• My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
Tuesday, June 2, 2026
RADIOTV10
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English
No Result
View All Result
RADIOTV10
No Result
View All Result
Home AMAHANGA

Ukuriye Dipolomasi ya Iran ukomeje kujya gushaka ubufasha arahura na Perezida Putin w’u Burusiya

radiotv10by radiotv10
27/04/2026
in AMAHANGA, POLITIKI
0
Ukuriye Dipolomasi ya Iran ukomeje kujya gushaka ubufasha arahura na Perezida Putin w’u Burusiya
Share on FacebookShare on Twitter

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, nyuma yo gukorera ingendo mu Bihugu binyuranye, ari mu Burusiya aho agomba guhura na Perezida Vladimir Putin.

Abbas Araghchi, nyuma yo gusura Omani no kuvugana na mugenzi we wa Turukiya kuri telefoni, yanasubiye i Islamabad kuri Cyumweru tariki ya 26 Mata 2026.

Uru ruzinduko kandi rwaje mbere gufata indege yerekeza mu Burusiya aho agomba guhura na Vladimir Putin kuri uyu wa Mbere tariki 27 Mata 2026. Hagati aho, Israel yongeye gutera Liban yo mu majyepfo, aho Beirut yatangaje ko abantu 14 bapfuye muri ibi bitero biheruka.

Ni mu gihe Donald Trump yasubitse urugendo rw’intumwa ze i Islamabad ku wa Gatandatu, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi we yakoze ingendo nyinshi mu mpera z’icyumweru gishize mu rwego rwo kuvugurura ibiganiro bigamije kurangiza intambara mu Burasirazuba bwo Hagati.

Nyuma yo kuva Islamabad ku wa Gatandatu, yerekeje muri Oman, yagarutse ku Cyumweru mu murwa mukuru wa Pakisitan, nk’umuhuza mukuru w’ubuhuza hagati Iran na America. Uyu ukuriye Dipolomasi ya Iran kandi yavuye i Islamabad yerekeza i Saint Petersburg, aho agomba guhura n’abayobozi b’u Burusiya. Inama na Vladimir Putin iteganyijwe kuri uyu wa Mbere.

Amakuru kandi avuga ko Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi yageze mu mujyi wa Saint Petersburg mu Burusiya, aho agiye guhura na Vladimir Putin.

Kimwe mu bitangazamakuru bya Leta ya Iran, cyatangaje ko “Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran Sayyed Abbas Araghchi yageze i Saint Petersburg mu Burusiya, mu gitondo cyo ku wa mbere kugira ngo ahure kandi agirena ibiganiro na Perezida w’u Burusiya Vladimir Putin.”

Ubutegetsi bw’u Burusiya bwemeza ko hari inama hagati ya Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran na Perezida w’u Burusiya ku wa mbere mu Burusiya.

RADIOTV10

Leave a Reply Cancel reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

5 × 2 =

Previous Post

Eng.-Launch of a system to help Kigali bus passengers know bus locations and waiting times

Next Post

Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

Related Posts

Amakuru yaramutse i Bukavu hagati ya M23 na Wazalendo

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

by radiotv10
02/06/2026
0

Ihuriro AFC/M23 rirwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, riravuga ko ritewe impungenge n’iyoherezwa ry’ingabo nyinshi n’intwaro za rutura...

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

Gahunda ya America yo gushyiraho ikigo cya Ebola muri Kenya ikomeje guterwa amabuye

by radiotv10
02/06/2026
0

Nyuma yuko Urukiko rwo muri Kenya ruhagaritse by'agateganyo ishyirwaho ry'ikigo kizajya gishyirwamo abakekwaho Ebola muri Kenya, urubyiruko rwo muri iki...

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

Umudepite uherutse gutabwa muri yombi n’igisirikare cya Uganda amaze iminsi 10 batazi irengero rye

by radiotv10
02/06/2026
0

Abo mu muryango w’Umudepite uherutse gutorwa muri Uganda watawe muri yombi n’Igisirikare kimufatiye ku rugo rwa Anita Annet Among, wahoze...

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

Umujenerali wo muri FDLR byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano na AFC/M23 byatangajwe ko yakomeretse

by radiotv10
01/06/2026
0

General Mutayomba wo mu mutwe wa FDLR, byari byatangajwe ko yiciwe mu mirwano yahuye AFC/M23 n’uyu mutwe ufatanya na FARDC,...

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

Uko byagenze ngo abantu babone ko Konti ya Instagram ya ‘White House’ yinjiriwe

by radiotv10
01/06/2026
0

Konti ya Instagram y’Ibiro by’Umukuru w’Igihugu muri Leta Zunze Ubumwe za America (White House) yakoreshwaga ku buyobozi bwa Barack Obama,...

Next Post
Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

Isomo Perezida Museveni avuga ko yakuye mu kuba agiye gushyingiza Umwuzukuru we

Contact Us

E-mail:
radiotv10rwanda@gmail.com
infos@radiotv10.rw

Radio10 Sales & Marketing:
Phone: +250784444444

Radio10 Studio:
Phone: +250788317918

Useful Links

  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Latest News

Abamotari bakoresha moto za Spiro mu Rwanda bagarukanye ikindi kibazo kibaremereye

Abagore bashinjwa amarozi bafatanywe ibirimo amazirantoki n’umusaraba

AFC/M23 yagaragaje ibimenyetso by’uko uruhande bahanganye rwiteguye gukaza urugamba

Download App

Copyright © 2024 RadioTv10.
No Result
View All Result
  • My Home
  • MU RWANDA
  • AMAHANGA
  • SIPORO
  • IMYIDAGADURO
  • LIVE RADIO10
  • LIVE TV10
  • My Home – English

Copyright © 2024 RadioTv10.