Friday, November 7, 2025
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO IBYAMAMARE

Ukuri kw’itandukana rya ‘Couple’ y’umusore w’ibigango imaze amezi 5 yambikanye impeta

radiotv10by radiotv10
08/09/2022
in IBYAMAMARE, IMYIDAGADURO, MU RWANDA
0
Ukuri kw’itandukana rya ‘Couple’ y’umusore w’ibigango imaze amezi 5 yambikanye impeta
Share on FacebookShare on Twitter

Couple y’umusore witwa Laurine Izere uzwi nka The Trainer n’Umunyamideri Keza bazwi cyane kuri YouTube mu dukino tw’urukundo, iremeza ko yamaze gutandukana ku nshuro ya kabiri nyuma y’amezi atanu yemeranyijwe kuzashyingiranwa.

Uyu musore usanzwe akora akazi ko gutoza abifuza kubaka umubiri n’abashaka kugabanya ibiro, muri Mata 2022, yari yatereye ivi umunyamideri Keza, amusaba kuzamubera umugore, undi na we arabimwemerera.

Icyo gihe bakoze iki gikorwa nyuma yo kwiyunga dore ko hari hashize igihe nubundi baratandukanye.

Hamaze iminsi micye hacicikana amakuru ko uyu musore na Keza bongeye gutandukana ndetse ko babanje no kurwanira mu kabari.

Mu kiganiro yagiranye YouTube Channel ya Isimbi TV, The Trainer yemeje ko yamaze gutandukana na Keza.

Ati “Twaratandukanye ariko ntabwo twigeze turwana […] kuri iyi nshuro ntabwo ari agakino ndetse no ku nshuro ya mbere ntabwo byari agakino.”

Uyu musore avuga ko icyabayeho hagati ye na Keza, ari ugushwana bakavugana nabi ariko ko batarwanye nkuko byari bikomeje kuvugwa.

The Trainer na Keza basanzwe bazwiho gukora udukino tw’urukundo tuzwi nka ‘Prank’ ndetse bakaba bari bakunze kugaragaza ku mbuga nkoranyambaga zabo bari mu bikorwa byo kwamamaza imyambaro.

Gusa kugeza ubu ku mbuga nkoranyambaga zabo, amafoto bari bahuriyeho bamaze kuyasiba.

Avuga ko nubwo yari yarateye ivi ndetse yifuza kuzashyingiranwa na Keza, ariko ko batagirana ibibazo ngo babirenzeho ngo ni uko bashaka gushimisha imiryango.

Ati “Nta muntu upanga ibibi, kandi ntabwo twari gutekereza ngo nidushwana ntituzatandukane, ntabwo bishoboka kuko n’ugiye kurahira mu isezerano aravuga ngo tuzatandukanywa n’urupfu kandi bagashyiraho divorce mu gihe byanze.”

Akomeza avuga ko bafashe umwanzuro wo gutandukana bawutekerejeho, ati “Niba abona ntashobotse cyangwa mbona we adashobotse, mubiganiraho nk’abantu bakuru, umwe agakomeza ubuzima bwe undi ubwe.”

Keza na The Trainer bakunze kugaragara ku mbuga nkoranyambaga bishimanye
Urukundo rwabo rwavuzwe cyane
Urukundo rwabo bari bakunze kurwerekana

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

20 − four =

Previous Post

Ruhango: Hatahuwe ibisasu byari bitabye hafi y’urugo

Next Post

Iperereza ku basirikare b’Abafaransa bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda ryafunzwe…Menya impamvu

Related Posts

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame, bakiriye ku meza abayobozi mu nzego nkuru muri Leta Zunze Ubumwe za America,...

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

by radiotv10
06/11/2025
0

Mu ishyamba riherereye mu Murenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo mu Mujyi wa Kigali, habonetse umurambo w’umugore bivugwa ko...

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

Umunyamakuru uri mu bamaze igihe kinini akora Itangazamakuru mu Rwanda yasezeye igitangazamakuru yakoreraga

by radiotv10
06/11/2025
0

Umunyamakuru Jean Pierre Kagabo wari umaze imyaka irenga 20 akorera Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru, yasezeye, yerecyeza mu zindi nshingano zitari iz’itangazamakuru...

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

Bituranye bidakwiye kwegerana: Ntibumva ukuntu ikimoteri cy’imyanda cyashyizwe hafi ibagiro n’ahacururizwa imboga

by radiotv10
06/11/2025
0

Abatuye mu Mujyi wa Nyanza, mu Murenge wa Busasamana, banenga kuba ikimoteri cyarubatswe hagati y’ibagiro n’ahacururizwa ibiribwa mu isoko rya...

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

Nyanza: Igikorwa remezo cyahinduye byinshi bishimira ariko kinabasigira irindi hurizo bamaze igihe basabira igisubizo

by radiotv10
06/11/2025
0

Bamwe mu batuye mu bice byanyuzemo umuhanda mushya wa Nyanza-Bugesera barasaba ko basubirizwaho imiyoboro y’amazi yangiritse ubwo wakorwaga, kuko nubwo...

IZIHERUKA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America
MU RWANDA

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

by radiotv10
07/11/2025
0

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

06/11/2025
Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

06/11/2025
Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

Igikekwa ku rupfu rw’umugore wasanzwe mu ishyamba muri Kigali yapfuye yakuwemo umwenda w’imbere

06/11/2025
Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

Ibitunguranye ku mukino w’ishiraniro uzahuza APR na Rayon utegerejwe na benshi

06/11/2025
Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

Colonel mu Gipolisi cy’u Burundi afungiye ibifitanye isano no gushaka kohereza ibicuruzwa mu Rwanda

06/11/2025
ADVERTISEMENT
Next Post
Iperereza ku basirikare b’Abafaransa bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda ryafunzwe…Menya impamvu

Iperereza ku basirikare b’Abafaransa bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda ryafunzwe...Menya impamvu

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Latest News

Perezida Kagame na Madamu J.Kagame bakiriye abayobozi mu nzego nkuru za America

Umushinjacyaha w’i Burundi yahunze Igihugu nyuma yuko konti ye itahuweho amafaranga menshi

Perezidante wa Mexico yafashe icyemezo cyo kujyana mu nkiko umugabo wamukorakoreye mu ruhame

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10

Copyright © 2024 RadioTv10.