• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home MU RWANDA

Ukomoka muri DRCongo uyobora Kaminuza yo muri Scotland wapfobeje Jenoside yasabye imbabazi

radiotv10by radiotv10
22/04/2022
in MU RWANDA
0
Ukomoka muri DRCongo uyobora Kaminuza yo muri Scotland wapfobeje Jenoside yasabye imbabazi
Share on FacebookShare on Twitter

Umuyobozi wa Kaminuza ya Edinburgh yo muri Scotland, Debora Kayembe Buba ukomoka muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, nyuma y’uko atangaje ubutumwa bupfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi bukanagoreka amateka y’ibyabaye, bugashengura benshi bakanamwereka ukuri, we na Kaminuza akorera basabye imbabazi

Bamwe mu Banyarwanda bakoresha urubuga rwa Twitter ndetse n’abazi amateka y’ibyabaye mu Rwanda, kuri uyu wa Kane tariki 21 Mata 2022, bagaragaje akababaro batewe n’ubutumwa bwa Debora Kayembe usanzwe akomoka muri DRC akaba ayobora University of Edinburgh yo muri Scotland [Igihugu kimwe cyo mu Bwami bw’u Bwongereza].

Uyu Kayembe yashyize ubutumwa kuri Twitter bugoreka amateka y’ibyabaye mu Rwanda anashinja uruhare ubuyobozi bw’u Rwanda by’umwihariko Perezida warwo Paul Kagame mu gihe bizwi ko ari we wayoboye urugamba rwo guhagarika Jenoside Yakorewe Abatutsi no kubohora Igihugu.

Ubu butumwa yabutangaje ubwo yinjiraga mu bamagana ko u Bwongereza bukorana n’u Rwanda muri gahunda yo gutabara abimukira.

Nyuma y’ubu butumwa, abarimo abanyapolitiki, abanyametekeko, abadipolomate, abanyamakuru ndetse n’abanditsi bazi ukuri ku mateka yabaye mu Rwanda, bagaragaje akababaro k’ubu butumwa bwa Debora Kayembe.

Bamwe mu bagaragaje ko bababajwe n’ubu butumwa bwa Debora Kayembe, bavuze ko ari ugutoneka abarokotse Jenoside Yakorewe Abatutsi mu gihe bakiri mu minsi 100 yo kwibuka inzirakarengane zishwe muri Jenoside.

Mu masaha yakurikiyeho, Kaminuza ya Edinburgh iyoborwa n’uyu Debora Kayembe, yasabye imbabazi, ivuga ko ibyatangajwe na we ari ibitekerezo bye bwite ko ntaho bihuriye n’ibyo ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwemera ku mateka y’ibyabaye mu Rwanda.

Mu butumwa bw’iyi kaminuza, ubuyobozi bwayo bwavuze ko bukurikiza ibyemejwe n’Umuryango w’Abibumbye ndetse n’indi miryango mpuzamahanga n’ibindi Bihugu byose byo ku Isi ko habayeho Jenoside Yakorewe Abatutsi ikaba ari n’icyaha cy’indengakamere cyakorewe ikiremwamuntu.

Ubu butumwa bukomeza bwisegura kuri Guverinoma y’u Rwanda ndetse na Perezida w’u Rwanda ku byatangajwe n’uyu muyobozi.

Buti “Muri iki gihe cyo kwibuka mu Rwanda, Kaminuza yifatanyije n’Abanyarwanda mu kwibuka inzirakarengane zatakaje ubuzima. Rector ni umukozi wa Kaminuza ntabwo ari umuyobozi [Leader] wa Kaminuza.”

Ubutumwa bw’ubuyobozi bw’iyi Kaminuza, bukomeza buvuga ko Umuyobozi wayo afite inshingano nyinshi ariko ko zigira aho zigarukira zirimo nko gutegura ibikorwa n’ibindi.

Kayembe na we yasabye imbabazi ku butumwa bwe, aho yagize ati “Ku Banyarwanda bose, Perezida Kagame no ku muryango w’Abatutsi bose aho bari ku Isi. Nabonye ko igitekerezo cyanjye kibabaje kandi kitabaha agaciro. Biriya ntabwo ari ibya kaminuza ni ibitekerezo byanjye bwite. Ndiseguye cyane. Amahoro.”

 

Abarimo Busingye bababajwe n’ibyatangajwe na Kayembe

Mu batanze ibitekerezo bamagana ubutumwa bwa  Debora Kayembe, harimo Ambasaderi Busingye Johnston wabaye Minisitiri w’Ubutabera mu Rwanda n’Intumwa Nkuru ya Leta ubu akaba ahagarariye u Rwanda mu Bwongereza.

Amb. Busingye yavuze ko Abanyarwanda badashobora kwemerera abantu nk’aba bapfobya Jenoside Yakorewe Abatutsi, ngo bakomeze kubikora, umuntu atababwije ukuri.

Yagize ati “Turasaba ikigo ukorera gutanga ibisobanuro.”

Johnston Busingye yibukije uyu munyamategeko ko Jenoside Yakorewe Abatutsi ari igikorwa kizwi n’Isi yose kandi gifitiwe ibimenyetso simusiga bizahoraho iteka ndetse ikaba yaremejwe n’Umuryango w’Abibumbye.

Dr Charles Murigande wagize imyanya inyuranye mu buyobozi bukuru bw’u Rwanda, na we yababajwe n’ibyatangajwe n’uyu muyobozi w’iriya kaminuza ikomeye, avuga ko bitangaje kuba umuntu nk’uyu abwira Isi ko kaminuza ye yishimira Jenoside Yakorewe Abatutsi.

Ati “Ni igisebo kuri wowe ku gitekerezo gipfuye nk’iki no gutesha ikuzo Kaminuza.”

Umunyamakuru w’Umwongereza Linda Melvern wari i Kigali mu Rwanda mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 28 Jenoside Yakorewe Abatutsi, na we ari mu bababajwe n’igitekerezo cya Kayembe.

Linda Melvern wanagaragaje bimwe mu bikorwa byo guhakana no gupfobya Jenoside, yagize ati “Ubutumwa bwa Kayembe buragaragaza uguhakana Jenoside. Kandi birakomeretsa abarokotse ndetse bikanambika isura mbi Kaminuza ya Edinburgh.”

Abatanze ibitekerezo byinshi bagaragaza agahinda batewe n’ibyatangajwe na Kayembe, basabye ko yegura ku nshingano ze zo kuyobora iyi Kaminuza.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × two =

Previous Post

Kamonyi: Umuyobozi bamuguyeho ari kwishimana n’umugore utari uwe rubura gica

Next Post

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90

Related Posts

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

by radiotv10
02/06/2026
0

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo yasabye abaturage bo mu Murenge wa Save, Akarere ka Gisagara, kugira uruhare rufatika...

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

by radiotv10
02/06/2026
0

Bamwe mu batwara moto zikoresha amashanyarazi za Spiro baravuga ko bafite ikibazo gikomeye kuko ngo bari kujya aho bahinduriza bateri...

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

by radiotv10
02/06/2026
0

Abagore babiri bakekwaho kurogera abaturanyi babo mu Murenge wa Karangazi mu Karere ka Nyagatare, babafatanywe ibyo bakekwaho gukoresha mu burozi...

How people stay financially stable

How people stay financially stable

by radiotv10
02/06/2026
0

Have you ever wondered how some people always seem financially comfortable? They rarely appear stressed about money, they handle unexpected...

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

Next Post
Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90

Mwai Kibaki wabaye Perezida wa Kenya yitabye Imana ku myaka 90

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Byagenze gute ngo ikibumbano cya rurangiranwa Lionel Messi cyari mu Buhindi gikurweho

Gisagara: Abaturage bibukijwe impamvu kurandura inzoga z’inkorano bakwiye kubigiramo uruhare rufatika

Gukoresha ikiyobyabwenge cy’urumogi, kugonga umukunzi we: Ibyavugiwe mu rubanza ruregwamo umuhanzi Yampano

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.