Hamaze iminsi hacicikana amakuru ko umuhanzi Chriss Eazy n’usanzwe amufasha mu bikorwa bya muzika, Junior Giti; baba baratandukanye. Umwe muri aba twaganiriye aduha amakuru y’imvaho kuri ibi bimaze iminsi bivugwa.
Kuva mu mwaka wa 2021 Rukundo Nsengiyumva Christian uzwi nka Chriss Eazy, ari mu biganza bya Bugingo Bonny uzwi nka Junior Giti aho bakorana nk’ureberera inyungu ze mu bya muzika.
Icyakora mu mpera z’iki cyumweru nibwo hatangiye guhwihwiswa amakuru ko aba bombi baba baratandukanye.
Mu kiganiro na RADIOTV10, Chriss Eazy avuga ko ibyo abavuga ibyo gutandukana kwe na Juniro Giti bombi, babiheraga ku kuba Junior yari amaze iminsi atagaragara mu bikorwa bye by’umwihariko mu bitaramo kandi mbere yaramuherekezaga muri byose.
Icyakora akomeza asobanura ko kuba Junior Giti amaze iminsi atamuherekeza mu bitaramo, ari uko umubyeyi we amaze iminsi arwaye, ku buryo byabaye ngombwa ko ajya kumwitaho.
Ubwo Chriss Eazy yiteguraga kujya gukora ibitaramo i Burundi, byahise bihurirana n’ubwo burwayi bw’umubyeyi wa Junior Giti, bituma batajyana.
Uyu muhanzi uherutse gukorana n’ Umurundi witwa Kiriku Akili indirimbo iri mu zikunzwe haba mu Rwanda n’ i Burundi bise ‘LaLa’, ageze kure imyuteguro yo gukorera ibitaramo i Lusaka muri Zambia mu kwezi gutaha kwa Kanama 2023.
Joby Joshua
RADIOTV10