Guverinoma ya Ukraine yatangaje ko ifite ubushobozi bwo kugenere ibikenewe Ingabo z’iki Gihugu ziri mu rugamba rugihanganishije n’u Burusiya, nyuma yuko Leta Zunze Ubumwe za America zigihagarikiye inkunga ya gisirikare.
Trump yafashe iki cyemezo nyuma y’ubushyamirane bwabaye ubwo yakiraga Perezida Vlodomir Zelensky wa Ukraine muri White House ku wa Gatanu w’icyumweru gishize, ndetse akamunenga kuba atagaragaza ko ashima ubufasha ahabwa n’Igihugu cye.
Nyuma yo guharika ubwo bufasha America yageneraga Ukraine, Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko Kyiv igifite ubushobozi bwo guha ibikenewe ingabo ziri ku rugamba.
Minisitiri w’Intebe wa Ukraine, Denys Shmyhal, yavuze ko Kyiv igifite ubushobozi bwo guha ibikenewe ingabo ziri ku rugamba.
Yagize ati “Inkunga ya gisirikare ya America ni ingirakamaro kandi irimo kurokora ubuzima bw’ibihumbi.”
Yanavuze ko Ukraine izakora ibishoboka byose kugira ngo ikomeze umubano wayo na Washington. Ati “Tuzakomeza gukorana na Leta Zunze Ubumwe za America twifashishije inzira zose zishoboka mu buryo butuje. Dufite gahunda imwe gusa gutsinda no gukomeza kubaho. Niba tudatsinze iyi ntambara, ibindi ubwo bizandikwa n’abandi.”
Ku ruhande rw’u Burusiya, bwo bwatangaje ko guhagarika inkunga ya gisirikare kuri Ukraine ari intambwe nziza cyane iganisha ku mahoro, nubwo bugishidikanya kuri icyo cyemezo cya Trump.
Shemsa UWIMANA
RADIOTV10