Ukuri kuri video ikojeje isoni ya Moses Turahirwa yakwishyiriye hanze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Moses Turahirwa ufite izina rikomeye mu guhanga imideri washinze inzu y’imideri yambika abakomeye, yavuze ku mashusho agaragaramo amaze iminsi ateza impaka, yemera ko ari we uyagaragaramo ndetse ko ari filimi iri gukorwa, asaba imbabazi Abanyarwanda bakojejwe isoni na yo.

Kuva mu ntangiro z’iki cyumweru, ku mbuga nkoranyambaga nta yindi nkuru yavugwaga uretse amashusho akojeje isoni yagaragayemo uyu musore Moses Turahirwa.

Izindi Nkuru

Ni amashusho agaragaramo uyu musore ari gukorana imibonano mpuzabitsina n’undi mugabo, ibizwi nk’ubutinganyi bisanzwe ari sakirirego mu muco nyarwanda.

Uyu musore uzwiho ubuhanga mu guhanga imideri, yemeye ko ariya mashusho ari we ugaragaramo, aboneraho gusaba imbabazi Abanyarwanda bakojejwe isoni na yo.

Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga, Moses yavuze ko mu izina ry’inzu y’imideri ye ya Moshions “nsabye imbabazi ku nshuti z’u Rwanda n’abafana ku bw’ikibazo cyabereye mu Butariyani mu mpera za 2022.”

Uyu musore wakomeje avuga ko yubaha kandi akaba anashyigikiye indagagaciro nyarwanda, yakomeje abakoresha imbuga nkoranyambaga n’ibitangazamakuru byo mu Rwanda kudakomeza gukwirawiza ayo mashusho.

Moses Turahirwa kandi yavuze ko ariya mashusho ari ayo mu mushinga wa Film izitwa Kwanda y’ubushakashatsi ku myororokere n’ahazaza h’Ingagi, ikaba iri gukorerwa mu Butaliyani.

Ati “Ku giti cyanjye ndasaba imabazi abavandimwe b’Abanyarwanda bakojejwe isoni n’amashusho yafatiwe inyuma y’iyi filimi yafatiwe mu Butaliyani.”

RADIOTV10

Comments 3

  1. Jimmy Jae says:

    Noneese ubutinganyi bwe n’ubushakashatsi ku ngagi bihurira he?

  2. Philemon ndikumana says:

    UYU MU TYPE TWABANAGA KUVA PRIMAIRE YITONDA NONE SE UBU SI UKUMUHARABIKA RA? MBEGA WE! BASI SORRY.

  3. doudou says:

    abazungu bashakabkumukoreraho ubushakashats kuko asa ningagi hhhhhhh

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru