Inkongi y’umuriro yibasiye inzu ituyemo umuryango wo mu Murenge wa Rwimbogo mu Karere ka Rusizi, nyuma yuko umukozi wo muri uru rugo yari amaze kuryamishamo umwana w’imyaka ibiri n’igice, akaza gukurwamo akiri muzima, ariko babanje kumubura.
Ni inkongi yafashe inzu y’umuryango utuye mu Mudugudu wa Ruzeneko mu Kagari ka Karenge mu Murenge wa Rwimbogo.
Nyuma y’iyi nkongi, umukozi wo muri uru rugo wari wasigaranye n’uyu mwana, yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha kugira ngo hakomeze hakorwe iperereza.
Nzayishima Joas uyobora Umurenge wa Rwimbogo, yavuze ko uyu mwana w’imyaka ibiri n’amezi arindwi yahiye igice cyo ku mutwe ndetse no ku maguru no ku maboko.
Avuga ko iyi nkongi ishobora kuba yatewe n’ibibazo by’amashanyarazi, dore ko ahacomekwa ibikoresho, hari hegereye aho uyu mwana yari amaze kuryamishwa n’umukozi.
Nzayishima Joas yaboneyeho kwibutsa ababyeyi ko igihe basigiye abana abakozi bo mu rugo, bakwiye na bo kujya bakurikirana kugira ngo bacungire hafi ubuzima bw’abana babo.
Nshimiyimana Alexandre, umubyeyi w’uyu mwana, avuga ko umukozi wabo bari bamusigiye umwana wabo, kuko we n’umugore we basanzwe bafite imirimo bakora.
Yavuze ko umukozi wabo yagiye kuryamisha uwo mwana nyuma yo kumugaburira, nyuma aza kumva ari kurira, agiye kureba asanga icyumba yari yamuryamishijemo cyuzuyemo umuriro wanageze ku buriri yari aryamyeho, agahita ajya gutabaza abaturanyi.
Ati “Baraje barebye babona umuriro wafashe ibyari mu cyumba byose birimo matora, ibiryamirwa na supaneti igurumana. Umwana baramubura, bagerageza kuzimya birananirana.”
Ubwo basohokaga bamaze kubura umwana, umwe mu bari baje gutabara, yumvise atanyuzwe, asubiramo ahita abona umwana ahantu yari yihishe, bahita bamukuramo akiri muzima, ariko yahiye bimwe mu bice by’umubiri.
Uyu mwana yahise ajyanwa ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Mushaka, na cyo gihita kimwohereza ku Bitaro bya Mibirizi, na byo byaje gufata icyemezo cyo kumwohereza mu Bitaro Bikuru bya Kaminuza bya Butare, ari na ho ari kuvurirwa.
RADIOTV10