Musenyeri Fridolin Karidinali Ambongo Besungu, Arikiyepisikopi wa Kinshasa muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ategerejwe mu Rwanda aho yitabira Inama y’Ihuriroro ry’Abepisikopi muri Afurika, aho agiye kuza nyuma yuko asabye Urubyiruko wo muri Congo kurwanya umugambi wa Perezida Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga.
Amakuru dukesha ikinyamakuru ‘Kinyamateka’ gishingiye kuri Kiliziya Gatulika mu Rwanda cyatangaje kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, avuga ko uyu muyobozi mukuru wa Kiliziya Gatulika muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, aza mu Rwanda uyu munsi.
Iki Kinyamakuru, cyagize kiti “Nyiricyubahiro Fridollin Karidinali AMBONGO BESUNGU, Arikiyepiskopi wa Kinshasa akaba na Perezida w’Ihuriro ry’Abepiskopi Muri Afurika na Madagasikari (SECAM), ategerejwe i Kigali kuri uyu wa Mbere tariki 25 Ugushyingo 2024, aho azaza kwitabira Inama ya Komite Ihoraho y’Ihuriro ry’Inama z’Abepiskopi muri Afurika na Madagasikari.”
Iki Kinyamakuru kivuga ko iyi nama igiye kubera mu Rwanda, izanitabirwa n’abandi Bepiskopi bagera kuri 11 n’abapadiri bafite imirimo inyuranye muri iyi Komite.
Iyi nama igiye kubera mu Rwanda izitabirwa n’abaturutse mu Bihugu binyuranye bo ku Mugabane wa Afurika, nka a Nigeria, Mozambique, Algeria, Madagascar, Namibia, Ghana, Tchad, Kenya ndetse na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Uyu Arikiyepisikopi wa Kinshasa, Fridolin Karidinali Ambongo Besungu; ni umwe mu bakunze kugaragaza ibitagenda muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, birimo n’ibibazo by’umutekano bimaze igihe mu burasirazuba bw’iki Gihugu.
Fridolin Karidinali Ambongo Besungu kandi ntakozwa umugambi uherutse gutangazwa na Perezida Felix Tshisekedi wo guhindura Itegeko Nshinga ry’iki Gihugu, aho mu Gitambo cy’Ukarisitiya yatuye kuri iki Cyumweru tariki 24 Ugushyingo 2024, yawamaganiye kure.
Muri iki gitambo cy’Ukarisitiya cy’Urubyiruko, Karidinali Ambongo Besungu yasabye abasore n’inkumi kurwanya uyu mugambi wa Perezida Tshisekedi, kuko ugamije kuganisha Igihugu cyabo ahantu h’uruhande rumwe, mu gihe ari icyabo kuko ari bo bazaba bagifite mu biganza mu bihe biri imbere.
RADIOTV10