• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home IMYIDAGADURO

Ukuri ntabwo ari kuri radio, ukuri ntabwo kuba mu magambo-Adil utoza APR

radiotv10by radiotv10
11/10/2021
in IMYIDAGADURO, MU RWANDA, SIPORO
0
Ukuri ntabwo ari kuri radio, ukuri ntabwo kuba mu magambo-Adil utoza APR

Adil umutoza wa APR FC

Share on FacebookShare on Twitter

Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed utoza ikipe y’Ingabo z’igihugu APR FC, yavuze ko ukuri k’umupira w’amaguru kubera mu kibuga kutabera kuri Radio. Adil yavuze ko iyi kipe abereye abereye umutoza imyiteguro yayo mu mikino ya Champions League igeze hejuru ya 70%

Nyuma yo kunganya 0-0 na Etincelles FC y’i Rubavu, iyari itahiwe ni Kiyovu Sports yatsindiwe i Shyorongi ibitego 4-2.

Nyuma y’uyu mukino, umutoza mukuru wa APR FC, Umunya-Maroc Adil Erradi Mohammed, yavuze ko yishimiye uko abakinnyi be bakomeje kwitwara kandi ko byamweretse ko ukuri kuri mu kibuga kutari kuri radio.

Ati “Berekanye ko ari ikipe nziza, ko ari abakinnyi bakiri bato bakwiye kwambara umwambaro wa APR FC. Ibi byerekana ukuri kuri mu kibuga. Ukuri ntabwo ari kuri radio, ukuri ntabwo kuba mu magambo. Ugomba kumenya uko uherekeza aba basore, ukabafasha no mu myumvire nk’uko mvuga ko ukuri buri gihe ari mu kibuga.“

Yakomeje avuga ko abakinnyi be bose bakomeje kumwereka ko biteguye kuzahangana na Etoile Sportive du Sahel yo muri Tunisia mu mikino y’amakipe yabaye aya mbere iwayo, CAF Champions League, kandi na we abafitiye icyizere.

Agaruka kuri Omborenga Fitina wavunikiye mu Amavubi ku wa Kane, Adil yavuze ko bazategereza iminsi mike bakareba uko imvune ye ihagaze. Yongeyeho ko nubwo yaba ikize, baha amahirwe Ndayishimiye Dieudonné uzwi nka Nzotanga, agakina ku ruhande rw’iburyo mu bwugarizi.

Adil utoza wa APR FC yavuze ko bageze ku kigero kiri hejuru ya 70% bategura uyu mukino ubategereje mu minsi mike.

APR FC ni yo izakira umukino ubanza ku wa 15 Ukwakira mu gihe uwo kwishyura uzabera muri Tunisia tariki ya 22 Ukwakira 2021

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

19 + 3 =

Previous Post

Amavubi aragera i Kigali saa sita mu kadomo…Arakirwa ate ?

Next Post

Twatsinzwe igitego cy’Ubugoryi- Mashami Vincent nyuma yo gutsindwa na Uganda

Related Posts

Eng.-Rwanda begins presenting evidence in case against the United Kingdom

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

by radiotv10
01/06/2026
0

Urukiko Ruhoraho Nkemurampaka rwatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda itazishyurwa miliyoni £50 (arenga miliyari 100 Frw) mu kirego yari yarezemo iy’u...

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

AMAFOTO: Irebere uko abakinnyi b’Amavubi baje mu mwiherero bambaye binogeye ijisho

by radiotv10
01/06/2026
0

Abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu, Amavubi, bamaze kugera mu mwiherero wo kwitegura imikino ya gicuti yo kwitegura iyo gushaka itije yo kuzitabira...

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

Uwamamaye mu gukora amashusho y’abahanzi nyarwanda agiye kurushingana n’umukobwa wakundanye n’ikindi cyamamare

by radiotv10
01/06/2026
0

Uwamamaye nka Cedru mu mwuga wo gutunganya amashusho y’indirimbo z’abahanzi, yambitse impeta umukobwa witwa Ella wavuzweho gukundana na Lick Lick...

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

Rusizi: Uwarokotse Jenoside yahawe inzu n’abo basengana banamuremera butike

by radiotv10
01/06/2026
0

Nyuma yo kumara igihe aba mu nzu imeze nabi yanatumaga agira impungenge ku mutekano w’umuryango we, Ngonga Yves Maurice wo...

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

Eng.-Minister Nduhungirehe Attends Korea-Africa Foreign Ministers’ Meeting in Seoul to Address Global Challenges

by radiotv10
01/06/2026
0

The Minister of Foreign Affairs and International Cooperation, Amb. Olivier Nduhungirehe, is currently in Seoul, South Korea, where he is...

Next Post
Kwegura byo sinzi impamvu nakwegura – Mashami nyuma yo gutsindwa na Uganda

Twatsinzwe igitego cy’Ubugoryi- Mashami Vincent nyuma yo gutsindwa na Uganda

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Hatangajwe icyemezo ku kirego u Rwanda rwari rwarezemo u Bwongereza rubwishyuza miliyari 100Frw

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.