivuriza muri Leta Zunze Ubumwe za America indwara yari yatumye benshi mu bakunzi be bahangayika.

Mu kwezi k’Ukuboza umwaka ushize, Jose Chameleone yavanywe mu Bitaro bya Nakasero mu Murwa Mukuru wa Uganda i Kampala, nyuma y’iminsi 11 arwariye muri ibi Bitaro, ajyanwa kuvurirwa muri Leta Zunze Ubumwe za America.

Indwara y’umwijima no mu myanya y’ubuhumekero zari zugarije uyu muhanzi, zatumye benshi bibaza ko ubuzima bwe bwaba buri hagati y’urupfu n’umupfumu, ndetse kujya kuvuzwa kwe, bikaba byarakozwe na Guverinoma ya Uganda.

Amakuru ahari ubu, yemeza ko Jose Chameleone yagarutse muri Uganda, ndetse ubu akaba ameze neza nk’uko na we ubwe yabyitangarije ashima Imana yamurinze mu bihe bigoye yamazemo iminsi.

Mu butumwa yanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Instagram, Dr Jose Chameleone, yagize ati “Urakoze Mana ibibi turabitambutse, inzira yanjye nshya ni ukuba mu buzima buzira umuze no gukora umuziki mwinshi kandi mwiza, iyi ni yo sura nshya yanjye.”

Bamwe mu bafite amazina azwi mu ruganda rw’imyidagaduro muri Uganda, bakomeje kugaragaza ibyishimo batewe no kuba uyu muhanzi yagarutse mu Gihugu cy’amavuko, bamuha ikaze iwabo.

Mu bihe bitandukanye Dr Jose Chameleone yakunze gufatwa n’uburwayi burimo ubwo mu myanya y’ubuhumekero, bwatumaga ajyanwa mu Bitaro ikubagahu, ariko akaza gusezererwa nyuma yo koroherwa.

Taikun NDAHIRO
RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

twenty − 6 =

Previous Post

Gen.Oligui Nguema wayoboye ihirikwa ry’ubutegetsi muri Gabon ubu ari mu mashimwe

Next Post

Ukuri ni ukuhe?-Harumvikana kubusanya imvugo ku bivugwa muri Rayon

Related Posts

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

Amafoto ya mbere y’umuhanzikazi Clarisse Karasira ateruye ubuheta bwe

by radiotv10
11/07/2025
0

Umuhanzikazi Clarisse Karasira yagaragaje amafoto ye ya mbere ateruye umwana wa kabiri aherutse kwibaruka we n’umugabo we Ifashabayo Dejoie. Aya...

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

Umunyamakuru wubatse izina mu Rwanda ariyibutsa abantu mu gitaramo kigezweho i Kigali

by radiotv10
10/07/2025
0

Murenzi Kamatari wamenyekanye nka MC Murenzi uri mu banyamakuru bamamaye mu Rwanda byumwihariko mu biganiro by’imyidagaduro, ategerejwe mu gitaramo cy’urwenya...

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

Umuhanzikazi Clarisse Karasira mu byishimo byo kwibaruka ubuheta

by radiotv10
09/07/2025
0

Umuhanzi Clarisse Karasira n'umugabo we Ifashabayo Dejoie, bibarutse umwana wabo wa kabiri, bahise bita amazina arimo iry’Ikinyarwanda rya ‘Kwema’. Byatangajwe...

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

Ubutumwa Mitsutsu yageneye umukunzi nyuma yo kumuterera ivi mu gikorwa yafatiwemo n’amarangamutima

by radiotv10
08/07/2025
0

Umunyarwenya akaba n’umukinnyi wa filimi, Kazungu Emmanuel uzwi nka Mitsutsu, yambitse impeta umukunzi we, amwizeza ko atazigera yicuza igihe cyose...

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

From basic to bold: Simple steps to elevate your dressing game

by radiotv10
08/07/2025
0

Let’s be honest, first impressions matter, and your style is your loudest introduction before you even speak. You don’t need...

IZIHERUKA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama
AMAHANGA

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

by radiotv10
14/07/2025
0

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

14/07/2025
Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

14/07/2025
Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

Ifungurwa ry’Umupaka wa Bunagana riravugwaho kuzana kutavuga rumwe hagati ya Congo na Uganda

14/07/2025
Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

Eng.-US mentioned consequences if the agreement signed between Rwanda and DRC are not respected

14/07/2025
Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

Eng.-A new vaccine-like injection discovered to prevent individuals from contraction HIV

14/07/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Ukuri ni ukuhe?-Harumvikana kubusanya imvugo ku bivugwa muri Rayon

Ukuri ni ukuhe?-Harumvikana kubusanya imvugo ku bivugwa muri Rayon

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Kuki utinyuka kubumbura amaguru ukennye?-Zari ntiyumva ukuntu umugore ukennye yatinyuka gusama

America yavuze inkurikizi zizabaho nihatubahirizwa amasezerano y’u Rwanda na DRC

Havumbuwe urushinge umuntu aterwa kabiri mu mwaka akawumara adashobora kwandura SIDA

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.

Welcome Back!

Login to your account below

Forgotten Password?

Retrieve your password

Please enter your username or email address to reset your password.

Log In

Add New Playlist

No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.