Uwabonye haba impanuka y’abana batatu yavuze ikikango yabateye n’uburyo byagenze

Facebook
Twitter
LinkedIn
WhatsApp

Uwabonye impanuka yabereye mu Murenge wa Karembo mu Karere ka Ngoma, y’igare ryari ririho abana batatu bari bagiye kuvoma, igahitana umwe muri bo, yavuze ko ryabuze feri rikaruhukira mu muferege, bigakangaranya ababirebaga.

Iyi mpanuka yabaye kuri uyu wa Mbere tariki 03 Nyakanga 2023, yakozwe n’igare ryari ririho abana batatu barimo uwari uritwaye, n’abandi babiri bari bajyanye kuvoma amazi mu gishanga gitandukanya Akarere ka Ngoma n’aka Rwamagana, ku Midugudu ya Gashekasheke ya mbere n’iya Kabiri.

Izindi Nkuru

Uwitabye Imana ni Irabizi Damascene w’imyaka 12, mu gihe abandi babiri bakomeretse, ari bo Nzayituriki Aline w’imyaka 15 ari na we wari utwaye iri gare, ndetse na Mugisha Rukundo.

Karekezi Faustin wabonye iyi mpanuka ubwo yabaga, yavuze ko iryo gare ryaguye aho na bo bari bageze, ku buryo babyiboneye neza, akavuga ko byatewe no kuba iri gare ryabuze feri.

Ati “Ni ho twari tugeze natwe tumanuka, ribatsinda aho, ribakubita muri uwo muferege ntakundi. Bamujuanye agatima kari kugira gutya, ariko twababwiye tuti ‘nubwo mumujyanye kwa muganga nta kantu karimo yapfuye byarangiye’.”

Izibyose Emmanuel na we wabonye iyi mpanuka, yagize ati “Bageze hariya hepfo ni uko feri zirababurana ni ko guhita bagwa hariya hepfo aho bakoreraga pepiniyeri.”

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Karembo, Ndayisaba Steven avuga ko amakuru yamenyekanye ari uko iri gare ryari ryabuze feri.

Ati “Amakuru twamenye ni uko uwo wari utwaye bagenzi be yabwiye inzego z’umutekano ko yageze ahantu hamanuka akaza kubura feri agakomeza kurwana n’igare ariko ageze ahantu hari ikona biza kwanga aragwa.”

Uyu muyobozi akomeza agira ati “Babiri bo bakomeretse bari kwa muganga. Umwe na we bari kumwe mu gihe bamugejeje kwa muganga amaze akanya ahita yitaba Imana.”

Aba bana babiri bakomeretse, bajyanywe ku Kigo Nderabuzima cya Kirwa kugira ngo bitabweho kuko bakomeretse, mu gihe nyakwigendera yagejejweyo agahita ashiramo umwaka, umurambo we ugahita ujyanwa ku Bitaro bya Kibungo, kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Youssuf UBONABAGENDA
RADIOTV10

Comments 1

  1. Kuku Shadia says:

    Muzatubarize inzego zubuyobozi zibifite munshingano.muti ko ikishe umuntu kiba kizwi kigararagara.umurambo ujyana kwamuganga gukorerwa irihe suzuma?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

IzindiNkuru