Gen.Makenga wa M23 yavuze ikintu gikomeye ashimira ingabo zoherejwe bivugwa ko zigiye kubarwanya

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Umugaba Mukuru w’umutwe wa M23, General Sultan Makenga yashimiye ingabo zo mu karere zoherejwe muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bivugwa ko zigiye kurwanya uyu mutwe, avuga ko ziri gutanga ubufasha bwo gutuma abanyekongo bagira amahoro bamaze igihe barabuze.

General Sultan Makenga yabivuze mu kiganiro yagiranye na televiziyo yitwa Tele Renaissance, yagarutseho ku itsinda ry’Ingabo zo mu karere zoherejwe mu butumwa muri Congo.

Izindi Nkuru

Yagize ati “Navuga ko nshima cyane igisirikare cy’akarere kiri gutanga ubufasha kikarara amajoro kugira ngo twebwe Abanyekongo tubone amahoro.”

Yavuze ko ibiri gukorwa n’izi ngabo z’akarere zigize itsinda ry’abasirikare bo mu Bihugu bigize Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba, byari bikenewe kugira ngo Abanyekongo babone amahoro bamaze igihe barabuze.

Ati “Kandi ayo mahoro akwiye kugera kuri bose, ubundi akarere kose kakagira amahoro ubundi kagatere imbere.”

Gen Sultan Makenga yaboneyeho gusaba buri wese guhaguruka kugira ngo aya mahoro yifuzwa aboneke kandi agere kuri bose, bityo n’Abanyekongo bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gototezwa, baruhuke babone amahoro.

Ati “Ndifuza ko abantu bose bahagurikira icya rimwe kugira ngo amahoro agaruke kandi agere kuri bose, ndetse ubwicanyi bukorerwa abantu bamwe bazira ubwoko bwabo n’uko basa, buhagarare, abantu babane mu mahoro, n’ubukungu bwacu butere imbere.”

General Sultan Makenga utarakunze kugaragara imbere ya camera kuva umutwe wa M23 wakubura imirwano, aherutse gutanga ikiganiro n’abanyamakuru, anagaruka ku bwicanyi bwabereye Kishishe bwegetswe kuri uyu mutwe wa M23, ahakana iby’ariya makuru.

Uyu mugaba w’abarwanyi ba M23, yavuze ko uyu mutwe wikoreye iperereza, ugasanga muri aka gace ka Kishishe haraguye abasivile umunani na bo baguye mu mirwano yahuje uyu mutwe na FARDC yifatanyije n’imitwe irimo FDLR.

RADIOTV10

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru